Soma ibirimo

Kuki Abahamya ba Yehova batifatanya mu ntambara?

Kuki Abahamya ba Yehova batifatanya mu ntambara?

 Dore impamvu zituma Abahamya ba Yehova batifatanya mu ntambara:

  1.   Bumvira Imana. Bibiliya ivuga ko abagaragu b’Imana ‘inkota zabo bari kuzazicuramo amasuka,’ kandi ko ‘batari kuzongera kwiga kurwana.’—Yesaya 2:4.

  2.   Bumvira Yesu. Yesu yabwiye intumwa Petero ati “subiza inkota yawe mu mwanya wayo, kuko abafata inkota bose bazicishwa inkota” (Matayo 26:52). Ayo magambo Yesu yavuze agaragaza ko abigishwa be batagombaga gufata intwaro ngo bajye kurwana.

     Abigishwa ba Yesu bumvira itegeko rye ryo ‘kutaba ab’isi,’ birinda kugira aho babogamira mu bya politiki (Yohana 17:16). Ntibajya mu myigaragambyo yamagana ibikorwa bya gisirikare, cyangwa ngo babangamire abashaka kuba abasirikare.

  3.   Bakunda abandi. Yesu yategetse abigishwa be ‘gukundana’ (Yohana 13:34, 35). Ibyo byari gutuma baba umuryango mpuzamahanga w’abavandimwe, ugizwe n’abavandimwe badashobora kurwana n’abo bahuje ukwizera.—1 Yohana 3:10-12.

  4.   Bigana urugero rw’Abakristo bo mu kinyejana cya mbere. Hari igitabo cyagize kiti “abigishwa ba Yesu bo mu kinyejana cya mbere ntibifatanyaga mu ntambara cyangwa ngo bakore imirimo ya gisirikare.” Ibyo babiterwaga n’uko “binyuranyije n’itegeko Yesu yatanze ryo gukundana no gukunda abanzi babo” (Encyclopedia of Religion and War).” Nanone kandi, umuhanga mu bya tewolojiya w’Umudage witwa Peter Meinhold, yavuze ko abigishwa ba Yesu bo mu kinyejana cya mbere bumvaga ko “umuntu adashobora kuba Umukristo ngo abe n’umusirikare.”

Icyo bamarira abaturanyi babo

 Abahamya ba Yehova ni abaturage bafitiye akamaro abaturanyi babo, kandi ntibahungabanya umutekano w’ibihugu batuyemo. Imirongo y’Ibyanditswe ikurikira, igaragaza impamvu twubaha ubutegetsi bwa leta:

  •   ‘Mugandukire abategetsi bakuru.’—Abaroma 13:1.

  •   “Ibya Kayisari mubihe Kayisari, ariko iby’Imana mubihe Imana.”—Matayo 22:21.

 Ku bw’ibyo, twumvira amategeko, tukishyura imisoro kandi tugakorana n’abategetsi mu gihe bihatira gukora icyatuma abaturage bamererwa neza.