Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Bitanze babikunze muri Burezili

Bitanze babikunze muri Burezili

MU MYAKA runaka ishize, uwitwa Rúbia (1), akaba ari mushiki wacu uri mu kigero cy’imyaka 30, yagiye gusura Sandra (2), umupayiniya wo mu itorero rito ryo mu majyepfo ya Burezili. Mu gihe cy’urwo ruzinduko, hari ikintu cyabaye cyakoze Rúbia ku mutima, ku buryo cyahinduye imibereho ye cyane. Icyo kintu ni ikihe? Reka Rúbia akitwibwirire.

“NAGIZE NGO NDAROTA”

“Sandra yanjyanye gusura umugore yigishaga Bibiliya. Mu gihe twamwigishaga, yavuze yihitira ati ‘Sandra, hari abakobwa batatu dukorana bashaka kwiga Bibiliya, ariko nababwiye ko bagomba gutegereza. Nzi ko uyu mwaka wose ufite abantu benshi bo kwigisha.’ Nagize ngo ndarota. Abantu bashakaga kumenya Yehova bagombaga gushyirwa ku rutonde, bagategereza igihe abari imbere yabo bazarangiriza kwiga! Mu itorero ryacu, kugira ngo mbone nibura umuntu umwe nigisha Bibiliya byarangoraga. Uwo mwanya, tukiri mu rugo rw’uwo mwigishwa wa Bibiliya, numvise ngize icyifuzo gikomeye cyo gufasha abantu bo muri uwo mugi muto yari atuyemo. Bidatinze, navuye mu mugi munini nabagamo, nimukira muri uwo mugi muto Sandra yakoreragamo umurimo w’ubupayiniya.”

Byaje kugendekera bite Rúbia? Yaravuze ati “nyuma y’amezi abiri gusa mpimukiye, nigishaga Bibiliya abantu 15, kandi bidatinze, kimwe na Sandra nanjye nari mfite urutonde rw’abantu bari bategereje ko nazabona umwanya nkabigisha Bibiliya.”

YUMVISE AGOMBA KONGERA GUSUZUMA UKO YAKORAGA UMURIMO

Diego (3), umuvandimwe uri mu kigero cy’imyaka 20, yagiye gusura abapayiniya bakoreraga umurimo mu mugi muto wo mu majyepfo ya Burezili witwa Prudentópolis. Urwo ruzinduko rwatumye ahindura uko yabonaga ibintu; mu by’ukuri, rwatumye yongera gusuzuma uko yakoraga umurimo. Yabisobanuye agira ati “nakoraga bike mu itorero, nkabwiriza amasaha make buri kwezi. Ariko igihe nasuraga abo bapayiniya nkumva inkuru bavugaga z’ibyababayeho, nahise ntangira gutekereza ukuntu bo bari bishimiye gukora umurimo mu gihe jye ntawukoranaga umwete. Igihe nabonaga ukuntu bari bishimye, numvise nifuje kugira imibereho ifite intego nk’iyabo.” Diego amaze kubasura, yatangiye gukora umurimo w’ubupayiniya.

Ese kimwe na Diego, waba uri Umuhamya ukiri muto wifatanya mu murimo wo kubwiriza kandi ukajya mu materaniro ya gikristo, ariko ukaba ubwiriza by’umuhango gusa udafite ibyishimo? Niba ari uko bimeze se, ushobora kugira ibyo uhindura mu mibereho yawe kugira ngo usogongere ku byishimo biterwa no gukorera umurimo ahakenewe ababwiriza b’Ubwami benshi kurushaho? Birumvikana ko gutekereza ko ugiye guhara ubuzima bwiza wari ufite bishobora kuguca intege. Ariko kandi, hari abakiri bato benshi bahisemo kubigenza batyo. Bagize ubutwari bwo guhindura intego n’ibyifuzo bari bafite, kugira ngo bakorere Yehova mu rugero rwagutse kurushaho. Reka dusuzume n’urugero rwa Bruno.

UMWARIMU W’UMUZIKA CYANGWA UMUBWIRIZABUTUMWA?

Mu myaka runaka ishize, uwitwa Bruno (4) ufite imyaka 28, yize mu ishuri rikomeye ry’umuzika, kandi yari afite intego yo kuzajya ayobora umutwe w’abaririmbyi. Mu by’ukuri, yarize aba umuhanga ku buryo bajyaga bamutumirira kuyobora umutwe munini w’abaririmbyi baririmba indirimbo za karahanyuze. Yashoboraga kubona akazi kamuhesha umushahara utubutse. Bruno yaravuze ati “icyakora numvaga hari ikintu mbuze mu buzima bwanjye. Nari nariyeguriye Yehova, ariko nari nzi neza ko ntakoraga ibyo nshoboye byose, kandi byambuzaga amahwemo. Nabwiye Yehova mu isengesho uko numvaga meze, kandi nganira n’abavandimwe b’inararibonye mu itorero. Maze kubitekerezaho nitonze, nafashe umwanzuro wo gushyira umurimo wo kubwiriza imbere nkawurutisha umuzika. Navuye mu ishuri ry’umuzika, niyemeza kujya gukorera umurimo ahantu hari hakenewe ababwiriza b’Ubwami.” Uwo mwanzuro we wageze ku ki?

Bruno yimukiye mu mugi wa Guapiara (utuwe n’abaturage bagera ku 7.000), uri ku birometero 260 uturutse mu mugi wa São Paulo. Ryari ihinduka rikomeye. Yaravuze ati “nimukiye mu kazu gato, katagiraga firigo na televiziyo kandi sinashoboraga gukoresha interineti. Ariko kandi, iyo nzu yari ifite ibintu ntari mfite mbere. Yari ifite akarima k’imboga n’ibiti byera imbuto.” Igihe Bruno yakoreraga umurimo mu itorero ryaho rito, incuro imwe mu cyumweru yafataga igikapu agashyiramo ibyokurya, amazi n’ibitabo, akurira ipikipiki ye akajya kubwiriza mu biturage. Abantu benshi muri ako gace ntibari barigeze bumva ubutumwa bwiza. Yaravuze ati “nigishaga Bibiliya abantu bagera kuri 18. Kubona ukuntu abo bantu bigaga Bibiliya bahinduraga imibereho yabo, byatumaga ngira ibyishimo byinshi.” Yongeyeho ati “icyo gihe ni bwo namenye ko nabonye cya kintu numvaga mbuze, ari cyo kunyurwa bitewe no gushyira inyungu z’Ubwami mu mwanya wa mbere. Sinari kwigera numva nyuzwe ntyo iyo nza gukurikirana intego zo gushaka ubutunzi.” None se Bruno yakuraga he amafaranga yo kumutunga aho yabwirizaga mu mugi wa Guapiara? Yashubije amwenyura ati “nigisha abantu gucuranga gitari.” Mu rugero runaka yari akiri umwarimu w’umuzika.

“BYABAYE NGOMBWA KO MPAGUMA”

Mariana (5), uri hafi kugira imyaka 30, na we yari mu mimerere nk’iya Bruno. Yari umwavoka, ariko nubwo ako kazi katumaga abona amafaranga menshi, yumvaga mu by’ukuri atanyuzwe. Yaravuze ati “numvaga meze nk’‘uwiruka inyuma y’umuyaga’” (Umubw 1:17). Abavandimwe na bashiki bacu benshi bamuteye inkunga yo gutekereza ku murimo w’ubupayiniya. Mariana amaze kubitekerezaho, we n’incuti ze, ari zo Bianca (6), Caroline (7) na Juliana (8), bafashe umwanzuro wo gufasha itorero ry’i Barra do Bugres, umugi uri mu gace kitaruye, hafi ya Boliviya, ku birometero bibarirwa mu bihumbi uturutse iwabo. Byaje kugenda bite?

Mariana agira ati “nari mfite intego yo kuhamara amezi atatu. Ariko icyo gihe cyagiye kurangira mfite abantu 15 nigisha Bibiliya. Birumvikana ko bari bakeneye cyane gufashwa kugira ngo bagire amajyambere. Ku bw’ibyo, nabuze aho mpera mbabwira ko nari ngiye kugenda. Byabaye ngombwa ko mpaguma.” Icyo ni cyo ba bashiki bacu bane bose bakoze. Ese uwo murimo Mariana yari asigaye akora, waba waratumye arushaho kumva afite ubuzima bufite intego? Yaravuze ati “kuba Yehova ankoresha kugira ngo mfashe abantu kugira imibereho myiza kurushaho, bituma numva nezerewe. Kumenya ko nkoresha igihe cyanjye n’imbaraga zanjye nkora ibintu bifite agaciro nyakuri, ni umugisha rwose.” Caroline yagaragaje muri make uko buri wese muri abo bashiki bacu bane yumva ameze agira ati “iyo ndyamye nijoro, mba numva nyuzwe cyane kuko mba nakoresheje imbaraga zanjye nteza imbere inyungu z’Ubwami. Ikintu mpora nerekejeho ibitekerezo mu mibereho yanjye ni uko nafasha abo nigisha Bibiliya. Kubona ukuntu bagira amajyambere biranshimisha cyane. Nibonera ukuri kw’amagambo agira ati ‘nimusogongere mwibonere ukuntu Yehova ari mwiza.’”—Zab 34:8.

Umubare w’abavandimwe na bashiki bacu bakiri bato bo hirya no hino ku isi ‘bitanga babikunze’ kugira ngo babwirize ubutumwa bwiza bw’Ubwami mu duce twitaruye, ugenda wiyongera kandi ibyo bishimisha Yehova cyane (Zab 110:3; Imig 27:11). Abo babwiriza bitanga babikunze na bo babona imigisha myinshi ya Yehova.—Imig 10:22.