Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IKIBAZO CYA 1

Ese ndi muntu ki?

Ese ndi muntu ki?

IMPAMVU ARI NGOMBWA KUBYIBAZA

Kumenya uwo uri we no kumenya intego zawe, bizatuma ufata imyanzuro myiza mu gihe uhanganye n’amoshya.

ARI WOWE WAKORA IKI?

Tekereza kuri iyi nkuru: Karen yagiye mu kirori. Ataramara n’iminota icumi yumvise ijwi ry’umuntu asanzwe azi, rimubaza riti

“Ko nta kintu uriho se?”

Karen arebye, abona ni incuti ye Jessica kandi afite amacupa abiri apfunduye. Ahise abona ko arimo inzoga. Jessica amuhereza icupa, aramubwira ati “ntumbwire se ko ukiri umwana ku buryo utasomaho!”

Karen ashatse kwanga, ariko Jessica ni incuti ye. Kandi ntashaka ko atekereza ko ari umuntu wa feke. Uretse n’ibyo kandi, Jessica asanzwe ari umwana mwiza. Karen aribwiye ati “niba anywa inzoga ni uko nta cyo bitwaye cyane. Inzoga nta cyo itwaye, si nk’ibiyobyabwenge.”

Iyo uza kuba Karen wari kubigenza ute?

FATA AKANYA UTEKEREZE

Kugira ngo ufate imyanzuro myiza mu mimerere nk’iyo, ugomba kumenya uwo uri we. Ni ukuvuga ko ugomba kugira ubushobozi bwo kwimenya, ukamenya n’intego zawe. Ibyo bizatuma ushobora kugenzura ubuzima bwawe, aho kureka ngo abandi babe ari bo babugenzura.—1 Abakorinto 9:26, 27.

Ibyo wabigeraho ute? Kugira ngo ubigereho, byaba byiza ubanje gusubiza ibibazo bikurikira.

1 NI IYIHE MICO MYIZA MFITE?

Kumenya ibyo ushoboye n’imico myiza ufite bizatuma urushaho kwigirira icyizere.

URUGERO RWO MURI BIBILIYA: Pawulo yaravuze ati “niba ndi n’umuswa wo kuvuga, rwose si ndi umuswa mu bumenyi” (2 Abakorinto 11:6). Iyo abantu bashidikanyaga ku bushobozi bwa Pawulo, yarashikamaga kuko yari asobanukiwe Ibyanditswe. Ntiyigeze yemera ko kumunenga bituma yitakariza icyizere.—2 Abakorinto 10:10; 11:5.

ISUZUME: Andika impano cyangwa ubuhanga ufite.

Noneho andika umuco mwiza ufite. (Urugero: ese wita ku bantu? Ese ugira ubuntu? Ese uri umuntu wiringirwa? Ese wubahiriza igihe?)

2 INTEGE NKE MFITE NI IZIHE?

Iyo wemeye ko intege nke zawe zikuganza, ushobora guhinduka ukaba mubi.

URUGERO RWO MURI BIBILIYA: Pawulo yari azi intege nke ze. Yaranditse ati “mu by’ukuri, mu mutima wanjye nishimira amategeko y’Imana, ariko mu ngingo zanjye mbona irindi tegeko rirwanya itegeko ryo mu bwenge bwanjye, rinjyana ndi imbohe rikanshyikiriza itegeko ry’icyaha.”—Abaroma 7:22, 23.

ISUZUME: Ni izihe ntege nke ufite?

3 INTEGO ZANJYE NI IZIHE?

Ese ushobora kwinjira muri tagisi maze ukabwira umushoferi ngo azenguruke agace runaka kugeza igihe lisansi ishiriye? Ibyo byaba ari ubupfapfa, kandi byagutwara amafaranga menshi.

Ibyo bikwigisha iki? Kugira intego bituma udakora ibikujemo gusa. Uba ufite aho werekeza kandi warateganyije uko uzahagera.

URUGERO RWO MURI BIBILIYA: Pawulo yaranditse ati “uko niruka si nk’umuntu utazi aho ajya” (1 Abakorinto 9:26). Aho kugira ngo Pawulo akora ikimujemo, yishyiriragaho intego kandi akihatira kuzigeraho.—Abafilipi 3:12-14.

ISUZUME: Andika intego eshatu wifuza kuzageraho mu mwaka utaha.

4 NI IBIHE BINTU NEMERA?

Iyo wiyizi neza, uba umeze nk’igiti cyashoye imizi ku buryo kidashobora kugwa n’iyo haza inkubi y’umuyaga ikaze

Iyo udafite ibintu wemera uba nyamujya iyo bijya. Umera nk’uruvu, ugahora uhindagurika kugira ngo wihuze n’urungano rwawe. Ibyo bigaragaza ko utazi uwo uri we.

Ariko iyo ukora ibintu ushingiye ku byo wemera, ubikomeraho utitaye ku byo abandi bakora.

URUGERO RWO MURI BIBILIYA: Igihe umuhanuzi Daniyeli yari akiri muto, yari ‘yariyemeje mu mutima we’ ko azakurikiza amategeko y’Imana, nubwo atari kumwe n’ababyeyi be (Daniyeli 1:8). Ibyo byatumye akomeza kuba uwo yari we. Daniyeli yakoraga ibihuje n’ibyo yemeraga.

ISUZUME: Ni ibiki wemera? Reka dufate urugero. Ese wemera Imana? None se niba uyemera, ushingira kuki? Ni iki kikwemeza ko ibaho koko?

Ese wemera ko amahame mbwirizamuco y’Imana agufitiye akamaro? None se niba ari uko ubyumva, ushingira kuki?

Ubundi se, wifuza kumera nk’ikibabi gitwarwa n’akayaga kose koroheje, cyangwa wifuza kuba nk’igiti kidashobora kugwa n’iyo haza inkubi y’umuyaga ikaze? Niwihatira kumenya uwo uri we, uzaba nk’icyo giti. Ibyo bizagufasha gusubiza cya kibazo kigira kiti “Ese ndi muntu ki?”