Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

 ESE BYARAREMWE?

Igikeri kibyara mu buryo bwihariye

Igikeri kibyara mu buryo bwihariye

HARI ubwoko bw’ibikeri byo muri Ositaraliya abantu batekereza ko byazimangatanye kuva mu wa 2002. Ibyo bikeri byabyaraga mu buryo budasanzwe. Igikeri cy’ikigore cyamiraga amagi, maze kikayararirira mu gifu kugeza igihe yituragiye nyuma y’ibyumweru bigera hafi kuri bitandatu. Nyuma yaho ibyana byacyo byasohokeraga mu kanwa bimaze gukura.

Kugira ngo igifu cyacyo kidakomeza gukora kigasya ayo magi, byabaga ngombwa ko kireka kurya no kuvubura aside. Ibintu byo mu rwego rwa shimi byavuburwaga n’amagi n’ibyana byayavuyemo, ni byo byatumaga iyo aside idakomeza kuvuburwa.

Icyo gikeri cy’ikigore cyashoboraga guturaga ibyana bigera kuri 24. Ibyana bikivuka byose hamwe byabaga bifite uburemere bungana na 40 ku ijana by’uburemere bwose bw’icyo gikeri. Ugereranyije, ni nk’uko umugore ufite ibiro 68 yatwita, mu nda ye hakaba harimo abana 24, buri mwana apima ikiro kimwe n’amagarama 800! Ibyo byana byatumaga igifu cy’icyo gikeri cyaguka, kigatuga ibihaha kugeza igihe byifungiye, maze kigasigara gihumekera mu ruhu.

Ubusanzwe ibyana by’icyo gikeri byasohokaga mu gifu mu gihe cy’iminsi runaka, hakurikijwe uko byagendaga bivuka. Ariko iyo icyo gikeri cyabaga kigize icyo cyikanga, cyabibyariraga icyarimwe, kigahita kibiruka byose. Abashakashatsi bigeze kubona igikeri kiruka ibyana bitandatu, kibijugunya mu kirere nko muri metero imwe.

Urwungano rw’iyororoka rw’icyo gikeri ruramutse rwarabayeho biturutse ku bwihindurize nk’uko bamwe babivuga, byaba byarasabye icyo gikeri kugira ihinduka rikomeye mu miterere y’umubiri wacyo no mu myitwarire yacyo, kandi ibyo byombi bikabera icyarimwe. Michael J. Tyler, umuhanga mu bya siyansi wemera ubwihindurize yagize ati “urwungano rw’iyororoka rw’icyo gikeri ntirushobora guhinduka buhoro buhoro. Kugira ngo gishobore kubyara, ni uko ibice byose bigize urwo rwungano bikorana, hagira ikibura byose bikazamba.” Tyler yavuze ko “ikintu cyonyine cyatuma ibyo bishoboka, ari uko ibice bigize urwo rwungano byaberaho rimwe kandi ibyo bikabaho mu buryo bwagutse.” Hari abavuga ko ibyo byari gushoboka ari uko gusa icyo gikeri kiremwe. *

Ubitekerezaho iki? Ese urwungano rw’iyororoka rw’icyo gikeri rwabayeho binyuze ku bwihindurize? Cyangwa rwararemwe?

^ par. 7 Mu gitabo Charles Darwin yanditse, yaravuze ati “kugira ngo ikinyabuzima kigire ubushobozi bwo kwihanganira imimerere y’aho kiba, cyifashisha ihinduka ryoroheje ariko ribaho mu byiciro bikurikirana. Nticyagira ubwo bushobozi mu gihe hari icyiciro . . . cyasimbutswe.”Origin of Species.