Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ijambo ry’ibanze

Imana yandikishije Bibiliya kugira ngo ishyikirane natwe. Tugomba kuyiga kugira ngo tumenye Imana kuko ari yo Mwanditsi wayo (Yohana 17:3; 2 Timoteyo 3:16). Yehova Imana yakoresheje Bibiliya maze igaragaza ibyo izakorera abantu ndetse n’isi batuyeho.—Intangiriro 3:15; Ibyahishuwe 21:3, 4.

Nta kindi gitabo gishobora guhindura ubuzima bw’abantu nk’uko Bibiliya ibigenza. Bibiliya idufasha kwigana imico ya Yehova, urugero nk’urukundo, imbabazi n’impuhwe. Itanga ibyiringiro bifasha abantu kwihangana ndetse n’iyo baba bahanganye n’imibabaro ikaze cyane. Nanone ishyira ahabona ibikorwa byo muri iyi si bidahuje n’ibyo Imana ishaka.​—Zaburi 119:105; Abaheburayo 4:12; 1 Yohana 2:15-17.

Bibiliya yabanje kwandikwa mu Giheburayo, mu Cyarameyi no mu Kigiriki kandi imaze guhindurwa mu ndimi zigera ku 3.000, yaba yuzuye cyangwa ibitabo bimwe na bimwe byayo. Ni cyo gitabo kimaze guhindurwa mu ndimi nyinshi kandi kigakwirakwizwa cyane, kurusha ibindi bitabo byose. Ibyo si igitangaza, kuko hari ubuhanuzi bwo muri Bibiliya bugira buti: “Ubu butumwa bwiza bw’ubwami [ari na bwo butumwa bw’ingenzi bukubiye muri Bibiliya] buzabwirizwa mu isi yose ituwe, kugira ngo bubere amahanga yose ubuhamya; hanyuma imperuka ibone kuza.”—Matayo 24:14.

Kuvugurura iyi Bibiliya twarabyitondeye kubera ko tuyubaha cyane kandi tukaba tuzi agaciro k’ubutumwa burimo. Nanone dusobanukiwe inshingano ikomeye cyane dufite yo kugeza ku bantu ubutumwa bwo muri Bibiliya buhuje n’ukuri. Iyi Bibiliya yavuguruwe ihereye kuri Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya y’Icyongereza yasohotse bwa mbere mu mwaka wa 1950. Icyakora, ururimi rw’Icyongereza rwagiye ruhinduka cyane mu myaka 50 ishize. Ibyo byatumye abagize Komite ya Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya babona ko ari ngombwa kuvugurura Bibiliya. Intego yacu, ni iyo guhindura Bibiliya ihuje n’umwandiko w’umwimerere, irimo amagambo yumvikana kandi isomeka mu buryo bworoshye. Imigereka ivuga ngo: “Amabwiriza twagendeyeho duhindura iyi Bibiliya,” “Ibiranga iyi Bibiliya,” n’uvuga ngo: “Uko Bibiliya yatugezeho,” igaragaza ibintu bimwe na bimwe byagiye binonosorwa ku mwandiko wo muri iyi Bibiliya.

Abantu bakunda Yehova kandi bamusenga, baba bifuza Bibiliya ihuje n’ukuri, ibafasha gusobanukirwa Ijambo ry’Imana (1 Timoteyo 2:4). Ni yo mpamvu twavuguruye iyi Bibiliya mu Cyongereza kandi twifuza ko yahindurwa mu ndimi nyinshi zishoboka. Musomyi dukunda, twiringiye ko iyi Bibiliya izagufasha ‘gushakisha Imana kandi ukayibona.’ Ibyo ni na byo dusenga dusaba.—Ibyakozwe 17:27.

Komite ya Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Kanama 2022