Soma ibirimo

Ubona ute igihe kizaza?

Ubona ute igihe kizaza?

Ese iyi si . . .

  • izakomeza kumera itya?

  • izarushaho kuba mbi?

  • izaba nziza?

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO

“Imana . . . izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi kuboroga cyangwa gutaka cyangwa kubabara ntibizabaho ukundi. Ibya kera byavuyeho.”​—Ibyahishuwe 21:3, 4, Bibiliya​—Ubuhinduzi bw’isi nshya.

ICYO BISHOBORA KUKUMARIRA

Uzagira akazi keza kandi gashimishije.​—Yesaya 65:21-23.

Ntuzongera kurwara cyangwa kugira imibabaro iyo ari yo yose.​—Yesaya 25:8; 33:24.

Uzagira ubuzima bw’iteka kandi bushimishije uri kumwe n’umuryango wawe n’incuti zawe.​—Zaburi 37:11, 29.

ESE KOKO DUSHOBORA KWEMERA IBYO BIBILIYA IVUGA?

Yego rwose! Hari nibura impamvu ebyiri:

  • Imana ifite ubushobozi bwo gusohoza amasezerano yayo. Muri Bibiliya, Yehova Imana ni we wenyine witwa “Ishoborabyose,” kuko afite ububasha butagira imipaka (Ibyahishuwe 15:3). Bityo, ashobora rwose gusohoza isezerano rye ryo guhindura iyi si ikaba nziza. Nk’uko Bibiliya ibivuga, “ku Mana byose birashoboka.”​—Matayo 19:26.

  • Imana yifuza gusohoza amasezerano yayo. Urugero, Yehova yifuza cyane gusubiza ubuzima abapfuye.​—Yobu 14:14, 15.

    Nanone Bibiliya igaragaza ko Umwana w’Imana, ari we Yesu, yakijije abarwayi. Yabitewe n’iki? Ni ukubera ko yabishakaga (Mariko 1:40, 41). Yesu yagaragaje imico ya Se mu buryo butunganye; yifuzaga gufasha ababaga bakeneye ubufasha.​—Yohana 14:9.

    Bityo, dushobora kwiringira tudashidikanya ko Yehova na Yesu bifuza kudufasha kugira ngo tuzagire imibereho ishimishije y’igihe kizaza.—Zaburi 72:12-14; 145:16; 2 Petero 3:9.

BITEKEREZEHO

Imana izahindura ite iyi si kugira ngo ibe nziza?

Bibiliya isubiza icyo kibazo muri MATAYO 6:9, 10 no muri DANIYELI 2:44.