Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IKIBAZO CYA 2

Kuki mpangayikishwa n’uko ngaragara?

Kuki mpangayikishwa n’uko ngaragara?

IMPAMVU ARI NGOMBWA KUBYIBAZA

Hari ibintu bifite agaciro kurusha ibyo ubona iyo wirebye mu ndorerwamo.

ARI WOWE WAKORA IKI?

Tekereza kuri iyi nkuru: iyo Julia yirebye mu ndorerwamo, abona abyibushye cyane. Aribwiye ati “ngomba kugabanya ibiro.” Icyakora, ababyeyi be n’incuti ze bo bahora bamubwira ko ananutse cyane.

Julia aherutse gutekereza ingamba zikomeye yafata kugira ngo atakaze nibura “ibiro bibiri.” Icyo agomba gukora rero ni ukumara iminsi runaka atarya . . .

Iyo uza kwiyumva nk’uko Julia yiyumvaga, uba warabigenje ute?

FATA AKANYA UTEKEREZE

Uko wibwira ko ugaragara ni kimwe no kwirebera mu ndorerwamo itameze neza

Guhangayikishwa n’uko ugaragara si bibi. Na Bibiliya yavuze ko hari abagore n’abagabo bari beza, urugero nka Sara, Rasheli, Abigayili, Yozefu na Dawidi. Inavuga ko umukobwa witwaga Abishagi yari “mwiza bihebuje.”—1 Abami 1:4.

Icyakora abenshi mu rubyiruko bahangayikishwa cyane n’uko basa. Ibyo bishobora guteza umuntu ibibazo bikomeye. Reka dufate urugero.

  • Hari ubushakashatsi bwagaragaje ko abakobwa bagera kuri 58 ku ijana mu babajijwe, bumvaga bafite umubyibuho ukabije, kandi mu by’ukuri 17 ku ijana ari bo bonyine bari babyibushye.

  • Hari n’ubundi bushakashatsi bwagaragaje ko abagore bagera kuri 45 ku ijana mu babajijwe bari bananutse cyane, ariko bo batekerezaga ko bafite umubyibuho ukabije.

  • Bamwe mu rubyiruko bashaka kunanuka, baguye mu mutego wo kwiyicisha inzara, bakanga kurya ngo batabyibuha.

Niba ufite icyo kibazo cyo kwiyicisha inzara cyangwa ikindi kibazo mu bijyanye n’imirire, shaka ubufasha. Bibwire umubyeyi cyangwa undi muntu ukuze wizeye. Bibiliya igira iti “incuti nyakuri igukunda igihe cyose, kandi ikubera umuvandimwe mu gihe cy’amakuba.”​—Imigani 17:17.

IKINTU CYIZA WAKORA

Mu by’ukuri, imico y’umuntu ni yo ituma abantu bamukunda cyangwa ntibamukunde. Reka dufate urugero rw’umuhungu wa Dawidi witwaga Abusalomu. Bibiliya igira iti

‘Nta muntu n’umwe wari uhwanyije uburanga na we, nta nenge n’imwe yagiraga.’—2 Samweli 14:25.

Nyamara uwo musore yari umwibone, ararikira kuba umuntu ukomeye kandi ari umuriganya. Ni yo mpamvu Bibiliya itamuvuga neza. Ivuga ko atagiraga isoni zo guhemuka, akagira n’urwango rwatumaga yicana.

Bityo itugira inama igira iti

“Mwambare kamere nshya.”—Abakolosayi 3:10.

‘Umurimbo wanyu ntukabe uw’inyuma, ahubwo ube umuntu uhishwe mu mutima.’ —1 Petero 3:3, 4.

Nubwo kwifuza kugaragara neza atari bibi, imico yawe ni yo ifite agaciro kurusha uko ugaragara. Mu by’ukuri, kugira imico myiza ni byo bizatuma abandi bagukunda, si ibigango cyangwa uburanga. Umukobwa witwa Phylicia yaravuze ati “abantu bakunze guhita bakururwa n’uburanga. Ariko ikintu cy’ingenzi abantu bazasigara bakwibukiraho, ni ubwiza bwawe bw’imbere n’imico myiza ufite.”

REKA DUSUZUME UKO UGARAGARA

Ese incuro nyinshi ubabazwa n’uko ugaragara?

Ese waba warigeze utekereza kuzibagisha cyangwa se gufata rejime ikabije kugira ngo urusheho kugaragara neza?

Bigushobokeye, ni iki wumva wahindura ku mubiri wawe? (Hitamo ibyo wumva wahindura.)

  • UKO URESHYA

  • IBIRO

  • UMUSATSI

  • UKO UTEYE

  • ISURA

  • IBARA RY’URUHU

Niba washubije yego ku bibazo bibiri bya mbere, kandi ukaba wahisemo ibintu bitatu cyangwa birenga mu biri munsi y’ikibazo cya gatatu, zirikana ibi bikurikira: birashoboka cyane ko abandi batagaya uko usa nk’uko wowe wigaya. Akenshi umuntu ahangayikishwa birenze urugero n’uko ugaragara.—1 Samweli 16:7.