Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Hirya no hino ku isi

Hirya no hino ku isi

U Busuwisi

Ubushakashatsi bwakozwe mu Busuwisi bugaragaza ko umuntu urengeje imyaka 60, aba afite ibyago byo gupfa ku munsi we w’amavuko bingana na 14 ku ijana, kurusha ku yindi minsi. Muri rusange, iyo abantu bijihije umunsi wabo w’amavuko, umubare w’abagira ibibazo bikomeye by’umutima wiyongeraho 18 ku ijana, uw’abagore baturika udutsi two mu bwonko ukiyongeraho 21 ku ijana, naho uw’abagabo biyahura ukiyongeraho 35 ku ijana. Abahanga mu bya siyansi bemeza ko imihangayiko no kunywa inzoga bifite uruhare runini mu guteza impanuka no kwiyahura. Icyakora hari inzobere zihakana iby’ubwo bushakashatsi, zivuga ko imibare igaragaza ko hari abantu benshi bapfa ku itariki bavutseho, akenshi iba idahuje n’ukuri bitewe n’uko abandika ayo matariki baba baribeshye.

Isirayeli

Iyo abagabo bafite uburanga bashaka akazi bagashyira ifoto ku mwirondoro wabo, baba bafite amahirwe yo gukora ikizamini cy’akazi kuruta abagore beza. Biterwa n’iki? Abashakashatsi bo muri Isirayeli bavuga ko ibyo bishobora kuba biterwa n’uko umubare munini w’abakora mu rwego rushinzwe abakozi, ari na bo batanga akazi, ugizwe n’abagore. Hari ikinyamakuru kivuga ko ibyo biterwa n’uko “abagore bagirira ishyari bagenzi babo bafite uburanga, nubwo atari uko byagombye kugenda.”—The Economist.

Leta zunze ubumwe za Amerika

Abantu batatu baharanira amahoro, ni ukuvuga umubikira w’imyaka 82 na bagenzi be babiri, umwe w’imyaka 63 n’undi w’imyaka 57, baherutse kwiroha mu kigo cyitwa Oak Ridge muri leta ya Tennessee, hari amazu abitswemo toni 100 z’ibikoresho by’ingufu za nikeleyeri, maze bandika amagambo yamagana intambara kuri imwe muri ayo mazu. Umunyamabanga ushinzwe iby’ingufu Steven Chu, yavuze ko kuba abo bantu barashoboye kwinjira “aho hantu hitwa ko hari mu harinzwe kurusha ahandi ku isi, bihangayikishije cyane.”

Ositaraliya

Urukiko rw’ikirenga rwasabye ko inganda z’itabi zikura amabara yihariye ku mapaki y’itabi n’ibyapa biyaranga. Ubu itabi iryo ari ryo ryose ricuruzwa riri mu mapaki afite ibara ryijimye, ariho amashusho agaragaza ububi bw’itabi.