Soma ibirimo

Nabwirwa n’iki idini ry’ukuri?

Nabwirwa n’iki idini ry’ukuri?

Icyo Bibiliya ibivugaho

 Bibiliya igaragaza itandukaniro riri hagati y’abari mu idini ry’ukuri n’iry’ikinyoma igiri iti “muzabamenyera ku mbuto zabo. Mbese hari uwasarura imizabibu ku mahwa, cyangwa imbuto z’umutini ku bitovu?” (Matayo 7:16). Nk’uko ushobora gutandukanya imbuto z’imizabibu n’imbuto zera ku bihuru by’amahwa, ni na ko ushobora gutandukanya idini ry’ukuri n’iry’ikinyoma urebeye ku mbuto byera.

  1.   Idini ry’ukuri ryigisha abantu ukuri gushingiye kuri Bibiliya atari kuri filozofiya z’abantu (Yohana 4:24; 17:17). Ibyo bikubiyemo inyigisho z’ukuri zihereranye n’ubugingo n’ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka mu isi izahinduka paradizo (Zaburi 37:29; Yesaya 35:5, 6; Ezekiyeli 18:4). Nanone idini ry’ukuri rishyira ahagaragara idini ry’ikinyoma.—Matayo 15:9; 23:27, 28.

  2.   Idini ry’ukuri rifasha abantu kumenya Imana, rikabigisha n’izina ryayo ari ryo Yehova (Zaburi 83:18; Yesaya 42:8; Yohana 17:3, 6). Ntiryigisha abantu ko Imana itabitaho, ahubwo ribigisha ko Imana yifuza ko baba incuti zayo.—Yakobo 4:8.

  3.   Idini ry’ukuri ryigisha ko Imana izakiza abantu ikoresheje Yesu Kristo (Ibyakozwe 4:10, 12). Abayoboke baryo bumvira amategeko ya Yesu kandi bakihatira gukurikiza urugero rwe.—Yohana 13:15; 15:14.

  4.   Idini ry’ukuri rivuga ko Ubwami bw’Imana ari bwo muti rukumbi w’ibibazo by’abantu. Abayoboke baryo babwira abandi iby’Ubwami bw’Imana babigiranye ishyaka.—Matayo 10:7; 24:14.

  5.   Idini ry’ukuri ryigisha abantu kugira urukundo ruzira uburyarya (Yohana 13:35). Ryigisha kubaha abantu b’amoko yose, bafite imico itandukanye, indimi zitandukanye kandi bakuriye mu mimerere itandukanye (Ibyakozwe 10:34, 35). Kubera ko abayoboke baryo barangwa n’urukundo ntibifatanya mu ntambara.—Mika 4:3; 1 Yohana 3:11, 12.

  6.   Idini ry’ukuri ntirihemba abayobozi baryo kandi nta muyoboke waryo n’umwe ryita amazina y’icyubahiro.—Matayo 23:8-12; 1 Petero 5:2, 3.

  7.   Idini ry’ukuri ntiryifatanya muri politiki (Yohana 17:16; 18:36). Icyakora abayoboke baryo bubaha abategetsi bo mu bihugu babamo. Bakurikiza itegeko ryo muri Bibiliya rigira riti “ibya Kayisari mubihe Kayisari, ariko iby’Imana mubihe Imana.”—Mariko 12:17; Abaroma 13:1, 2.

  8.   Idini ry’ukuri ntirituma abantu bakora ibintu mu buryo by’urwiyerurutso ahubwo rihindura imibereho y’abo by’ukuri. Abayoboke baryo bakurikiza amahame yo muri Bibiliya yo mu rwego rwo hejuru mu mibereho yabo yose (Abefeso 5:3-5; 1 Yohana 3:18). Gukorera Imana ntibibabera umutwaro ahubwo birabashimisha kuko bakorera “Imana igira ibyishimo.”—1 Timoteyo 1:11.

  9.   Bibiliya ivuga ko abayoboke b’idini ry’ukuri bagombaga kuba ari bake (Matayo 7:13, 14). Akenshi abayoboke b’idini ry’ukuri barasuzugurwa kandi bagatotezwa bazira gukora ibyo Imana ishaka.—Matayo 5:10-12.

Umuntu ntiyavuga ko idini runaka ari iry’ukuri ashingiye gusa ku bitekerezo bye

 Kujya mu idini runaka ubitewe gusa n’uko rituma wumva umerewe neza byaguteza akaga. Bibiliya yahanuye ko hari igihe abantu bari ‘kwigwiriza abigisha bababwira ibyo amatwi yabo yifuza kumva’ (2 Timoteyo 4:3). Ibinyuranye n’ibyo, Bibiliya idutera inkunga yo kujya mu “idini ritunganye kandi ritanduye imbere y’Imana Data wa twese,” kabone n’iyo ryaba ridakunzwe.—Yakobo 1:27, Bibiliya Yera; Yohana 15:18, 19.