Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Bibiliya ivuga iki ku ihindagurika ry’ibihe n’ejo hazaza?

Bibiliya ivuga iki ku ihindagurika ry’ibihe n’ejo hazaza?

 “Ihindagurika ry’ibihe na ryo ryabaye ikiza. Uyu mubumbe kuwubaho biragoye.”—Byavuzwe na The Guardian.

 Abantu bahura n’ibibazo bikomeye kandi ari bo babiteje. Abenshi mu bahanga mu bya siyansi bemeza ko ibibazo by’ubushyuhe budasanzwe isi ihanganye na byo biterwa n’ibikorwa by’abantu. Uko kwiyongera k’ubushyuhe kwatumye habaho ihindagurika ry’ibihe kandi byateje ingaruka zikomeye. Muri izo harimo:

  •   Ibihe n’ikirere byarahindaguritse cyane ku buryo byatumye habaho ubushyuhe bukabije, amapfa n’inkubi z’imiyaga. Ibyo byagiye biteza imyuzure n’inkongi z’imiriro.

  •   Gushonga ku rubura rwo ku mpera z’isi.

  •   Kwiyongera kw’amazi yo mu nyanja.

 Ihindagurika ry’ibihe ryagize ingaruka ku isi hose. Muri raporo y’ubushakashatsi ikinyamakuru New York Times cyakoreye mu bihugu 193, cyaravuze kiti: “Uyu mubumbe wacu urimo uratabaza.” Kubera ko ihindagurika ry’ibihe ryateje ibibazo n’impfu nyinshi, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Rishinzwe Ubuzima ku Isi ryavuze ko iryo hindagurika ari “kimwe mu bintu bikomeye biteje akaga ikiremwamuntu.”

 Icyakora dufite impamvu zituma turangwa n’ikizere cy’ejo hazaza. Bibiliya yari yarahanuye ibyo bintu tubona biba muri iki gihe ndetse itubwira n’impamvu tugomba kwizera ko Imana izagira icyo ikora n’icyo izakora kugira ngo tugire ejo hazaza heza.

Ese ihindagurika ry’ibihe ryaba risohoza ubuhanuzi bwo muri Bibiliya?

 Yego. Ihindagurika ry’ibihe riterwa n’ubushyuhe bukabije bihuje n’ibyo Bibiliya yari yarahanuye.

 Ubuhanuzi: Imana izarimburira “abarimbura isi.”—Ibyahishuwe 11:18.

 Bibiliya yahanuye ko hari igihe ibikorwa by’abantu byari kwangiza isi. Abantu muri iki gihe barimbura isi kuruta mbere hose. Ibyo bituma habaho ubushyuhe budasanzwe.

 Ubu buhanuzi bugaragaza indi mpamvu tutakwitega ko abantu bazagira icyo bakora ngo isi yongere kuba nziza. Ibuka ko Imana izagira icyo ikora mu gihe “abantu barimbura isi.” Ibyo abantu bakora byose kugira ngo bahagarike ihindagurika ry’ikirere, nta cyo bizageraho. Kuko badashobora guhagarika ibikorwa by’abantu byangiza isi.

 Ubuhanuzi: “Abantu bazabona ibintu biteye ubwoba.”—Luka 21:11.

 Bibiliya yahanuye ko muri iki gihe hari kubaho “ibintu biteye ubwoba,” cyangwa ibintu bihahamura abantu. Ihindagurika ry’ibihe ryatumye hirya no hino ku isi habaho ibintu biteye ubwoba. Muri iki gihe, abantu bahora bafite ubwoba batinya ko ibidukikije bizarushaho kumera nabi ku buryo ubuzima bw’abantu buhungabana.

 Ubuhanuzi: “Mu minsi y’imperuka hazabaho ibihe biruhije, bigoye kwihanganira, kuko abantu bazaba bikunda, bakunda amafaranga, . . . ari abahemu, . . . batumvikana n’abandi, . . . bagambana, ari ibyigenge.”—2 Timoteyo 3:1-4.

 Bibiliya yari yarahanuye imico n’imyitwarire by’abantu byari gutuma bagira uruhare mu ihindagurika ry’ibihe. Abacuruzi na za leta bashaka gutera imbere mu by’ubukungu batitaye ku ngaruka ibikorwa byabo bizagira ku buzima bw’abantu mu gihe kizaza. Ndetse n’iyo bagerageje gukorera hamwe ngo bubahirize ingamba bafashe, ntibemeranya ku cyakorwa ngo bahagarike ubwiyongere bw’ubushyuhe bukabije ku isi.

 Ubu buhanuzi bugaragaza ko tutakwitega ko abantu muri rusange bahagarika ibikorwa byangiza kugira ngo barinde isi. Ahubwo Bibiliya ivuga ko abantu babi bagaragaza imico y’ubwikunde ‘bazarushaho kuba babi.’—2 Timoteyo 3:13.

Impamvu twizera ko Imana izagira icyo ikora

 Bibiliya ihishura ko Yehova a Umuremyi wacu yita cyane kuri uyu mubumbe n’abawutuyeho. Reka dusuzume nibura imirongo itatu yo muri Bibiliya yerekana ko Imana izagira icyo ikora.

  1.  1. Imana ‘itararemeye [isi] ubusa ahubwo ikaba yarayiremeye guturwamo.’—Yesaya 45:18.

     Imana izasohoza umugambi ifitiye isi (Yesaya 55:11). Ntizemera ko abantu bayirimbura cyangwa ngo isigare nta bantu bayituyeho.

  2.  2. “Abicisha bugufi bo bazaragwa isi, kandi bazishimira amahoro menshi. Abakiranutsi bazaragwa isi, kandi bazayituraho iteka ryose.”—Zaburi 37:11, 29.

     Imana idusezeranya ko abantu bazaba ku isi iteka ryose kandi bafite amahoro.

  3.  3. “Ababi bazakurwa mu isi, kandi abariganya bazayirandurwamo.”—Imigani 2:22.

     Imana yadusezeranyije ko izavanaho ababi harimo n’abangiza iyi si.

Icyo Imana izakora mu gihe kizaza

 Imana izasohoza ite isezerano rirebana n’isi? Izabikora ikoresheje ubutegetsi bwayo buzategeka isi yose nanone bwitwa Ubwami bw’Imana (Matayo 6:10). Ubwo Bwami buzategekera mu ijuru. Ntibuzagirana imishyikirano iyo ari yo yose n’abategetsi b’iyi si mu birebana n’ibibazo isi ihanganye na byo n’ikibazo k’ibidukikije. Ahubwo ubwo Bwami buzasimbura ubutegetsi bw’abantu.—Daniyeli 2:44.

 Ubwami bw’Imana buzakorera abantu n’iyi si dutuyeho ibintu byiza (Zaburi 96:10-13). Reka dusuzume bimwe mu bintu Yehova azakora akoresheje Ubwami bwe.

  •   Azasubiza ibidukikije uko byahoze

     Icyo Bibiliya ivuga: “Ubutayu n’akarere katagira amazi bizanezerwa, kandi ikibaya cy’ubutayu kizishima kirabye uburabyo nka habaseleti.”—Yesaya 35:1.

     Icyo bisobanura ku gihe kizaza: Yehova azasana uyu mubumbe wacu ndetse n’uduce abantu bangije cyane.

  •   Azasubiza ibihe uko byahoze

     Icyo Bibiliya ivuga: “[Yehova] acubya uwo muyaga w’ishuheri, maze imiraba y’inyanja igatuza.”—Zaburi 107:29.

     Icyo bisobanura ku gihe kizaza: Yehova afite ubushobozi bwo kuyobora ibintu byose. Abantu ntibazongera kugerwaho n’ingaruka ziterwa n’ihindagurika ry’ibihe.

  •   Azigisha abantu uko babungabunga isi

     Icyo Bibiliya ivuga: “Nzatuma ugira ubushishozi, nkwigishe inzira ukwiriye kunyuramo.”—Zaburi 32:8.

     Icyo bisobanura ku gihe kizaza: Yehova yahaye abantu inshingano yo kwita ku isi dutuyeho (Intangiriro 1:28; 2:15). Azatwigisha uko twasohoza neza iyo nshingano yo kwita ku byo yaremye no kubaho tutabyangiza.

a Yehova ni izina bwite ry’Imana (Zaburi 83:18). Reba ingingo ivuga ngo “Yehova ni nde?