Soma ibirimo

Icyaha kitababarirwa ni iki?

Icyaha kitababarirwa ni iki?

Icyo Bibiliya ibivugaho

 Icyaha kitababarirwa ni ibintu umunyabyaha akora noneho uko abyitwayemo bikagaragaza ko adashobora kubabarirwa n’Imana. Bigenda bite kugira ngo bigere aho umuntu akora icyaha kitababarirwa?

 Imana ibabarira abantu bicuza, bagakurikiza amahame yayo mu mibereho yabo kandi bakizera Yesu Kristo (Ibyakozwe 3:19, 20). Icyakora hari igihe umuntu akomeza gukora ibyaha ku buryo atazigera ahindura imyifatire ye cyangwa uko yumva ibintu. Bibiliya ivuga ko umuntu nk’uwo aba afite “umutima mubi” kandi “winangira bitewe n’imbaraga z’icyaha zishukana” (Abaheburayo 3:12, 13). Nk’uko ibumba bamaze gutwika mu itanura ridashobora kongera gukorwamo ikindi kintu, umutima w’uwo muntu uba waramaze guhangana n’Imana burundu (Yesaya 45:9). Nta cyo Imana yashingiraho imubabarira, kuko aba yakoze icyaha kitababarirwa.​—Abaheburayo 10:26, 27.

 Mu gihe cya Yesu, hari abayobozi b’amadini b’Abayahudi bakoze icyaha kitababarirwa. Bari bazi neza ko Yesu yakoraga ibitangaza abifashijwemo n’umwuka wera w’Imana, ariko baramusebyaga, bakavuga ko ari Satani wamuhaga imbaraga.​—Mariko 3:22, 28-30.

Ibyaha bishobora kubabarirwa

  •  Gutuka Imana bitewe n’ubujiji. Intumwa Pawulo yahoze atuka Imana ariko nyuma yaje kuvuga ati “nagiriwe imbabazi kuko nabikoze mu bujiji, ntafite ukwizera.”​—1 Timoteyo 1:13.

  •  Ubusambanyi. Bibiliya ivuga ko hari abantu bigeze gusambana ariko nyuma bagahindura imyifatire yabo, maze Imana ikabababarira.​—1 Abakorinto 6:9-11.

“Ese naba narakoze icyaha kitababarirwa?”

 Niba wanga ibyaha wigeze gukora kandi ukaba wifuza guhinduka by’ukuri, ubwo ntabwo wakoze icyaha kitababarirwa. Imana ishobora no kukubabarira icyaha wakoze incuro nyinshi niba umutima wawe utarakomeje kwinangira.​—Imigani 24:16.

 Hari abantu batekereza ko bakoze icyaha kitababarirwa kubera ko umutimanama wabo ubabuza amahwemo, ugahora ubacira urubanza. Icyakora Bibiliya ivuga ko umutima wacu ushobora kudushuka (Yeremiya 17:9). Imana ntitwemerera kwicira urubanza cyangwa kurucira abandi (Abaroma 14:4, 12). Imana ishobora kutubabarira, yewe n’iyo umutimanama wacu waba ukiducira urubanza.​—1 Yohana 3:19, 20.

Ese Yuda Isikariyota yakoze icyaha kitababarirwa?

 Yego. Yuda yagize umururumba bituma yiba amafaranga yari agenewe umurimo wera. Ndetse yigize nk’aho ahangayikira abakene kandi mu by’ukuri yishakira amafaranga aza kwiba (Yohana 12:4-8). Nanone igihe yari amaze kumenyera gukora icyaha, yagambaniye Yesu ku biceri 30 by’ifeza. Yesu yari azi ko Yuda atari kuzigera yicuza by’ukuri, ni yo mpamvu yamwise “umwana wo kurimbuka” (Yohana 17:12). Yesu yashakaga kuvuga ko igihe Yuda yari gupfa, yari kuba arimbutse burundu bityo nta byiringiro by’umuzuko yari kuba afite.​—Mariko 14:21.

 Yuda ntiyigeze yicuza by’ukuri. Aho kugira ngo yicuze imbere y’Imana, yicujije imbere y’abayobozi b’idini bafatanyije ubwo bugambanyi.​—Matayo 27:3-5; 2 Abakorinto 7:10.