Soma ibirimo

Ese Bibiliya yamfasha kugira umuryango wishimye?

Ese Bibiliya yamfasha kugira umuryango wishimye?

Icyo Bibiliya ibivugaho

 Yego. Dore urugero rw’inama zirangwa n’ubwenge zishingiye kuri Bibiliya, zafashije abagabo n’abagore babarirwa muri za miriyoni kugira umuryango wishimye:

  1.   Mushyingiranwe mu buryo bwemewe n’amategeko. Isezerano abantu bagirana ryo kubana akaramata bagashyingiranwa mu buryo bwemewe n’amategeko, ni ryo rufatiro rwo kugira umuryango wishimye.​—Matayo 19:4-6.

  2.   Mujye mugaragarizanya urukundo kandi mwubahane. Ibyo bikubiyemo gufata uwo mwashakanye nk’uko nawe wifuza ko agufata.​—Matayo 7:12; Abefeso 5:25, 33.

  3.   Mwirinde amagambo akomeretsa. Jya uvugisha neza uwo mwashakanye, nubwo haba hari ikintu gikomeretsa yagukoreye cyangwa yakubwiye (Abefeso 4:31, 32). Nk’uko Bibiliya ibivuga mu Migani 15:1, “gusubizanya ineza bihosha uburakari, ariko ijambo ribabaza ribyutsa umujinya.”

  4.   Ntimugahemukirane. Uwo mwashakanye ni we wenyine ugomba kugaragariza urukundo rwihariye kandi akaba ari we wenyine mugirana imibonano mpuzabitsina (Matayo 5:28). Bibiliya igira iti “ishyingiranwa ryubahwe n’abantu bose, kandi uburiri bw’abashakanye ntibukagire ikibuhumanya.”​—Abaheburayo 13:4.

  5.   Mujye muhana abana banyu mu rukundo. Mujye mwirinda kubarera bajeyi, ariko nanone mwirinde kubasharirira.​—Imigani 29:15; Abakolosayi 3:21.