Zaburi 115:1-18

  • Icyubahiro ni icy’Imana yonyine

    • Ibigirwamana ntibigira ubuzima (4-8)

    • Isi yahawe abantu (16)

    • “Abapfuye ntibasingiza Yah” (17)

115  Yehova, si twe dukwiriye icyubahiro. Rwose si twe tugikwiriye.Ahubwo izina ryawe abe ari ryo uhesha icyubahiro,Bitewe n’uko ufite urukundo rudahemuka kandi ukaba uri uwizerwa.   Kuki abantu bavuga bati: “Imana yabo iri he?”   Imana yacu iri mu ijuru,Kandi ibyo yishimira gukora byose irabikora.   Ibigirwamana byabo ni ifeza na zahabu,Kandi byakozwe n’abantu.   Bifite akanwa ariko ntibishobora kuvuga.Bifite amaso ariko ntibishobora kureba.   Bifite amatwi ariko ntibishobora kumva.Bifite amazuru ariko ntibishobora guhumurirwa.   Bifite intoki ariko ntibishobora gukorakora.Bifite ibirenge ariko ntibishobora kugenda.Kandi nta jwi rituruka mu mihogo yabyo.   Ababikora,N’ababyiringira bose bazamera nka byo.   Isirayeli we, iringire Yehova.Ni we ugutabara kandi ni we ngabo ikurinda. 10  Mwebwe abakomoka kuri Aroni, nimwiringire Yehova.Ni we ubatabara kandi ni we ngabo ibarinda. 11  Mwa batinya Yehova mwe, nimwiringire Yehova.Ni we ubatabara kandi ni we ngabo ibarinda. 12  Yehova aratwibuka, kandi azaduha imigisha.Azaha imigisha Abisirayeli,Kandi azaha imigisha abakomoka kuri Aroni. 13  Azaha imigisha abatinya Yehova,Ari aboroheje n’abakomeye. 14  Yehova azatuma muba benshi,N’abana banyu babe benshi. 15  Yehova Umuremyi w’ijuru n’isi,Nabahe imigisha. 16  Ijuru ni irya Yehova,Ariko isi yayihaye abantu. 17  Abapfuye ntibasingiza Yah,Kandi mu bajya mu mva nta n’umwe umusingiza. 18  Ariko twebwe tuzasingiza Yah,Uhereye none kugeza iteka ryose. Nimusingize Yah!

Ibisobanuro ahagana hasi