Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

 INGINGO YO KU GIFUBIKO | WAKORA IKI MU GIHE UGIZE IBYAGO?

Gupfusha uwawe

Gupfusha uwawe

Ronaldo wo muri Burezili yagize impanuka y’imodoka. Iyo mpanuka yaguyemo abantu batanu bo mu muryango we, harimo se na nyina. Yaravuze ati “nyuma y’amezi abiri ndi mu bitaro, ni bwo nabwiwe ko baguye muri iyo mpanuka.

“Bakibimbwira sinahise mbyemera. Naribajije nti ‘bishoboka bite ko bose bapfira rimwe?’ Maze kubona ko ari byo koko, numvise bindenze. Icyo gihe nagize agahinda katavugwa. Mu minsi yakurikiyeho, numvaga kubaho ntabafite nta cyo bimariye. Namaze amezi menshi ndira buri munsi. Nicujije impamvu naretse iyo modoka igatwarwa n’undi muntu. Naribwiye nti ‘iyo nza kuba ari jye wari uyitwaye, wenda ntibaba barapfuye.’

“Ubu hashize imyaka cumi n’itandatu ibyo bibaye, kandi namaze kubyakira. Ariko urupfu rwabo rwasize icyuho mu mutima wanjye.”

UKO WAHANGANA N’AYO MAKUBA

Jya uririra uwawe. Bibiliya ivuga ko hariho “igihe cyo kurira” (Umubwiriza 3:1, 4). Ronaldo yagize ati “buri gihe iyo numvaga nshaka kurira, narariraga. Kubera ko kubirwanya nta cyo byari kumarira, narariraga kandi nyuma yaho nkumva ndaruhutse.” Birumvikana ko abantu bose bataririra ababo mu buryo bumwe. Ku bw’ibyo, niba utagaragaza agahinda, ntibishatse kuvuga ko upfukirana ibyiyumvo byawe cyangwa ko ugomba kurira byanze bikunze.

Irinde kwigunga (Imigani 18:1). Ronaldo yaravuze ati “nubwo numvaga nshaka kwigunga, nageragezaga kubirwanya. Abantu baransuraga kandi nkabakira. Nanone nabwiraga umugore wanjye n’incuti zanjye magara uko niyumva.”

Jya utuza mu gihe hari ukubwiye amagambo agukomeretsa. Muri ayo magambo harimo nk’aya agira ati “ihangane nta kundi byari kugenda!” Ronaldo yagize ati “hari abambwiraga amagambo bibwira ko bampumuriza, ariko akankomeretsa.” Aho kwibanda kuri ayo magambo akomeretsa, jya ukurikiza inama irangwa n’ubwenge yo muri Bibiliya igira iti “ntukerekeze umutima wawe ku magambo yose abantu bavuga.”Umubwiriza 7:21.

Menya ukuri ku byerekeye abapfuye. Ronaldo yaravuze ati “mu Mubwiriza 9:5, Bibiliya ivuga ko abapfuye batababara, kandi ibyo byarampumurije cyane. Nanone Bibiliya igaragaza ko hazabaho umuzuko, abapfuye bose bakongera kuba bazima. Ku bw’ibyo, nishyiramo ko abanjye bapfuye bagiye mu rugendo rwa kure.”Ibyakozwe 24:15.

Ese wari ubizi? Bibiliya idusezeranya ko hari igihe Imana ‘izamira [urupfu] bunguri kugeza iteka ryose.’ *Yesaya 25:8.

^ par. 11 Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba igice cya 7 mu gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha? Kiboneka no ku rubuga rwa www.pr418.com/rw.