Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ABANTU BA KERA

Galilée

Galilée

Hagati y’ikinyejana cya 14 n’icya 16, abahanga mu bya siyansi n’abahanga muri filozofiya b’i Burayi, batangiye gusobanukirwa ibyerekeye isanzure ry’ikirere mu buryo butandukanye n’uko Kiliziya Gatolika yabyigishaga. Umwe mu bahinduye uko babonaga ibirebana n’isanzure ry’ikirere ni Galilée.

MBERE ya Galilée abantu benshi bari bazi ko izuba, imibumbe ndetse n’inyenyeri byose bizenguruka isi. Iyo nyigisho yaje kuba imwe mu nyigisho z’ibanze za Kiliziya Gatolika.

Nubwo iyo nyigisho yo mu rwego rwa siyansi yemerwaga na benshi, Galilée yaje kwifashisha telesikopi aza kubona ibimenyetso biyivuguruza. Urugero, igihe yabonaga ibisa n’ibizinga ku zuba yamenye ko isi ifite urwikaragiro. Iki ni kimwe mu bintu yabonye bigatuma abantu barushaho kumenya ibirebana n’isanzure ry’ikirere. Ariko nanone ibyo byari kuzatuma agirana amakimbirane na Kiliziya Gatolika.

SIYANSI N’IDINI

Imyaka ibarirwa muri mirongo mbere yaho, umuhanga mu by’inyenyeri witwa Nicolas Copernic wo muri Polonye yari yaradukanye inyigisho ivuga ko isi izenguruka izuba. Galilée yasesenguye ibyo Copernic yavuze ku birebana n’ingendo zikorwa n’imibumbe yo mu kirere, kandi ashaka ibimenyetso byemeza ko iyo nyigisho ari ukuri. Galilée yabanje kugira ubwoba bwo gutangaza bimwe mu byo yagezeho, atinya ko abantu bazamuseka. Icyakora ibyo yavumbuye yifashishije telesikopi ye yananiwe kubyihererana, amaherezo aza kubitangaza. Bamwe mu bahanga muri siyansi bumvaga ko ibitekerezo bye birimo ubushotoranyi, maze bidatinze abayobozi ba Kiliziya na bo batangira kujya bamusebereza kuri alitari.

Mu mwaka wa 1616, Karidinari Bellarmine wari “umuhanga ukomeye mu bya tewolojiya icyo gihe,” yamenyesheje Galilée ko Kiliziya Gatolika yari yaciye iteka ryamagana ibitekerezo bya Copernic. Yihanangirije Galilée amubwira ko akwiriye gukurikiza iryo tegeko, maze mu myaka yakurikiyeho Galilée areka gutangariza mu ruhame ko isi izenguruka izuba.

Mu wa 1623, himitswe Papa Urbain wa VIII wari incuti ya Galilée. Mu wa 1624 Galilée yamusabye gusesa iteka ryari ryaraciwe mu wa 1616. Aho kugira ngo Urbain arisese, yasabye Galilée gusobanura ukuntu inyigisho za Copernic zivuguruzanya n’iza Aristote, ariko ntagire aho abogamira.

Nyuma yaho Galilée yanditse igitabo kivuga iby’izo nyigisho (Dialogue on the Great World Systems). Nubwo uwo mupapa yategetse Galilée kutagira aho abogamira, byaje kugaragara ko icyo gitabo cyari kibogamiye kuri Copernic. Nyuma yaho gato, abanzi ba Galilée batangiye kuvuga ko icyo gitabo cyashebeje uwo mupapa. Bashinje Galilée ubuhakanyi kandi bamukangisha kumukorera ibikorwa by’iyicarubozo, maze bituma yemeza ko inyigisho za Copernic ari ibinyoma. Mu mwaka wa 1633, Urukiko rwa Kiliziya Gatolika rwamukatiye gufungishwa ijisho, kandi batangaza ko ibitabo bye biciwe. Galilée yapfiriye iwe mu karere ka Arcetri hafi y’umugi wa Florence, ku itariki ya 8 Mutarama 1642.

Papa Yohani Pawulo wa II yemeye ko Kiliziya Gatolika yarenganyije Galilée

Bimwe mu bitabo yanditse byamaze imyaka igera kuri 200 biri ku rutonde rw’ibitabo abayoboke ba Kiliziya Gatolika batemerewe gusoma. Hashize imyaka 300, ni ukuvuga mu mwaka wa 1979, Kiliziya Gatolika yasubiyemo urubanza rwaciwe n’Urukiko rwa Kiliziya. Amaherezo mu mwaka wa 1992 Papa Yohani Pawulo wa II yemeye ko Kiliziya Gatolika yarenganyije Galilée.