Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Praslin, muri Seyishele, aho Jenerari Gordon yise ubusitani bwa Edeni mu 1881

Ese koko isi izaba paradizo?

Ese koko isi izaba paradizo?

Iyo tubonye ibitabo birimo ahantu nyaburanga hasa na paradizo, twumva twifuje kuharuhukira tukiyibagiza imihangayiko n’ibibazo. Ariko iyo dusubiye mu rugo, ibintu byongera kumera nk’uko byari bisanzwe, tugasubira ku kacu.

Nubwo bimeze bityo ariko, paradizo ikomeza kudushishikaza. Ibyo bituma twibaza niba mu by’ukuri paradizo atari inzozi gusa. Niba ari inzozi se kuki ishishikaza abantu? Ese izabaho koko?

PARADIZO YAKUNZWE NA BENSHI

Kuva kera abantu bakundaga paradizo. Abenshi bayikunze bamaze gusoma muri Bibiliya, aho ivuga ko ‘Imana yateye ubusitani muri Edeni, aherekeye iburasirazuba.’ Kuki ubwo busitani bwari bwiza cyane? Iyo nkuru igira iti “Yehova Imana ameza mu butaka igiti cyose kinogeye ijisho, gifite ibyokurya byiza.” Ubwo busitani bwari bunogeye ijisho. Ikintu cyari gishishikaje kurusha ibindi ni ‘igiti kimenyesha icyiza n’ikibi cyari hagati muri ubwo busitani.’—Intangiriro 2:8, 9.

Nanone inkuru yo mu Ntangiriro ivuga iby’imigezi ine yatembaga muri ubwo busitani. Imigezi ibiri muri yo, ari yo Tigre (Hidekelu) na Ufurate, na n’ubu iracyavugwa (Intangiriro 2:10-14). Iyo migezi yombi yanyuraga mu kigobe cya Peresi ikagera muri Iraki, hakaba hari mu bwami bw’u Buperesi.

Birumvikana ko abantu bo mu Buperesi bashishikazwaga na paradizo. Hari itapi yo mu Buperesi yo mu kinyejana cya 16, iri mu nzu ndangamurage yo muri Filadelifiya muri leta ya Penisilivaniya muri Amerika, ishushanyijeho ubusitani burimo ibiti n’indabo. Ijambo ry’igiperesi risobanura ubusitani, ni paradizo. Ibishushanyije kuri iyo tapi bigaragaza neza ibivugwa mu nkuru yo muri Bibiliya ivuga iby’ubusitani bwiza cyane bwa Edeni.

Koko rero, inkuru zivuga ibya paradizo zikundwa n’abatuye isi yose. Bitewe n’uko abantu bagiye bimukira mu turere twinshi two ku isi, bagiye bavuga iyo nkuru ya paradizo mu buryo butandukanye, ku buryo nyuma y’imyaka myinshi ukuri ku bijyanye na yo kwapfukiranywe n’imyizerere hamwe n’imigani y’aho bagiye. Muri iki gihe, iyo abantu bashatse kuvuga ko ahantu ari heza bahagereranya na paradizo.

UKO BAMWE BASHAKISHIJE PARADIZO

Hari abashakashatsi bavuga ko babonye aho paradizo yahoze. Urugero, igihe umujenerali w’Umwongereza witwa Charles Gordon, yasuraga ibirwa bya Seyishele mu wa 1881, yatangajwe cyane n’ubwiza buhebuje bw’ikibaya cya Mai (Vallée de Mai) acyita ubusitani bwa Edeni. Icyo kibaya ubu kiri mu bigize umutungo kamere w’isi. Mu kinyejana cya 15, umushakashatsi witwa Christophe Colomb yibajije niba yongeye kuvumbura ubusitani bwa Edeni, igihe yageraga ku kirwa cya Hispaniola, ubu hakaba ari muri République Dominicaine no muri Hayiti.

Hari igitabo cy’amateka (Mapping Paradise), kigaragaza amakarita ya kera arenga 190, amenshi muri yo akaba yerekana Adamu na Eva muri Edeni. Imwe muri ayo makarita ni ikarita yihariye yo mu kinyejana cya 13 (Beatus de Liébana). Ahagana hejuru hari ishusho y’urukiramende irimo paradizo. Nanone harimo imigezi ine ari yo Tigre, Ufurate, Indus na Yorodani, buri mugezi ukaba uri mu nguni. Ibyo bigereranya uko Ubukristo bwakwirakwijwe mu mpande enye z’isi. Ayo mashusho agaragaza ko nubwo aho paradizo yahoze hatazwi, hari byinshi abantu bayibukiraho kandi bikabashimisha.

John Milton, umusizi w’Umwongereza wo mu kinyejana cya 17, yahimbye igisigo kivuga ibya paradizo yazimiye (Paradise Lost), gishingiye ku nkuru yo mu Ntangiriro y’uko Adamu yakoze icyaha n’uko yirukanywe muri Edeni. Muri icyo gisigo yavuze ibijyanye n’uko abantu bazongera kubaho iteka ku isi, agira ati “isi yose izongera kuba paradizo.” Nyuma yaho Milton yanditse ikindi gitabo kivuga ibya paradizo yongeye gushyirwaho (Paradise Regained).

IBINTU BYAJE GUHINDUKA

Igitekerezo cya paradizo yazimiye, cyagiye cyiganza mu mateka y’abantu. None se kuki iyo nyigisho yibagiranye? Impamvu yavuzwe muri cya gitabo kirimo amakarita avuga ibya paradizo, ni uko “abahanga mu bya tewolojiya biyibagije nkana aho paradizo yari iherereye.”

Abayoboke b’amadini menshi bigishwa ko bazajya mu ijuru aho kuba muri paradizo ku isi. Icyakora muri Zaburi 37:29 hagira hati “abakiranutsi bazaragwa isi, kandi bazayituraho iteka ryose.” None se ko isi itakiri paradizo, twakwemezwa n’iki ko ibyo bizasohora? *

ISI YOSE IZABA PARADIZO

Yehova Imana, we waremye paradizo ya mbere, yadusezeranyije ko azayisubizaho. Azabikora ate? Ibuka ko Yesu yadusabye gusenga tugira tuti “Ubwami bwawe nibuze. Ibyo ushaka bikorwe mu isi nk’uko bikorwa mu ijuru” (Matayo 6:10). Ubwo bwami ni ubutegetsi buyobowe na Yesu Kristo, buzasimbura ubundi butegetsi bwose (Daniyeli 2:44). Igihe ubwo Bwami buzaba butegeka, isi izaba paradizo, ibyo Imana ishaka ‘bikorwe.’

Umuhanuzi Yesaya yahanuye kera ibyiza bizaba muri iyo paradizo. Ibintu byose bitera agahinda n’ibibazo byo kuri iyi si, bizavaho (Yesaya 11:6-9; 35:5-7; 65:21-23). Turagusaba gufata akanya ugasoma iyo mirongo muri Bibiliya yawe. Ibyo bizakwizeza ko Imana ifite ibyiza byinshi ihishiye abantu bumvira. Abazaba bari muri paradizo icyo gihe, bazaba bishimye kandi bemerwa n’Imana, nk’uko yari yarabisezeranyije Adamu.—Ibyahishuwe 21:3.

None se twakwemezwa n’iki ko iyo paradizo izaba ku isi? Twabyemezwa n’uko Bibiliya igira iti “ijuru ni irya Yehova, ariko isi yayihaye abantu.” Ibyiringiro bya paradizo ku isi byatanzwe n’“Imana idashobora kubeshya,” ikaba ‘yarabidusezeranyije uhereye kera cyane’ (Zaburi 115:16; Tito 1:2). Ibyo byiringiro Bibiliya itanga byo kuzaba muri paradizo iteka, birashimishije cyane.

^ par. 15 Birashishikaje kuba Korowani, ku murongo wa 105, isura ya 21, Al-Anbiya’ [Abahanuzi] igira iti “abakiranutsi bari mu bagaragu banjye bazaragwa isi.”