Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

BIBILIYA IHINDURA IMIBEREHO Y’ABANTU

Banshubije ibibazo byose bifashishije Bibiliya

Banshubije ibibazo byose bifashishije Bibiliya
  • IGIHE YAVUKIYE: 1950

  • IGIHUGU: ESIPANYE

  • KERA: YARI UMUBIKIRA

IBYAMBAYEHO:

Igihe navukaga, ababyeyi banjye bari bafite isambu nto mu mudugudu wo mu cyaro mu karere ka Galice, kari mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Esipanye. Nari uwa kane mu bana umunani, kandi umuryango wacu warangwaga n’ibyishimo. Icyo gihe muri Esipanye byari bimenyerewe ko nibura umwana umwe mu muryango ajya kwiga muri seminari cyangwa akajya mu kibikira. Mu muryango wacu twari twarihaye Imana turi batatu.

Igihe nari mfite imyaka 13, nasanze mukuru wanjye mu kibikira mu mugi wa Madrid. Abahabaga ntibasabanaga kuko buri wese yari nyamwigendaho. Harangwaga amategeko y’urudaca, amasengesho n’imibereho yo kwibabaza. Buri gitondo kare kare, twahuriraga mu mwiherero muri shapeli, ariko akenshi nabaga nsa n’udahari. Nyuma yaho, twagiraga misa kandi tukaririmba indirimbo z’Imana, ibyo byose bigakorwa mu kilatini. Mu by’ukuri bisa naho nta kintu na gito nasobanukirwaga, kandi numvaga ko Imana yari kure yanjye. Namaze iminsi ntavuga. Niyo nahuraga na mukuru wanjye, twarabwiranaga gusa tuti “ndakuramutsa Mariya.” Ababikira bemereraga abakobwa babaga muri icyo kigo iminota 30 gusa yo kuganira nyuma yo kurya. Ubwo buzima bwari buhabanye cyane n’ubwo twabagamo iwacu. Numvaga nigunze, kandi akenshi naraturikaga nkarira.

Nubwo ntigeze numva ko negereye Imana, nakomeye ku ntego yanjye maze nza kuba umubikira mfite imyaka 17. Mu by’ukuri nubwo nakoze ibyo nari nitezweho, natangiye kwibaza niba kuba umubikira byari umuhamagaro wanjye. Nubwo ababikira bakundaga kuvuga ko abantu bagira imitekerereze nk’iyo yo gushidikanya bazajya mu muriro w’iteka, ni hahandi nakomeje gushidikanya. Nari nzi ko Yesu Kristo atigeze abaho mu bwigunge. Ahubwo yakomeje kwigisha abantu no kubafasha (Matayo 4:23-25). Maze kugira imyaka 20, nabonye ko nta mpamvu nari mfite yo gukomeza kuba umubikira. Igitangaje ni uko mameya yambwiye ko niba nshidikanya, byaba byiza mvuye mu kibikira vuba uko bishoboka kose. Nkeka ko yatinyaga ko nakwinjiza iyo mitekerereze mu bandi. Ibyo byatumye mva mu kibikira.

Maze kugera mu rugo, ababyeyi banjye bakiriye neza umwanzuro nafashe. Ariko kubera ko mu mudugudu wacu ntari kuhabona akazi, nimukiye mu Budage aho musaza wanjye yabaga. Yari mu ishyirahamwe ry’Abakomunisiti ryari rigizwe n’Abesipanyoli babaga mu mahanga. Iyo nabaga ndi kumwe n’abantu baharaniraga uburenganzira bw’abakozi n’uburinganire, numvaga ntuje. Amaherezo nanjye nabaye Umukomunisiti maze nza gushakana n’umugabo wo muri iryo shyirahamwe. Iyo nabaga ntanga inyandiko z’Abakomunisiti kandi nkajya mu myigaragambyo yabo, numvaga ko ibyo nkora ari byiza.

Icyakora amaherezo naje kongera gucika intege. Nabonye ko akenshi Abakomunisiti batashyiraga mu bikorwa ibyo bavugaga. Narushijeho kubashidikanyaho igihe bamwe mu basore bo mu ishyirahamwe ryacu batwikaga ambasade ya Esipanye mu mugi wa Frankfurt, mu mwaka wa 1971. Ibyo babikoze bagira ngo bamagane ibikorwa by’akarengane byakorwaga n’ubutegetsi bw’igitugu bwa Esipanye. Jye numvaga ubwo atari bwo buryo bwiza bwo kugaragaza akababaro kabo.

Igihe nabyaraga umwana w’imfura, nabwiye umugabo wanjye ko ntazasubira mu nama z’Abakomunisiti. Numvaga nigunze kubera ko nta n’umwe mu bahoze ari incuti zanjye wigeze aza kunsura jye n’umwana wanjye. Ni bwo natangiye kwibaza icyo kubaho bimaze. Ese koko guharanira ko ibintu bihinduka hari icyo byari kungezaho?

UKO BIBILIYA YAHINDUYE IMIBEREHO YANJYE:

Mu mwaka wa 1976, Abahamya babiri b’Abesipanyoli bakomanze iwacu maze bampa ibitabo bishingiye kuri Bibiliya. Igihe bagarukaga kudusura, natangiye kubahata ibibazo ku birebana n’imibabaro, ubusumbane n’akarengane. Natangajwe n’ukuntu banshubije ibibazo byose bifashishije Bibiliya, maze mpita nemera kuyiga.

Nabanje kwiga ngamije kugira ubumenyi gusa. Ariko ibintu byaje guhinduka igihe jye n’umugabo wanjye twatangiraga kujya mu materaniro yaberaga ku Nzu y’Ubwami y’Abahamya ba Yehova. Icyo gihe twari dufite abana babiri. Abahamya bazaga kudufata bakatujyana mu materaniro, kandi bakadufasha kwita ku bana bacu igihe twabaga tuyarimo. Ibyo byatumye ntangira kubakunda.

Nubwo byari bimeze bityo ariko, hari inyigisho z’idini ryabo nari ngishidikanyaho. Nyuma yaho niyemeje kujya gusura umuryango wanjye muri Esipanye. Data wacu wari umupadiri yagerageje kunca intege, ambuza kwiga Bibiliya. Icyakora Abahamya bo muri ako gace baramfashije cyane. Bashubije ibibazo byose nibazaga bifashishije Bibiliya, nk’uko Abahamya bo mu Budage bari barabigenje. Igihe nasubiraga mu Budage, nafashe umwanzuro wo kongera kwiga Bibiliya. Nubwo umugabo wanjye atakomeje kwiga Bibiliya, jye nakomeye ku mwanzuro nari nafashe. Mu mwaka wa 1978 narabatijwe mba Umuhamya wa Yehova.

UKO BYANGIRIYE AKAMARO:

Ubumenyi nyakuri bwo muri Bibiliya bwatumye ngira ubuzima bufite intego kandi buranyobora. Urugero, muri 1 Petero 3:1-4 hatera abagore inkunga yo ‘kugandukira’ abagabo babo no ‘kububaha cyane’ hamwe no kwitoza umuco wo “kugwa neza, kuko ari wo ufite agaciro kenshi mu maso y’Imana.” Ayo mahame yamfashije gusohoza neza inshingano yanjye yo kuba umugore mwiza n’umubyeyi.

Hashize imyaka igera kuri 35 ndi Umuhamya wa Yehova. Nishimira gukorera Imana ndi mu muryango w’abagaragu bayo bayikorera by’ukuri, kandi nshimishwa no kubona bane mu bana banjye batanu bagera ikirenge mu cyanjye.