Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Bibiliya ishobora kudufasha kumenya icyiza n’ikibi

Bibiliya ishobora kudufasha kumenya icyiza n’ikibi

Turamutse dufashe imyanzuro dukurikije uko tubona ibintu cyangwa uko abandi babibona, ntitwakwizera tudashidikanya ko izagira icyo igeraho. Bibiliya itubwira impamvu kandi itugira n’izindi nama nyinshi. Irimo inama ziringirwa zadufasha kumenya icyiza n’ikibi, bigatuma twishimira ubuzima.

DUKENEYE INAMA ZITURUKA KU MANA

Bibiliya ivuga ko Yehova a yaremye abantu, yifuza ko ari we wabayobora aho kuba ari bo biyobora (Yeremiya 10:23). Ni yo mpamvu yaduhaye amahame ari mu Ijambo rye Bibiliya. Aba yifuza kuturinda ingaruka n’ibibazo biterwa nuko umuntu yafashe imyanzuro mibi (Gutegeka 5:29; 1 Yohana 4:8). Ikindi nanone, Umuremyi wacu afite ubwenge n’ubuhanga bwinshi cyane, ku buryo ari we ukwiriye kudushyiriraho amahame meza cyane, kurusha andi yose (Zaburi 100:3; 104:24). Icyakora Imana ntihatira abantu gukurikiza amahame ibashyiriraho.

Yehova yahaye umugabo n’umugore ba mbere, ari bo Adamu na Eva, buri kintu cyose bari bakeneye kugira ngo bishime (Intangiriro 1:28, 29; 2:8, 15). Nanone yabahaye amabwiriza yoroheje yiteze ko bazayumvira. Icyakora yarabaretse kugira ngo bihitiremo niba bagomba kuyumvira cyangwa kutayumvira (Intangiriro 2:9, 16, 17). Ikibabaje ni uko Adamu na Eva, bahisemo gukurikiza amahame yabo bwite aho gukurikiza ay’Imana (Intangiriro 3:6). Ibyo byagize izihe ngaruka? Ese kuba abantu bahitamo gukora ibyo bo bumva ko ari byiza, byatuma bishima? Oya rwose. Amateka agaragaza ko kudakurikiza amahame y’Imana, bidatuma abantu bagira amahoro cyangwa ngo babeho bishimye.—Umubwiriza 8:9.

Bibiliya irimo inama zadufasha gufata imyanzuro myiza, aho twaba dutuye hose cyangwa aho twaba twarakuriye hose (2 Timoteyo 3:16, 17; reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo: “ Igitabo cyandikiwe abantu bose”). Reka turebe uko Bibiliya itugira inama.

Menya impamvu Bibiliya yitwa “Ijambo ry’Imana.”​—1 Abatesalonike 2:13. Reba videwo iri ku rubuga rwa jw.org/rw, ivuga ngo: “Umwanditsi wa Bibiliya ni nde?

BIBILIYA IDUFASHA KUMENYA IBYO IMANA ISHAKA

Bibiliya itubwira uko kuva mu ntangiriro, Yehova yagiye akorana n’abantu. Ni iki cyadufasha kumenya uko Imana ibona icyiza n’ikibi, tukamenya ibintu bidufitiye akamaro ndetse n’ibishobora kutwangiza (Zaburi 19:7, 11)? Buri gihe iduha inyigisho zihuje n’igihe kandi zidufasha gufata imyanzuro myiza mu mibereho yacu ya buri munsi.

Urugero, tekereza ku nama iboneka mu Migani 13:20. Igira iti: “Ugendana n’abanyabwenge na we azaba umunyabwenge, ariko ugirana imishyikirano n’abapfapfa bizamugwa nabi.” Ihame rivugwa muri uwo murongo riracyafite akamaro muri iki gihe, nk’uko byari bimeze mu bihe bya kera. Bibiliya irimo amahame nk’ayo y’agaciro kandi adufitiye akamaro.​—Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo: “ Inama zo muri Bibiliya zihora zihuje n’igihe.”

Icyakora ushobora kwibaza tuti: “Ese nizera ko inama zo muri Bibiliya zishobora kumfasha no muri iki gihe?” Mu ngingo ikurikira turasuzuma ingero z’ibintu byabayeho.

a Yehova ni izina bwite ry’Imana.​—Yeremiya 16:21.