Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese idini ryabaye uburyo bwo gushaka amafaranga?

Ese idini ryabaye uburyo bwo gushaka amafaranga?

 Ese mwabonye ko amadini menshi asigaye yibanda ku gushaka amafaranga, aho kwigisha Ijambo ry’Imana? Baracuruza, bakamamaza kandi n’ibyo bakoreye abayoboke babo bakabibishyuza. Abenshi mu bayobozi babo bahembwa amafaranga menshi kandi bakiberaho mu iraha. Reka dufate ingero nke:

  •   Hari ubushakashatsi bwagaragaje ko mu myaka irenga 13 hari musenyeri w’Abagatolika wakoze ingendo 150 mu ndege yakodeshaga, agakora izindi zigera kuri 200 mu modoka ihenze, akoresheje amafaranga y’amaturo. Nanone yakoresheje amafaranga arenga miriyari enye, avugurura inzu yabagamo.

  •   Hari umukuru w’idini wo muri Afurika, iyo yigishije buri gihe haza abantu bagera mu bihumbi mirongo. Mu rusengero rwe runini cyane, bagurisha ibicuruzwa bitandukanye, harimo ibyo yita “amavuta akiza mu buryo bw’igitangaza,” amasume n’imipira yo kwambara. Nubwo abenshi mu basengera muri urwo rusengero ari abakene, we ni umukire cyane.

  •   Mu Bushinwa, hari imisozi ine abayoboke bo mu idini ry’Ababuda babona ko ari iyera. Ibiri muri yo yinjiza amafaranga menshi. Nanone urusengero ruzwi cyane rwa Shaolin, na rwo rukorerwamo ibikorwa byinshi by’ubucuruzi. Abatambyi bo muri urwo rusengero benshi babita abacuruzi bakomeye.

  •   Mu masosiyete menshi yo muri Amerika basigaye bashyiraho abajyanama mu by’idini, bashinzwe gushishikariza abantu gusenga kandi bakabasengera.

 Wowe ubona ute amadini yivanga mu bucuruzi? Ese wigeze utekereza uko Imana ibona abantu bashakira inyungu mu bikorwa by’idini?

Imana ibona ite abantu bavanga idini n’ubucuruzi?

 Imana ntiyemera ko abantu bavanga idini n’ubucuruzi. Bibiliya igaragaza ko Imana itishimiye abatambyi ba kera bavugaga ko bayihagarariye, ariko “bigishiriza ibihembo” (Mika 3:11). Imana yaciriyeho iteka ibikorwa by’abacuruzi b’abanyamururumba, bari barahinduye inzu yayo “indiri y’abambuzi.”—Yeremiya 7:11.

 Yesu yavuze ko Imana yangaga cyane abantu bakoresha idini bishakira inyungu zabo. Abayobozi b’amadini bo mu gihe ke, bavanaga inyungu nyinshi mu bucuruzi bwakorerwaga mu rusengero rw’i Yerusalemu. Banyunyuzaga imitsi abantu b’indahemuka babaga baje gusenga. Yesu yagize ubutwari, yirukana abo bacuruzi b’abahemu, arababwira ati: “Inzu ya Data mureke kuyihindura inzu y’ubucuruzi!”—Yohana 2:14-16.

 Nanone uko Yesu yakoraga umurimo we, byagaragazaga uko Imana ibona ibintu (Yohana 8:28, 29). Iyo yigishaga abantu ntiyabacaga amafaranga. Iyo yakoraga ibitangaza, urugero nko kugaburira abantu, gukiza abarwayi cyangwa kuzura abapfuye, nabwo ntiyakaga amafaranga. Yesu ntiyigeze yishakira ubukire yitwaje umurimo yakoraga. Tekereza ko nta n’inzu yagiraga!—Luka 9:58.

Abakristo bo mu kinyejana cya mbere ntibavangaga idini n’ubucuruzi

 Yesu yabwiye abigishwa be ko batagombaga kwishakira inyungu mu gihe babaga bigisha abantu Ijambo ry’Imana. Yaravuze ati: “Mwaherewe ubuntu, mutange ku buntu” (Matayo 10:8). Abo bigishwa ba mbere, ari na bo baje kwitwa Abakristo, bumviye amabwiriza ya Yesu. Reka turebe ingero:

  •   Hari umugabo witwaga Simoni wifuzaga guhabwa ubutware n’ububasha. Yahaye Intumwa Petero wagendanaga na Yesu amafaranga kugira ngo abimufashemo. Petero yahise ayanga maze abwira Simoni ati: “Pfana n’ayo mafaranga yawe, kuko wibwiye ko ushobora kubona impano y’Imana uyiguze amafaranga.”—Ibyakozwe 8:18-20.

  •   Intumwa Pawulo yakoze ingendo nyinshi mu murimo we. Nubwo yamaze imyaka myinshi yitanga asura amatorero, ntiyigeze asaba ko bamwishyura amafaranga y’ibyo yabakoreraga. Yavuze ko we n’abandi Bakristo bagenzi be ‘batacuruzaga ijambo ry’Imana nk’uko benshi’ babigenzaga (2 Abakorinto 2:17). Ahubwo yaranditse ati: “Twakoranaga umwete kandi tukiyuha akuya. Kuba twarakoraga amanywa n’ijoro kugira ngo tutagira uwo muri mwe turemerera, ni byo byatumye tubabwiriza ubutumwa bwiza bw’Imana.”—1 Abatesalonike 2:9.

 Birumvikana ko abo Bakristo ba mbere babaga bakeneye amafaranga yo kubafasha mu murimo bakoraga no gufasha abakene. Ariko ntibigeze basaba abantu amafaranga kubera ko babigishije Ijambo ry’Imana. Bo ubwabo bihitiragamo kubaha amafaranga ku bushake, bakurikije amabwiriza akurikira:

  •   2 Abakorinto 8:12: “Iyo mbere na mbere ubushake bwo gutanga buhari, birushaho kwakirwa neza hakurikijwe icyo umuntu afite, hadakurikijwe icyo adafite.”

     Icyo uwo murongo usobanura: Impamvu ituma umuntu atanga amafaranga ni yo y’ingenzi kuruta umubare w’ayo atanze.

  •   2 Abakorinto 9:7: “Buri wese akore nk’uko yabyiyemeje mu mutima we, atagononwa cyangwa asa n’ushyizweho agahato, kuko Imana ikunda utanga yishimye.”

     Icyo uwo murongo usobanura: Imana ntishaka ko umuntu yumva ahatiwe kugira icyo atanga. Ahubwo ishimishwa n’uko umuntu atanga abivanye ku mutima.

Vuba aha bizagendekera bite amadini arangwa n’umururumba?

 Bibiliya igaragaza neza ko Imana itemera amadini yose (Matayo 7:21-23). Hari ubuhanuzi bwo muri Bibiliya bugereranya imiryango yose y’amadini y’ikinyoma n’indaya, kubera ko igirana amasezerano na za leta kugira ngo ibone amafaranga kandi inyunyuze abantu (Ibyahishuwe 17:1-3; 18:3). Ubwo buhanuzi bukomeza buvuga ko Imana iri hafi gucira urubanza idini ry’ikinyoma.—Ibyahishuwe 17:15-17; 18:7.

 Hagati aho, Imana ntishaka ko idini ry’ikinyoma rikomeza kuyobya abantu (Matayo 24:11, 12). Isaba abantu b’imitima itaryarya kumenya uko bayikorera mu buryo yemera kandi bakava mu idini ry’ikinyoma.—2 Abakorinto 6:16, 17.