Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

 INAMA ZIGENEWE UMURYANGO | URUBYIRUKO

Jya ugira ikinyabupfura mu gihe ukoresha telefoni

Jya ugira ikinyabupfura mu gihe ukoresha telefoni

AHO IKIBAZO KIRI

Urimo uraganira n’incuti yawe, maze ugiye kubona ubona ubutumwa bwo kuri telefoni bukugezeho. Urabigenza ute?

  1. Urasoma ubwo butumwa ari na ko uvugana n’incuti yawe.

  2. Uri buyisabe akanya, usome ubwo butumwa.

  3. Uri bwirengagize ubwo butumwa, ukomeze uganire n’incuti yawe.

Ese uko wabigenza kose, hari ikibazo? Kirahari rwose.

ICYO WAGOMBYE KUMENYA

Kwandikirana n’incuti yawe ari na ko uganira n’indi, ni nko gukina umukino ukunda ariko udakurikiza amategeko yawo. Ushobora kwibwira uti “ariko nta cyo bitwaye kuko bose ari incuti zanjye.” Nyamara ahubwo iyo ni yo mpamvu yagombye gutuma ubagaragariza ikinyabupfura. Ariko ibyo ntibishatse kuvuga ko wagombye kugendera ku mabwiriza atagoragozwa cyangwa ngo ukabye kwitwararika. Icyo ugomba kumenya ni uko niba utagaragariza ikinyabupfura incuti zawe, byatinda byatebuka ziba zizagucikaho.

Kuki ari uko bimeze? Impamvu ni uko nta muntu udakunda kubahwa. Umukobwa witwa Beth * yaravuze ati “iyo nganira n’incuti yanjye ikajya ireba kuri telefoni buri kanya nk’aho hari ikindi kintu cyiza itegereje, numva bimbangamiye.” Utekereza ko Beth azihanganira incuti nk’iyo kugeza ryari?

Kugira ngo umenye uko wabyifatamo, ongera usuzume ibintu byavuzwe munsi y’umutwe ugira uti “Aho ikibazo kiri.” Wowe wahitamo iki? Ushobora kuba wabonye ko ibivugwa kuri A bidakwiriye? Ariko se bite ku bivugwa kuri B na C? Ese wumva ko guhagarika ikiganiro kugira ngo usome ubutumwa ari ukugira ikinyabupfura gike? Cyangwa wumva ikibi ari ukwirengagiza ubutumwa ugakomeza kwiganirira?

Uko bigaragara, hari igihe kumenya icyo wakora biba bitoroshye. Ariko Bibiliya ishobora kubigufashamo. Igira iti “ibyo mushaka ko abantu babagirira, mube ari byo mubagirira namwe” (Luka 6:31). Ushobora gukurikiza iyo nama no mu birebana no kwandikirana ubutumwa. Mu buhe buryo?

 ICYO WAKORA

Jya wandikirana n’abandi mu gihe gikwiriye. Umusore witwa Richard yaravuze ati “hari igihe nakira ubutumwa nijoro mu gicuku, nabusoma bikambuza gusinzira, kandi ngasanga butanafatika.” Ibaze uti “ese njya nandikira abantu ubutumwa kandi wenda barimo baruhuka?”Ihame rya Bibiliya: Umubwiriza 3:1.

Jya utekereza ku mvugo ukoresha. Gushyikirana bikubiyemo gukoresha amagambo, guhinduranya ijwi, ibimenyetso byo mu maso n’iby’umubiri. Ikibabaje ni uko ibyinshi muri ibyo bidashobora gukoreshwa mu kwandika ubutumwa bugufi. None se wakora iki mu mwanya w’ibyo bimenyetso? Umukobwa witwa Jasmine yaravuze ati “jya ukoresha imvugo isanzwe, irangwa n’ikinyabupfura. Jya umubaza uti ‘bite se?,’ kandi ukoreshe andi magambo urugero nka ‘urakoze’ cyangwa andi agaragariza umuntu ko umwubashye.”Ihame rya Bibiliya: Abakolosayi 4:6.

Jya urangwa n’ubushishozi. Ongera uterere akajisho ku bivugwa munsi y’umutwe ugira uti “Aho ikibazo kiri.” Niba utegereje ubutumwa bw’ingenzi, ushobora gusaba umuntu murimo muganira akakwihanganira. Icyakora akenshi ubutumwa bugufi uba ushobora no kubusoma nyuma. Amy ufite imyaka 17 yaravuze ati “telefoni yawe uba ukiyifite na nyuma yo kuganira n’incuti yawe, ariko niwandika ubutumwa bugufi, ushobora kuburangiza incuti yawe yagiye.” Uko ni na ko wagombye kubigenza mu gihe uteraniye hamwe n’abantu benshi. Jane ufite imyaka 18 yagize ati “ntuzigere wandika ubutumwa uri ahantu nk’aho. Ni nk’aho uba ubwira abo muri kumwe uti ‘nta cyo mumbwiye. Kuba ndi kumwe namwe ni ukubura uko ngira.’ ”

Jya usuzuma neza ubutumwa ugiye kohereza. Ese ubutumwa ugiye kohereza ntibushobora kumvikana nabi? Ese aho gukoresha udushusho si byo bishobora kumvikanisha icyo ushaka kuvuga? Amber ufite imyaka 21 yaravuze ati “niba ushaka gutera urwenya, ujye ushyiraho agashusho kabigaragaza. Hari igihe abantu bababara, ndetse bikaba byateza amakimbirane bitewe n’amagambo yoroheje abantu baremereje.”Ihame rya Bibiliya: Imigani 12:18.

Biragaragara rero ko wagombye kwitondera uko ukoresha telefoni yawe.

Ibaze uti “ese ko umuntu agaragariza ikinyabupfura uwo akunda, nagaragaza nte umuco w’urukundo? Bibiliya igira iti “urukundo rurihangana kandi rukagira neza. Urukundo ntirugira ishyari, ntirwirarira, ntirwiyemera, ntirwitwara mu buryo buteye isoni, ntirushaka inyungu zarwo, ntirwivumbura” (1 Abakorinto 13:4, 5). Muri ibyo bintu biranga urukundo ni ikihe ukeneye kwitoza?

^ par. 11 Muri iyi ngingo, amazina amwe n’amwe yarahinduwe.