Umubwiriza 8:1-17

  • Ubutegetsi bw’abantu badatunganye (1-17)

    • Jya wumvira amategeko y’umwami (2-4)

    • Umuntu yagiye ategeka undi amugirira nabi (9)

    • Iyo igihano kidahise gitangwa (11)

    • Jya urya, unywe kandi wishime (15)

8  Ni nde umeze nk’umunyabwenge? Ni nde wabona ibisubizo by’ibibazo biriho? Ubwenge bw’umuntu butuma agira akanyamuneza mu maso, ntakomeze kubabara.  Jya wumvira amategeko y’umwami bitewe n’indahiro warahiriye Imana.  Ntukihutire kuva imbere ye kandi ntugakore ibibi, kuko icyo yishimira gukora cyose azagikora,  bitewe n’uko ijambo ry’umwami ari ryo rifite ububasha. Ni nde ushobora kumubaza ati: ‘Urakora ibiki?’”  Umuntu ukurikiza amategeko nta kibazo azagira, kandi umuntu w’umunyabwenge azamenya igihe gikwiriye cyo gukora ibintu, amenye n’uburyo bwo kubikora.  Abantu bahura n’ibibazo byinshi, ariko baba bagomba kubikemura byose mu gihe gikwiriye no mu buryo bukwiriye.  None se ko nta muntu n’umwe uzi ibizaba, ni nde ushobora kubwira undi uko ibintu bizagenda?  Nta muntu ufite ububasha bwo gutegeka umwuka w’umuntu cyangwa ngo awubuze kumuvamo, kandi nta wufite ububasha bwo gutegeka umunsi azapfiraho. Kimwe n’uko nta musirikare ushobora guhabwa uruhushya rwo kuva ku rugamba kandi hari intambara, ni na ko abishora mu bibi bitazabagwa amahoro.  Ibyo byose narabibonye kandi ntekereza ku bintu byose byakorewe kuri iyi si. Muri icyo gihe cyose, umuntu yagiye ategeka undi amugirira nabi. 10  Nanone nabonye abantu babi bahambwa. Abo ni bo bajyaga binjira ahera kandi bagasohoka, ariko bahise bibagirana mu mujyi bakoreyemo ibyo byose. Ibyo na byo ni ubusa! 11  Kubera ko igihano cyagenewe igikorwa kibi kidahita gitangwa, ni cyo gituma abantu bakora ibibi babishishikariye. 12  Nubwo umunyabyaha yakora ibibi inshuro 100 kandi agakomeza kubaho igihe kirekire akora ibyo ashaka, njye nzi neza ko abatinya Imana y’ukuri ari bo bizagendekera neza, kuko bayitinya. 13  Ariko umuntu mubi ntibizamugendekera neza, kandi ntazashobora kongera iminsi yo kubaho kwe. Ishira vuba nk’igicucu cy’izuba, kuko adatinya Imana. 14  Hari ibintu bibabaje bibera kuri iyi si: Hari igihe umuntu aba ari umukiranutsi ariko agafatwa nk’aho ari umuntu ukora ibibi, hakaba n’igihe umuntu aba akora ibibi ariko agafatwa nk’aho ari umukiranutsi. Mbona ibyo na byo ari ubusa. 15  Bityo rero, nabonye ko kunezerwa ari byiza, kubera ko kuri iyi si nta cyiza cyarutira abantu kurya, kunywa no kunezerwa. Ibyo ni byo baba bakwiriye gukora, bitewe n’imirimo bakorana umwete mu minsi yo kubaho kwabo Imana y’ukuri yabahaye kuri iyi si. 16  Ibyo byatumye niyemeza kumenya ubwenge no kugenzura imirimo yose ikorerwa kuri iyi si, ndetse sinasinzira, haba ku manywa cyangwa nijoro. 17  Nuko mbona imirimo yose y’Imana y’ukuri, mbona n’ukuntu abantu badashobora gusobanukirwa ibibera kuri iyi si. Uko imbaraga bashyiraho zaba zingana kose, ntibashobora kubisobanukirwa. Nubwo baba bavuga ko ari abanyabwenge kandi ko bafite ubumenyi bwinshi. Mu by’ukuri ntibashobora kubisobanukirwa.

Ibisobanuro ahagana hasi