Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 5

Ni uwuhe mugambi Imana ifitiye isi?

Ni uwuhe mugambi Imana ifitiye isi?

1. Kuki Imana yaremye isi?

Yehova yahaye abantu isi ngo bayituremo. Adamu na Eva, umugabo n’umugore ba mbere, ntibari kubyara abana ngo bazajye gutura mu ijuru, kuko Imana yari yaramaze kurema abamarayika kugira ngo babe mu ijuru (Yobu 38:4, 7). Ahubwo Imana yashyize umuntu wa mbere muri paradizo nziza cyane yitwaga ubusitani bwa Edeni (Intangiriro 2:15-17). Kandi Yehova yateganyaga ko uwo muntu n’abari kuzamukomokaho, bari kuzabaho iteka ku isi bishimye.​—Soma muri Zaburi 37:29; 115:16.

Mbere paradizo yari mu busitani bwa Edeni gusa. Umugabo n’umugore ba mbere bari kuzabyara abana bakuzura isi. Buhoro buhoro, bari kuzaba benshi maze bagahindura isi yose paradizo (Intangiriro 1:28). Isi ntizigera irimburwa. Izahora ituwe n’abantu iteka ryose.​—Soma muri Zaburi 104:5.

Reba videwo ivuga ngo: Kuki Imana yaremye isi?

2. Kuki isi itakiri paradizo?

Adamu na Eva basuzuguye Imana, maze birukanwa muri Edeni. Icyo gihe Paradizo yari izimiye, kandi nta muntu wigeze ashobora kuyigarura ku isi. Bibiliya ivuga ko “isi yahanywe mu maboko y’umuntu mubi.”—Yobu 9:24.​—Soma mu Ntangiriro 3:23, 24.

Ese Yehova yaba yaribagiwe umugambi yari afitiye abantu? Oya rwose. Kubera ko ari Imana ishoborabyose kuwusohoza ntibyamunanira (Yesaya 45:18). Azaha abantu ubuzima yari yaragambiriye kubaha.​—Soma muri Zaburi 37:11, 34.

3. Imana izagarura ite paradizo hano ku isi?

Isi izongera kuba Paradizo, igihe Yesu azaba ari Umwami w’Ubwami bw’Imana. Mu ntambara ya Harimagedoni, Yesu azayobora abamarayika b’Imana maze barimbure abantu bose barwanya Imana. Hanyuma, Yesu azahita afunga Satani imyaka 1.000. Abantu bakunda Imana bazarokoka iryo rimbuka, kuko Yesu azabayobora kandi akabarinda. Bazabaho iteka muri paradizo ku isi.​—Soma mu Byahishuwe 20:1-3; 21:3, 4.

4. Imibabaro izarangira ryari?

Ni ryari Imana izakuraho ibintu bibi byose biri ku isi? Yesu yatanze ‘ikimenyetso’ cyari kuzagaragaza ko imperuka iri hafi. Ibibera ku isi muri iki gihe bigaragaza ko ubuzima bw’abantu buri mu kaga, kandi ko turi mu ‘minsi y’imperuka.’​—Soma muri Matayo 24:3, 7-14, 21, 22.

Yesu azategeka isi mu gihe cy’imyaka 1.000 ari mu ijuru, maze akureho burundu ibintu bibi byose biyiriho (Yesaya 9:6, 7; 11:9). Uretse kuba Yesu ari Umwami, azaba n’Umutambyi Mukuru. Abantu bakunda Imana, azabababarira ibyaha byabo byose. Ibyo bizatuma abakiza indwara, gusaza n’urupfu.​—Soma muri Yesaya 25:8; 33:24.

5. Ni ba nde bazaba muri paradizo?

Ku Nzu y’Ubwami uzahahurira n’abantu bakunda Imana kandi bifuza kwiga uko bayishimisha

Abantu bumvira Imana ni bo bazaba muri paradizo (1 Yohana 2:17). Yesu yahaye abigishwa be inshingano yo gushaka abantu bicisha bugufi, bakabigisha icyo bakora kugira ngo bemerwe n’Imana. Muri iki gihe, Yehova arimo arategurira abantu babarirwa muri za miriyoni bo ku isi hose kuzaba muri paradizo izaba hano ku isi (Zefaniya 2:3). Mu Mazu y’Ubwami y’Abahamya ba Yehova, abantu bahigira uko bagira imico myiza, hamwe n’uko baba ababyeyi beza. Abana n’ababyeyi bakorera Imana bafatanyije, kandi ubutumwa bwiza bubagirira akamaro mu mibereho yabo.​—Soma muri Mika 4:1-4.