Zaburi 127:1-5
Indirimbo baririmbaga bazamuka bagiye i Yerusalemu. Ni indirimbo ya Salomo.
127 Iyo Yehova atari we wubatse inzu,Abubatsi bayo baba bararuhiye ubusa bayubaka.
Iyo Yehova atari we urinze umujyi,Umurinzi aba abera maso ubusa.
2 Muba muruhira ubusa iyo mubyuka kare,Mukaryama bwije mushaka ibyokurya,Kuko aha abamukunda ibyo bakeneye,Agatuma baryama bagasinzira.
3 Abana ni umurage uturuka kuri Yehova,Kandi kubyara ni impano ituruka ku Mana.
4 Kimwe n’uko imyambi iba imeze mu maboko y’umunyambaraga,Ni ko n’abana umuntu abyaye akiri muto bamera.
5 Ugira imigisha, ni umuntu ubafite ari benshi.
Ntibazakorwa n’isoni,Kuko bazavugana n’abanzi bari mu marembo y’umujyi.