Soma ibirimo

Ese Abahamya ba Yehova ni Abakristo?

Ese Abahamya ba Yehova ni Abakristo?

 Yego. Dore impamvu zigaragaza ko turi Abakristo:

  •   Twihatira gukurikiza inyigisho za Yesu Kristo hamwe n’imyifatire ye.​—1 Petero 2:21.

  •   Twemera ko Yesu ari we uzaduhesha agakiza, kandi ko “nta rindi zina abantu bahawe munsi y’ijuru tugomba gukirizwamo.”​—Ibyakozwe 4:12.

  •   Iyo abantu babaye Abahamya ba Yehova, babatizwa mu izina rya Yesu.​—Matayo 28:18, 19.

  •   Amasengesho yacu tuyavuga mu izina rya Yesu.​—Yohana 15:16.

  •   Twemera ko Yesu ari Umutware wa buri mugabo wese.​—1 Abakorinto 11:3.

 Icyakora hari ibindi bintu bidutandukanya n’andi madini avuga ko ari aya gikristo. Urugero, twemera ko Bibiliya yigisha ko Yesu ari Umwana w’Imana, ariko atari umwe mu bagize Ubutatu (Mariko 12:29). Ntitwemera ko ubugingo budapfa. Nanone twemera ko inyigisho y’uko Imana izababariza abantu mu muriro w’iteka idashingiye mu Byanditswe, kandi ko abayobozi b’idini batagombye guhabwa amazina y’icyubahiro abashyira hejuru y’abandi.​—Umubwiriza 9:5; Ezekiyeli 18:4; Matayo 23:8-10.