Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 4

Yesu Kristo ni muntu ki?

Yesu Kristo ni muntu ki?

1. Yakomotse he?

Ni iyihe mico yatumye Yesu aba umuntu wishyikirwaho?​—MATAYO 11:29; MARIKO 10:13-16.

Yesu atandukanye n’abantu bose, kuko we yabanje kuba mu ijuru ari ikiremwa cy’umwuka mbere y’uko avukira ku isi (Yohana 8:23). Yesu ni we Imana yaremye mbere y’ibindi byose, kandi yagize uruhare mu kurema ibindi bintu byose. Ni we wenyine Yehova yiremeye ubwe; ni yo mpamvu yitwa Umwana “w’ikinege” w’Imana (Yohana 1:14). Nanone Yesu yabaye Umuvugizi w’Imana, bityo yitwa “Jambo.”​—Soma mu Migani 8:22, 23, 30; Abakolosayi 1:15, 16.

2. Kuki Yesu yaje ku isi?

Imana yohereje Umwana wayo ku isi igihe yavanaga ubuzima bwe mu ijuru, ikabwimurira mu nda y’Umuyahudikazi w’isugi witwaga Mariya. Ku bw’ibyo, Yesu ntiyari afite se w’umuntu (Luka 1:30-35). Yesu yaje ku isi azanywe no (1) kutwigisha ukuri ku byerekeye Imana; (2) kutubera icyitegererezo mu birebana no gukora ibyo Imana ishaka, ndetse n’igihe twaba turi mu ngorane; (3) gutanga ubuzima bwe butunganye ngo bube “incungu.”​—Soma muri Matayo 20:28.

3. Kuki dukeneye incungu?

Incungu ni ikiguzi gitangwa kugira ngo umuntu washoboraga kwicwa arokoke (Kuva 21:29, 30). Gusaza no gupfa ntibyari mu mugambi Imana yari ifite igihe yaremaga abantu. Ibyo tubyemezwa n’iki? Imana yabwiye umugabo wa mbere ari we Adamu, ko nakora icyo Bibiliya yita “icyaha” azapfa. Bityo rero, iyo ataza gukora icyaha, ntiyari kuzigera apfa (Intangiriro 2:16, 17; 5:5). Nk’uko Bibiliya ibivuga, icyaha “cyinjiye” mu isi binyuze kuri Adamu. Nguko uko Adamu yaraze icyaha abamukomotseho bose, abaraga n’igihano cy’icyaha, ari cyo urupfu. Dukeneye incungu kugira ngo dukurirweho igihano cy’urupfu twarazwe na Adamu.​—Soma mu Baroma 5:12; 6:23.

Ni nde wari gutanga incungu ngo adukize urupfu? Iyo dupfuye tuba duhawe igihano cy’ibyaha twe ubwacu twakoze. Umuntu udatunganye ntashobora gutangira abandi incungu y’ibyaha bakoze.​—Soma muri Zaburi ya 49:7-9.

4. Kuki Yesu yapfuye?

Yesu yari atandukanye natwe kuko we yari atunganye. Ku bw’ibyo, ntibyari ngombwa ko apfa, kuko atigeze akora icyaha. Ahubwo yapfuye azize ibyaha byacu. Kubera ko Imana ikunda abantu urukundo ruhebuje, yohereje Umwana wayo kugira ngo adupfire. Yesu na we yagaragaje ko adukunda, yumvira Se maze atanga ubuzima bwe ku bw’ibyaha byacu.​—Soma muri Yohana 3:16; Abaroma 5:18, 19.

Reba videwo ivuga ngo: Kuki Yesu yapfuye?

5. Ni iyihe nshingano Yesu afite muri iki gihe?

Igihe Yesu yari ku isi, yakijije abarwayi, azura abapfuye kandi avana abantu mu kaga gakomeye. Ibyo byari ikimenyetso cy’ibyo azakorera abantu bose bumvira mu gihe kizaza (Matayo 15:30, 31; Yohana 5:28). Yesu amaze gupfa, Imana yamuzuye ari ikiremwa cy’umwuka (1 Petero 3:18). Kuva icyo gihe, Yesu yicaye iburyo bw’Imana kugeza igihe Yehova yamuhereye ubutware bwo kuba Umwami w’isi yose (Abaheburayo 10:12, 13). Ubu Yesu ni Umwami utegekera mu ijuru, kandi abayoboke be batangaza ubutumwa bwiza ku isi hose.​—Soma muri Daniyeli 7:13, 14; Matayo 24:14.

Vuba aha, Umwami Yesu azakoresha ububasha bwe maze akureho imibabaro yose n’abayiteza. Abantu bose bizera Yesu kandi bakamwumvira, bazishimira kuba ku isi izaba yahindutse paradizo.​—Soma muri Zaburi 37:9-11.