Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

BIBILIYA IHINDURA IMIBEREHO Y’ABANTU

Sinifuzaga gupfa!!

Sinifuzaga gupfa!!
  • IGIHE YAVUKIYE: 1964

  • IGIHUGU: U BWONGEREZA

  • KERA: NARI ICYOMANZI

IBYAMBAYEHO

Navukiye mu gace gatuwe cyane ka Paddington, mu mugi wa Londres, mu Bwongereza. Nabanaga na mama na bakuru banjye batatu. Kubera ko data yari umusinzi, twabanaga igihe gito ubundi akaduta akigendera.

Nkiri muto, mama yantoje gusenga buri joro. Nari mfite Bibiliya nto yarimo igitabo cya zaburi gusa. Nari narahimbye amajwi, nkajya ndirimba izo zaburi. Hari amagambo nasomye mu gitabo gisanzwe, ntajya nibagirwa na rimwe. Ayo magambo agira ati “hari igihe buzira ntibucye.” Nararaga ntasinziriye nyatekerezaho, nibaza uko bizagenda mu gihe kizaza. Naratekerezaga nti “ubuzima si ubu gusa. Ubundi se kubaho bimaze iki?” Mu by’ukuri, sinifuzaga gupfa.

Nagize amatsiko yo kumenya ibijyanye n’ubupfumu. Ibyo byatumye ngerageza kuvugana n’abapfuye, nkajyana n’abandi banyeshuri gusura amarimbi, kandi tukareba filimi ziteye ubwoba. Twumvaga ari ibintu bishimishije, ariko nanone biteye ubwoba.

Nigize inzererezi mfite imyaka icumi gusa. Natangiye kunywa itabi, bidatinze rirambata, amaherezo ntangira no kunywa marijuwana. Nagize imyaka 11 naramaze kuba umusinzi. Nubwo numvaga inzoga itandyoheye, gusinda byaranshimishaga. Nanone nakundaga umuzika no kubyina kandi nkajya mu birori no mu tubyiniro dutandukanye. Nagendaga nijoro nomboka ntihagire umbona, nkongera kugaruka mu rukerera nta wunciye iryera. Kubera ko bwacyaga naguye agacuho, akenshi nasibaga ishuri. Iyo nabaga nagiyeyo nabwo, sinatinyaga kunywa inzoga mu ishuri.

Mu mwaka wa nyuma w’amashuri naratsinzwe. Mama yarababaye kandi arandakarira, ariko ntiyari azi ko byatewe ahanini n’uko nari inzererezi. Twaratonganye cyane maze mva mu rugo, njya kwibanira n’umuhungu w’umurasita wari incuti yanjye. Yari umunyarugomo n’umugizi wa nabi kandi acuruza ibiyobyabwenge. Nahise ntwita, mbyara imfura yacu mfite imyaka 16 gusa.

UKO BIBILIYA YAHINDUYE IMIBEREHO YANJYE:

Nahuye n’Abahamya ba Yehova bwa mbere, igihe nabaga mu nzu yabagamo abakobwa babyariye iwabo n’abana babo. Abayobozi ni bo bari barampayemo icyumba. Icyo gihe hari abagore babiri b’Abahamya bakundaga gusura bamwe mu bagore twabanaga. Umunsi umwe narabegereye, ariko nashakaga kwereka abo Bahamya ko ibyo bigisha ari ibinyoma. Nababajije ibibazo byinshi, kandi byose babinshubije batuje, bifashishije Bibiliya. Kuba baramvugishaga mu bugwaneza, byaranshimishije cyane. Ibyo byatumye nemera ko banyigisha Bibiliya.

Nyuma y’igihe gito, hari ibintu nize muri Bibiliya bihindura imibereho yanjye. Kuva nkiri muto natinyaga urupfu. Ariko naje gusobanukirwa inyigisho ya Yesu ivuga iby’umuzuko (Yohana 5:28, 29). Nanone namenye ko Imana inyitaho (1 Petero 5:7). Nashimishijwe cyane n’amagambo ari muri Yeremiya 29:11, agira ati “‘kuko nzi neza ibyo ntekereza kubagirira,’ ni ko Yehova avuga. Ni amahoro si ibyago, kugira ngo muzagire imibereho myiza mu gihe kizaza, n’ibyiringiro.’” Ibyo byatumye ngira ibyiringiro byo kuzabaho iteka ku isi izahinduka paradizo.—Zaburi 37:29.

Abahamya ba Yehova banyeretse urukundo ruvuye ku mutima. Igihe najyaga mu materaniro yabo bwa mbere, banyakiranye ubwuzu n’urugwiro, kandi wabonaga basabana cyane (Yohana 13:34, 35). Uko banyakiriye byari bitandukanye cyane n’uko nakirwaga mu yandi madini. Abahamya birengagije uko nari meze, banyakira neza. Banyitayeho, bamba hafi, kandi bampa n’ibindi nari nkeneye. Numvaga nageze mu muryango mugari w’abantu bakundana.

Kwiga Bibiliya byatumye mbona ko ngomba kugira ibyo mpindura, kugira ngo ngendere ku mahame y’Imana agenga umuco. Ariko kureka itabi ntibyanyoroheye. Naje gusanga hari indirimbo zatumaga numva nshaka itabi na marijuwana, maze ndazireka. Nanone naretse kujya mu bitaramo no mu tubyiniro, kuko nifuzaga kureka ubusinzi. Uretse ibyo, nashakishije incuti nziza zari kumfasha kugira imico myiza no guhinduka.—Imigani 13:20.

Hagati aho, Tony na we Abahamya ba Yehova batangiye kumwigisha Bibiliya. Igihe bamusubizaga ibibazo yababajije bifashishije Bibiliya, yabonye ko ibyo bamwigishaga ari ukuri, maze atangira guhinduka mu buryo bugaragara. Yahagaritse ubucuti yari afitanye na bagenzi be bari abanyarugomo, areka kunywa marijuwana n’ibindi bikorwa bibi yakoraga. Kugira ngo turusheho gushimisha Yehova, twasanze tugomba kureka imibereho y’ubusambanyi twarimo, bityo umwana wacu na we akaba mu muryango utuje. Twashyingiranywe mu mwaka wa 1982.

“Ubu sinkirara ijoro ntagohetse, mpangayikishwe n’igihe kizaza n’urupfu”

Ndibuka ukuntu nashakishaga ingingo zo mu magazeti y’Umunara w’Umurinzi na Nimukanguke!, * zivuga amateka y’abantu baretse ingeso nk’izo nari mfite. Izo ngero zanteye inkunga cyane. Byatumye ngira imbaraga, numva ko ngomba gukomeza guhatana nta kugamburura. Nakomezaga gusenga Yehova ngo amfashe. Amaherezo jye na Tony twabatijwe muri Nyakanga 1982, maze tuba Abahamya ba Yehova.

UKO BYANGIRIYE AKAMARO:

Kugirana ubucuti na Yehova byarandokoye. Nanone jye na Tony yaradufashije mu bihe bikomeye. Twitoje kwishingikiriza ku Mana mu bihe bigoye, kandi yaradushyigikiye.—Zaburi 55:22.

Nshimishwa no kuba twarafashije umuhungu wacu n’umukobwa wacu bakamenya Yehova, nk’uko nanjye namumenye. Iyo mbonye ukuntu abana babo na bo bakuze bakamenya Imana, numva binteye ishema.

Singihangayikishwa n’igihe kizaza cyangwa urupfu. Ubu jye na Tony dusura amatorero y’Abahamya ba Yehova buri cyumweru, tukayatera inkunga. Nanone dufatanya n’abandi kwigisha abantu ko kwizera Yesu ari byo bihesha ubuzima bw’iteka.

^ par. 17 Yandikwa n’Abahamya ba Yehova.