Kuva 32:1-35

  • Basenga ikimasa cya zahabu (1-35)

    • Mose yumva ijwi ry’indirimbo atamanyereye (17, 18)

    • Mose amenagura ibisate byariho amategeko (19)

    • Abalewi babera Yehova indahemuka (26-29)

32  Hagati aho abantu babona ko Mose atinze kuva ku musozi. Nuko baraterana basanga Aroni, baramubwira bati: “Dukorere imana izatuyobora, kuko tutazi uko byagendekeye Mose wadukuye mu gihugu cya Egiputa.”  Aroni abyumvise arababwira ati: “Mukure amaherena ya zahabu ku matwi y’abagore banyu, n’ay’abahungu banyu n’ay’abakobwa banyu, muyanzanire.”  Nuko abantu bose biyambura amaherena ya zahabu yari ku matwi yabo, bayazanira Aroni.  Afata iyo zahabu bamuzaniye arayishongesha, ayikoramo igishushanyo cy’ikimasa akoresheje icyuma giconga.* Nuko baravuga bati: “Isirayeli we, iyi ni yo Mana yawe yagukuye mu gihugu cya Egiputa.”  Aroni abibonye yubaka igicaniro imbere y’icyo gishushanyo, avuga mu ijwi riranguruye ati: “Ejo hari umunsi mukuru wa Yehova.”  Bukeye bwaho bazinduka kare, batamba ibitambo bitwikwa n’umuriro n’ibitambo bisangirwa. Hanyuma abantu baricara, bararya baranywa. Barangije barahaguruka barishimisha.  Yehova abwira Mose ati: “Manuka ugende, kuko abantu bawe wakuye mu gihugu cya Egiputa bakoze icyaha gikomeye.  Bahise bacumura ntibakomeza gukurikiza amategeko yanjye. Bakoze igishushanyo cy’ikimasa baracyunamira kandi bagitambira ibitambo bavuga bati: ‘Isirayeli we, iyi ni yo Mana yawe yagukuye mu gihugu cya Egiputa.’”  Yehova arongera abwira Mose ati: “Nitegereje aba bantu nsanga batumva.* 10  Bandakaje cyane. None reka mbarimbure kandi nzatuma ukomokwaho n’abantu benshi bafite imbaraga.” 11  Nuko Mose yinginga Yehova Imana ye aramubwira ati: “Yehova rwose wirakarira abantu bawe wakuye mu gihugu cya Egiputa ukoresheje imbaraga nyinshi. 12  Kuki wakwemera ko Abanyegiputa bavuga bati: ‘Yabakuye muri Egiputa ashaka kubagirira nabi, agira ngo abicire mu misozi abamare ku isi’? Reka kurakara cyane, wisubireho ureke ibibi wari ugiye kugirira abantu bawe. 13  Ibuka abagaragu bawe Aburahamu, Isaka na Isirayeli, abo warahiye mu izina ryawe uti: ‘Nzatuma abagukomokaho baba benshi cyane bangane n’inyenyeri zo mu ijuru, kandi iki gihugu cyose nzagiha abazagukomokaho kibe icyabo kugeza iteka ryose.’” 14  Nuko Yehova yisubiraho areka ibibi yari yavuze ko agiye guteza abantu be. 15  Hanyuma Mose aramanuka ava ku musozi afite mu ntoki ibisate bibiri biriho amategeko icumi.* Ibyo bisate byari byanditseho imbere n’inyuma. 16  Ibyo bisate byari byakozwe n’Imana kandi ni yo yari yabyanditseho. 17  Yosuwa yumva urusaku rw’abantu kuko basakuzaga cyane, abwira Mose ati: “Ndumva urusaku rw’intambara mu nkambi.” 18  Ariko Mose aravuga ati: “Iryo si ijwi ry’indirimbo y’abantu batsinze,*Si n’ijwi ry’abarira bitewe nuko batsinzwe.Ndumva ari ijwi ry’indi ndirimbo.” 19  Mose ageze hafi y’inkambi abona cya kimasa n’ababyina, ararakara cyane. Ahita ajugunya hasi bya bisate bibiri yari afite mu ntoki, bimenekera aho munsi y’umusozi. 20  Nuko afata cya kimasa bari bakoze aragitwika maze aragisya gihinduka ifu, ayiminjagira hejuru y’amazi, ayanywesha Abisirayeli. 21  Hanyuma Mose abwira Aroni ati: “Aba bantu bagushukishije iki kugira ngo utume bakora icyaha gikomeye?” 22  Aroni aramusubiza ati: “Ntundakarire nyakubahwa. Nawe ubwawe uzi ukuntu aba bantu bahora bashaka gukora ibibi. 23  Bambwiye bati: ‘Dukorere imana izatuyobora, kuko tutazi uko byagendekeye Mose wadukuye mu gihugu cya Egiputa.’ 24  Nuko ndababwira nti: ‘Ufite zahabu wese nayikuremo ayinzanire.’ Nuko ndayifata nyijugunya mu muriro, havamo iki kimasa.” 25  Mose abona ko abo bantu birekuye, kubera ko Aroni yabaretse bagakora ibyo bishakiye bigatuma bitesha agaciro imbere y’abanzi babo. 26  Nuko Mose ahagarara mu irembo ry’inkambi, aravuga ati: “Uri ku ruhande rwa Yehova wese nansange.” Nuko Abalewi bose bateranira aho ari. 27  Arababwira ati: “Uku ni ko Yehova Imana ya Isirayeli ivuze iti: ‘Buri wese afate inkota ye. Muzenguruke inkambi yose, buri wese yice umuvandimwe we, mugenzi we n’inshuti ye magara.’” 28  Nuko Abalewi babigenza nk’uko Mose yabategetse. Kuri uwo munsi hapfuye abagabo bagera ku 3.000. 29  Mose aravuga ati: “Nimwiyeze mukore umurimo wa Yehova, kuko buri wese yarwanyije umwana we n’umuvandimwe. Uyu munsi ari bubahe imigisha.” 30  Bukeye bwaho Mose abwira abantu ati: “Dore mwakoze icyaha gikomeye cyane. Ubu ngiye kuzamuka umusozi ninginge Yehova, ahari yabababarira icyaha cyanyu.” 31  Mose ajya kuri wa musozi abwira Yehova ati: “Abantu bakoze icyaha gikomeye rwose, kuko bakoze imana ya zahabu. 32  None rero niba ubishaka, ubababarire icyaha cyabo. Ariko niba utabababariye, ndakwinginze unsibe mu gitabo cyawe.” 33  Ariko Yehova abwira Mose ati: “Uwankoreye icyaha ni we nzasiba mu gitabo cyanjye. 34  None rero genda ujyane abantu aho nakubwiye. Dore umumarayika wanjye azakujya imbere. Kandi igihe cyo kubahana nikigera nzabahanira icyaha cyabo.” 35  Nuko Yehova ateza abantu icyorezo bitewe n’ikimasa bari bakoze, cya kindi bari basabye Aroni gukora.

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “ipatasi.”
Cyangwa “batagonda ijosi.”
Cyangwa “ibisate bibiri by’Igihamya.” Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Cyangwa “abivuga ibigwi.”