Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Igitabo cy’Intangiriro

Ibice

Ibirimo

  • 1

    • Imana irema ijuru n’isi (1, 2)

    • Imana itunganya isi mu minsi itandatu (3-31)

      • Umunsi wa 1: Umucyo, umunsi n’ijoro (3-5)

      • Umunsi wa 2: Ikirere (6-8)

      • Umunsi wa 3: Ubutaka bwumutse n’ibimera (9-13)

      • Umunsi wa 4: Ibimurika byo mu kirere (14-19)

      • Umunsi wa 5: Amafi n’inyoni (20-23)

      • Umunsi wa 6: Inyamaswa n’abantu (24-31)

  • 2

    • Imana iruhuka ku munsi wa karindwi (1-3)

    • Yehova Umuremyi w’isi n’ijuru (4)

    • Umugabo n’umugore mu busitani bwa Edeni (5-25)

      • Imana irema umuntu mu mukungugu (7)

      • Babuzwa kurya ku giti cy’ubumenyi (15-17)

      • Imana irema umugore (18-25)

  • 3

    • Uko icyaha cyaje (1-13)

      • Ikinyoma cya mbere (4, 5)

    • Yehova acira urubanza abigometse (14-24)

      • Isezerano ry’urubyaro rw’umugore (15)

      • Birukanwa muri Edeni (23, 24)

  • 4

    • Kayini na Abeli (1-16)

    • Abakomotse kuri Kayini (17-24)

    • Seti n’umuhungu we Enoshi (25, 26)

  • 5

    • Kuva kuri Adamu kugeza kuri Nowa (1-32)

      • Adamu abyara abahungu n’abakobwa (4)

      • Henoki yagendanaga n’Imana (21-24)

  • 6

    • Abana b’Imana bashaka abagore ku isi (1-3)

    • Abanefili bavuka (4)

    • Abantu bakoze ibibi, bababaza Yehova (5-8)

    • Nowa ahabwa itegeko ryo kubaka ubwato (9-16)

    • Imana ivuga ko hazabaho Umwuzure (17-22)

  • 7

    • Binjira mu bwato (1-10)

    • Umwuzure uba ku isi hose (11-24)

  • 8

    • Amazi y’Umwuzure agabanuka (1-14)

      • Yohereza inuma (8-12)

    • Basohoka mu bwato (15-19)

    • Imana itanga isezerano ku isi (20-22)

  • 9

    • Imana iha abantu amabwiriza (1-7)

      • Itegeko rirebana n’amaraso (4-6)

    • Isezerano ry’umukororombya (8-17)

    • Ubuhanuzi burebana n’abakomoka kuri Nowa (18-29)

  • 10

    • Aho abantu bo mu bihugu byo ku isi bakomotse (1-32)

      • Abakomotse kuri Yafeti (2-5)

      • Abakomotse kuri Hamu (6-20)

        • Nimurodi arwanya Yehova (8-12)

      • Abakomotse kuri Shemu (21-31)

  • 11

    • Umunara w’i Babeli (1-4)

    • Yehova atuma abantu batangira kuvuga indimi zitandukanye (5-9)

    • Kuva kuri Shemu kugera kuri Aburamu (10-32)

      • Umuryango wa Tera (27)

      • Aburamu ava muri Uri (31)

  • 12

    • Aburamu ava i Harani akajya i Kanani (1-9)

      • Imana iha isezerano Aburamu (7)

    • Aburamu na Sarayi muri Egiputa (10-20)

  • 13

    • Aburamu asubira i Kanani (1-4)

    • Aburamu atandukana na Loti (5-13)

    • Imana isubiramo isezerano yahaye Aburamu (14-18)

  • 14

    • Aburamu atabara Loti (1-16)

    • Melikisedeki aha umugisha Aburamu (17-24)

  • 15

    • Imana igirana isezerano na Aburamu (1-21)

      • Ubuhanuzi buvuga iby’imyaka 400 yo gukandamizwa (13)

      • Imana isubiramo isezerano yagiranye na Aburamu (18-21)

  • 16

    • Hagari na Ishimayeli (1-16)

  • 17

    • Aburahamu yari kuzakomokwaho n’abantu benshi (1-8)

      • Aburamu ahindurirwa izina akitwa Aburahamu (5)

    • Isezerano ryo gukebwa (9-14)

    • Sarayi ahindurirwa izina akitwa Sara (15-17)

    • Isezerano ry’uko Isaka yari kuzavuka (18-27)

  • 18

    • Abamarayika batatu basura Aburahamu (1-8)

    • Sara amenya ko azabyara maze agaseka (9-15)

    • Aburahamu yinginga Imana ngo Sodomu itarimburwa (16-33)

  • 19

    • Abamarayika basura Loti (1-11)

    • Loti n’umuryango we basabwa kuva mu mujyi (12-22)

    • Sodomu na Gomora birimburwa (23-29)

      • Umugore wa Loti ahinduka inkingi y’umunyu (26)

    • Loti n’abakobwa be (30-38)

      • Aho Abamowabu n’Abamoni bakomotse (37, 38)

  • 20

    • Sara ava kwa Abimeleki (1-18)

  • 21

    • Isaka avuka (1-7)

    • Ishimayeli atoteza Isaka (8, 9)

    • Hagari na Ishimayeli birukanwa (10-21)

    • Aburahamu na Abimeleki bagirana isezerano (22-34)

  • 22

    • Imana isaba Aburahamu gutamba Isaka (1-19)

      • Urubyaro rwa Aburahamu ruzatuma abantu babona imigisha (15-18)

    • Umuryango wa Rebeka (20-24)

  • 23

    • Sara apfa kandi agashyingurwa (1-20)

  • 24

    • Bashakira Isaka umugore (1-58)

    • Rebeka ahura na Isaka (59-67)

  • 25

    • Aburahamu ashaka undi mugore (1-6)

    • Aburahamu apfa (7-11)

    • Abahungu ba Ishimayeli (12-18)

    • Yakobo na Esawu bavuka (19-26)

    • Esawu agurisha uburenganzira bw’uko ari umwana w’imfura (27-34)

  • 26

    • Isaka na Rebeka bari i Gerari (1-11)

      • Imana isubiriramo Isaka isezerano ryayo (3-5)

    • Batongana bapfa amariba (12-25)

    • Isaka agirana isezerano na Abimeleki (26-33)

    • Abagore ba Esawu babiri b’Abaheti (34, 35)

  • 27

    • Isaka aha Yakobo umugisha (1-29)

    • Esawu asaba umugisha ariko ntiyihane (30-40)

    • Esawu yanga cyane Yakobo (41-46)

  • 28

    • Isaka yohereza Yakobo i Padani-Aramu (1-9)

    • Inzozi za Yakobo ari i Beteli (10-22)

      • Imana isubiriramo Yakobo isezerano ryayo (13-15)

  • 29

    • Yakobo ahura na Rasheli (1-14)

    • Yakobo akunda Rasheli (15-20)

    • Yakobo ashaka Leya na Rasheli (21-29)

    • Abahungu bane Yakobo yabyaranye na Leya: Rubeni, Simeyoni, Lewi na Yuda (30-35)

  • 30

    • Biluha abyara Dani na Nafutali (1-8)

    • Zilupa abyara Gadi na Asheri (9-13)

    • Leya abyara Isakari na Zabuloni (14-21)

    • Rasheli abyara Yozefu (22-24)

    • Amatungo ya Yakobo yiyongera (25-43)

  • 31

    • Yakobo ajya i Kanani mu ibanga (1-18)

    • Labani agera aho Yakobo yari ari (19-35)

    • Yakobo na Labani bagirana isezerano (36-55)

  • 32

    • Yakobo ahura n’abamarayika (1, 2)

    • Yakobo yitegura guhura na Esawu (3-23)

    • Yakobo akirana n’umumarayika (24-32)

      • Yakobo ahindurirwa izina akitwa Isirayeli (28)

  • 33

    • Yakobo ahura na Esawu (1-16)

    • Yakobo ajya i Shekemu (17-20)

  • 34

    • Dina afatwa ku ngufu (1-12)

    • Uburyarya bw’abahungu ba Yakobo (13-31)

  • 35

    • Yakobo ajugunya ibigirwamana (1-4)

    • Yakobo agaruka i Beteli (5-15)

    • Benyamini avuka. Rasheli apfa (16-20)

    • Abahungu 12 ba Isirayeli (21-26)

    • Isaka apfa (27-29)

  • 36

    • Abakomoka kuri Esawu (1-30)

    • Abami n’abatware ba Edomu (31-43)

  • 37

    • Yozefu arota inzozi (1-11)

    • Abavandimwe ba Yozefu bamugirira ishyari (12-24)

    • Yozefu agurishwa ngo abe umucakara (25-36)

  • 38

    • Yuda na Tamari (1-30)

  • 39

    • Yozefu mu rugo rwa Potifari (1-6)

    • Yozefu yanga kuryamana n’umugore wa Potifari (7-20)

    • Yozefu ari muri gereza (21-23)

  • 40

    • Yozefu asobanura inzozi imfungwa zarose (1-19)

      • “Imana ni yo yonyine ishobora gusobanura inzozi” (8)

    • Umunsi mukuru w’ivuka rya Farawo (20-23)

  • 41

    • Yozefu asobanura inzozi za Farawo (1-36)

    • Farawo ahesha Yozefu icyubahiro (37-46a)

    • Yozefu ashingwa kugenzura ibiribwa (46b-57)

  • 42

    • Abavandimwe ba Yozefu bajya muri Egiputa (1-4)

    • Yozefu ahura n’abavandimwe be, akabagerageza (5-25)

    • Abavandimwe ba Yozefu basubira kwa Yakobo (26-38)

  • 43

    • Abavandimwe ba Yozefu basubira muri Egiputa bari kumwe na Benyamini (1-14)

    • Yozefu yongera guhura n’abavandimwe be (15-23)

    • Yozefu akoreshereza ibirori abavandimwe be (24-34)

  • 44

    • Igikombe cy’ifeza cya Yozefu kiboneka mu mufuka wa Benyamini (1-17)

    • Yuda asabira imbabazi Benyamini (18-34)

  • 45

    • Yozefu yibwira abavandimwe be (1-15)

    • Abavandimwe ba Yozefu bajya kuzana Yakobo (16-28)

  • 46

    • Yakobo n’abagize umuryango we bimukira muri Egiputa (1-7)

    • Amazina y’abagiye muri Egiputa (8-27)

    • Yozefu ahurira na Yakobo i Gosheni (28-34)

  • 47

    • Yakobo abonana na Farawo (1-12)

    • Yozefu ayoborana ubwenge (13-26)

    • Isirayeli atura i Gosheni (27-31)

  • 48

    • Yakobo aha umugisha abahungu babiri ba Yozefu (1-12)

    • Efurayimu ahabwa imigisha myinshi (13-22)

  • 49

    • Ubuhanuzi bwa Yakobo ari hafi gupfa (1-28)

      • Shilo azakomoka kuri Yuda (10)

    • Amabwiriza y’uko Yakobo yari kuzashyingurwa (29-32)

    • Yakobo apfa (33)

  • 50

    • Yozefu ashyingura Yakobo i Kanani (1-14)

    • Yozefu yemeza ko yababariye abavandimwe be (15-21)

    • Iminsi ya nyuma y’ubuzima bwa Yozefu n’urupfu rwe (22-26)

      • Yozefu ategeka ibirebana n’amagufwa ye (25)