Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Nabonaga akarengane ahantu hose

Nabonaga akarengane ahantu hose

NAVUKIYE mu muryango ukennye muri Irilande y’Amajyaruguru, mu wa 1965. Nakuriye mu gace ka County Derry, mu gihe cy’imivurungano cyaranzwe n’amakimbirane yamaze imyaka isaga 30, hagati y’Abagatolika n’Abaporotesitanti. Kubera ko Abagatolika bari bake, bumvaga ko basuzugurwa n’Abaporotesitanti bari imbaga nyamwinshi. Abagatolika bavugaga ko badafite uburenganzira nk’ubw’abandi mu birebana n’amatora, amategeko, akazi n’aho kuba.

Nabonaga akarengane n’ubusumbane ahantu hose. Sinabara incuro nakubiswe, ngakurwa mu modoka bantunze umunwa w’imbunda, ngahatwa ibibazo n’abapolisi cyangwa abasirikare kandi bakananshakisha. Numvaga nzira ubusa. Ku bw’ibyo, hari ibintu bibiri nagombaga guhitamo; ‘kubyakira cyangwa guhangana na bo.’

Nari mu myigaragambyo yapfuyemo abantu yabaye mu wa 1972 (Massacre du Bogside), igihe twibukaga abantu 14 barashwe n’abasirikare b’Abongereza. Nifatanyije no mu myigaragambyo yo kwiyicisha inzara, mu rwego rwo kwibuka imfungwa ziyicishije inzara kugeza zipfuye mu wa 1981. Namanitse ibendera rya Irilande y’Amajyaruguru nubwo byari bibujijwe, kandi ngenda nandika ahantu hose nashoboraga kujya amagambo yo kwamagana Abongereza.  Byasaga n’aho Abagatolika bicwaga buri gihe cyangwa bagakorerwa ibikorwa by’agahomamunwa, ku buryo buri gihe habaga hari impamvu yo kwigaragambya. Twatangiraga dukora urugendo rwo kwamagana akarengane dukorerwa, ariko bikarangira habaye urugomo rukabije.

Igihe nigaga muri kaminuza, nifatanyije n’abanyeshuri bigaragambyaga baharanira kubungabunga ibidukikije. Naje kwimukira i Londres, nkajya nifatanya mu ngendo z’Abasosiyalisiti zo kwamagana amategeko ya guverinoma yatoneshaga abantu bo mu nzego zo hejuru, agapyinagaza rubanda rugufi. Nanone nagize uruhare mu myigaragambyo yo kwamagana itegeko ryo gukata amafaranga ku mushahara w’abakozi, nifatanya mu rugendo rwo kwamagana umusoro w’umubiri mu wa 1990, aho abigaragambyaga bangije ibintu byinshi ku rubuga rwa Trafalgar.

Amaherezo ariko naje gushoberwa. Aho kugira ngo imyigaragambyo idufashe kugera ku ntego zacu, akenshi yatumaga ibintu birushaho kuzamba.

Nubwo abantu baba bafite imigambi myiza, ntibashobora kuzana ubutabera n’uburinganire kuri bose

Icyo gihe ni bwo incuti yanjye yampuje n’Abahamya ba Yehova. Bifashishije Bibiliya banyigisha ko Imana yita ku mibabaro yacu kandi ko izatunganya ibintu byose abantu bangije (Yesaya 65:17; Ibyahishuwe 21:3, 4). Nubwo abantu baba bafite imigambi myiza, ntibashobora kuzana ubutabera n’uburinganire kuri bose. Uretse kuba dukeneye kuyoborwa n’Imana, nanone dukeneye ko iduha imbaraga zo kunesha ingabo zitagaragara zihishe inyuma y’ibibazo byo mu isi.—Yeremiya 10:23; Abefeso 6:12.

Ubu numva ko igihe cyose namaze ndwanya akarengane, narushywaga n’ubusa. Nahumurijwe no kumenya ko hari igihe kizagera akarengane kagacika ku isi, ubwo abantu bose bazaba bareshya by’ukuri.

Bibiliya yigisha ko Yehova Imana “akunda ubutabera” (Zaburi 37:28). Iyo ni imwe mu mpamvu zituma twiringira ko azakuraho akarengane, mu gihe ubutegetsi bw’abantu bwabinaniwe (Daniyeli 2:44). Niba wifuza kumenya byinshi, baza Abahamya ba Yehova bo mu gace k’iwanyu cyangwa ujye kuri www.pr418.com/rw.