Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

BIBILIYA IHINDURA IMIBEREHO Y’ABANTU

Namenye kwiyubaha no kubaha abagore

Namenye kwiyubaha no kubaha abagore
  • IGIHE YAVUKIYE: 1960

  • IGIHUGU: U BUFARANSA

  • KERA: NARI NARABASWE N’IBIYOBYABWENGE KANDI SINUBAHAGA ABAGORE

IBYAMBAYEHO:

Navukiye mu nkengero z’umugi wa Mulhouse mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’u Bufaransa, mu gace kari gatuwe n’abakene kandi kiganjemo urugomo. Ndibuka ko imiryango yaho yahoraga mu ntonganya. Mu muryango wacu, abagore ntibubahwaga cyangwa ngo bagishwe inama. Nakuze nigishwa ko umugore agomba kuba mu gikoni, ubundi akita ku mugabo n’abana.

Igihe nari nkiri muto nagize ubuzima bubi cyane. Data yapfuye mfite imyaka icumi azize ubusinzi, nyuma y’imyaka itanu, mukuru wanjye ariyahura. Amakimbirane yahoraga mu muryango wacu yatumye umwe mu bari bawugize ahasiga ubuzima. Byarambabaje cyane. Bene wacu banyigishije kurwanisha ibyuma, imbunda n’ibindi. Nataye umutwe nuko ntangira kunywa inzoga nyinshi kandi umubiri wanjye nywuzuza tatuwaje.

Nagize imyaka 16 nsigaye nywa hagati y’amacupa 10 na 15 y’inzoga buri munsi, bidatinze ntangira gukoresha ibiyobyabwenge. Kugira ngo ibyo byose mbibone nagurishaga ibyuma bishaje cyangwa nkiba. Natangiye gufungwa ntaragira imyaka 17. Nakatiwe incuro 18 nzira urugomo cyangwa ubujura.

Maze kugera mu myaka 20, ibintu byarushijeho kuzamba. Nanywaga amasegereti 20 ya marijuwana ku munsi, heroyine n’ibindi biyobyabwenge. Kubera ko nabikoreshaga cyane, incuro nyinshi byangezagayo nkongera nkazanzamuka. Bidatinze, natangiye gucuruza ibiyobyabwenge, kandi nkitwaza ibyuma n’imbunda buri gihe. Hari igihe narashe umugabo, ku bw’amahirwe isasu ritangirwa n’icyuma cy’umukandara we. Mama yapfuye mfite imyaka 24, noneho ndushaho kuba umurakare. Iyo abantu bababaga bagenda n’amaguru babonaga tugiye guhura bahitaga bambuka umuhanda kubera kuntinya. Mu mpera z’ibyumweru, akenshi nabaga mpanganye n’abapolisi kubera urugomo cyangwa nkaba ndi mu bitaro kubera inguma.

Nashatse umugore mfite imyaka 28, kandi sinigeze mwubaha. Naramutukaga, nkamukubita kandi nta kintu twakoreraga hamwe. Nibwiraga ko kumuha imirimbo myinshi nabaga nibye byari bihagije. Nyuma yaho habayeho ikintu ntari niteze. Abahamya ba Yehova batangiye kumwigisha Bibiliya. Bakimara kumwigisha ku ncuro ya mbere yahise areka itabi, ntiyongera kwemera amafaranga nibye kandi ansubiza imirimbo yose nari naramuhaye. Nahise ngira umujinya mwinshi! Nanze ko akomeza kwiga Bibiliya, nkajya nywera itabi iruhande rwe nkamwuka imyotsi kandi nkajya ngenda musebya mu baturanyi.

Igihe kimwe narasinze nta ubwenge, nitwikiraho inzu ndi kumwe n’umwana wanjye wari ufite imyaka itanu. Icyakora umugore wanjye yadukuye muri uwo muriro. Maze kugarura akenge, numvise mfite ikimwaro, ntekereza ko Imana idashobora kumbabarira. Nibutse ko hari igihe padiri yigeze kuvuga ko abantu babi bazajya mu muriro w’iteka. Yewe n’umuganga wamvuraga yarambwiye ati “wowe byarakurangiranye, uzarimbuka.”

UKO BIBILIYA YAHINDUYE IMIBEREHO YANJYE:

Inzu twabagamo maze kuyitwika, twimukiye kwa databukwe. Igihe Abahamya bazaga gusura umugore wanjye, narababajije nti “ese Imana ishobora kumbabarira ibyaha byanjye byose?” Banyeretse amagambo yo mu 1 Abakorinto 6:9-11, agaragaza urutonde rw’ingeso Imana yanga. Ariko hanagira hati “uko ni ko bamwe muri mwe mwari mumeze.” Ayo magambo yanyijeje ko nshobora guhinduka. Nanone bansomeye muri 1 Yohana 4:8, banyizeza ko Imana inkunda. Nashubije agatima mu nda, mbasaba ko bajya banyigisha Bibiliya incuro ebyiri mu cyumweru. Natangiye kujya mu materaniro yabo kandi nkajya nsenga Yehova buri gihe.

Mu kwezi kumwe, nafashe umwanzuro wo kureka ibiyobyabwenge n’inzoga. Bidatinze, natangiye kumererwa nabi, nkajya ndota ibintu biteye ubwoba, umutwe ukandya, nkagira amavunane n’izindi ngaruka ziterwa no kureka ibiyobyabwenge. Ariko nanone, numvaga ko Yehova amfashe ukuboko kandi ko ankomeje. Numvise meze nk’intumwa Pawulo wavuze uko Imana yamufashije, agira ati “mu bintu byose, ngira imbaraga binyuze ku umpa imbaraga” (Abafilipi 4:13). Nyuma y’igihe runaka, n’itabi narariretse.—2 Abakorinto 7:1.

Bibiliya yamfashije gucika ku ngeso mbi kandi ituma mbana neza n’umuryango wanjye. Natangiye kubaha umugore wanjye no kumubwira neza, urugero nko kumubwira ngo “mbabarira” cyangwa ngo “urakoze.” Nanone nabaye umubyeyi mwiza. Nyuma y’umwaka niga Bibiliya, nageze ikirenge mu cy’umugore wanjye, niyegurira Yehova kandi ndabatizwa.

UKO BYANGIRIYE AKAMARO:

Nemera ntashidikanya ko amahame yo muri Bibiliya yarokoye ubuzima bwanjye. Abagize umuryango wanjye batari Abahamya na bo bemera ko iyo ntaza kuba we, mba narishwe n’ibiyobyabwenge cyangwa inkoni.

Inyigisho zo muri Bibiliya zahinduye imibereho yo mu muryango wacu, zituma nsobanukirwa icyo nakora ngo mbe umubyeyi mwiza n’umugabo mwiza (Abefeso 5:25; 6:4). Umuryango wacu watangiye gukorera ibintu hamwe. Ubu umugore wanjye ntagihora mu gikoni, ahubwo mushyigikira mu murimo wo kubwiriza amaramo igihe kirekire, na we akanshyigikira ngakomeza kuba umusaza mu itorero.

Urukundo rwa Yehova Imana n’impuhwe ze byankoze ku mutima. Nifuza cyane kubwira abandi bantu bumva ko barenze igaruriro ibirebana n’iyo mico, kuko nanjye abenshi babonaga ko ari ko nari meze. Nzi neza ko Bibiliya ishobora gufasha umuntu uwo ari we wese kugira ubuzima bwiza kandi bufite intego. Bibiliya yanyigishije kubaha abandi, baba abagore cyangwa abagabo, kandi inyigisha kwiyubaha.