Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

BIBILIYA IHINDURA IMIBEREHO Y’ABANTU

“Amaherezo nabonye umudendezo nyakuri.”

“Amaherezo nabonye umudendezo nyakuri.”
  • YAVUTSE: 1981

  • IGIHUGU: LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA

  • KERA: NARI UMWANA W’IKIRARA

IBYAMBAYEHO:

Navukiye mu mugi utuje wa Moundsville, uri ku nkengero z’uruzi rwa Ohio, mu majyaruguru ya West Virginia, muri Amerika. Tuvukana turi abana bane, batatu muri bo akaba ari abahungu. Jye ndi uwa kabiri kandi iwacu twahoraga twishimye. Ababyeyi bacu bari abanyamwete, ari inyangamugayo kandi bakundaga abantu. Ntitwari abakire cyane ariko twabonaga ibintu byose twabaga dukeneye. Kubera ko ababyeyi bacu ari Abahamya ba Yehova, bakoze uko bashoboye batwigisha amahame yo muri Bibiliya kuva tukiri bato.

Ariko maze kuba ingimbi, umutima wanjye watangiye guteshuka ku byo nigishijwe. Nibazaga niba kubaho nyoborwa n’amahame yo muri Bibiliya byari kuzatuma ngira ubuzima bwiza kandi nkumva nyuzwe. Numvaga ko kubaho mfite umudendezo wo gukora ibyo nshatse byose, ari byo byonyine byari gutuma ngira ibyishimo. Hashize igihe gito, naretse kujya mu materaniro ya gikristo. Mukuru wanjye na mushiki wanjye na bo baranyiganye bigira ibyigomeke. Ababyeyi bacu nta ko batagize ngo badufashe, ariko twababereye ibamba.

Sinari nzi ko uwo mudendezo nashakaga ari wo wari kunshyira mu bubata. Umunsi umwe igihe nari mvuye ku ishuri, umunyeshuri twari dufitanye ubucuti yampaye itabi, maze ndaryemera. Kuva ubwo, natangiye kwifatanya mu bikorwa bibi by’ubwoko bwose. Nashidutse nsigaye nywa ibiyobyabwenge, inzoga nyinshi kandi niyandarika. Nyuma y’imyaka mike gusa, natangiye kunywa ibiyobyabwenge bikaze kandi byangiza, noneho ndushaho kuba imbata yabyo. Nakoze ibibi byinshi, ku buryo natangiye no gucuruza ibiyobyabwenge kugira ngo mbone ikintunga.

Umutimanama wanjye wakomezaga kunyibutsa ko ibyo nkora atari byo, ariko nkawirengagiza. Numvaga amazi yararenze inkombe. Nubwo nabaga ndi kumwe n’incuti zanjye haba mu minsi mikuru cyangwa muri konseri, numvaga irungu ryaranyishe kandi nihebye. Iyo nibukaga ukuntu ababyeyi banjye ari abantu beza kandi biyubashye, numvaga nararengereye cyane.

UKO BIBILIYA YAHINDUYE IMIBEREHO YANJYE:

Nubwo jye numvaga nta garuriro, abandi ntibari barantakarije icyizere. Mu mwaka wa 2000, ababyeyi banjye bantumiye mu ikoraniro ry’intara ry’Abahamya ba Yehova. Nagiyeyo ariko ngenda nseta ibirenge. Ngezeyo natangajwe no kubona wa mukuru wanjye na mushiki wanjye bari barananiranye na bo baje.

Igihe nari ahabereye ikoraniro, nibutse ko hari hashize umwaka nje muri konseri yari yahabereye. Nakozwe ku mutima n’ukuntu iryo koraniro ryari ritandukanye n’iyo konseri. Muri iyo konseri hari huzuye imyanda n’imyotsi y’itabi. Abenshi mu bari bayijemo wabonaga bijimye mu maso kandi umuzika twumvaga warimo amagambo ateye agahinda. Ariko mu ikoraniro, nari kumwe n’abantu bishimye by’ukuri. Banyakiranye urugwiro nubwo hari hashize imyaka myinshi tutabonana. Ahantu hose hari isuku kandi ibyahavugirwaga byahumurizaga abateranye bose. Igihe nabonaga ukuntu ukuri ko muri Bibiliya gutuma abantu bamererwa neza, nibajije impamvu nakuretse.—Yesaya 48:17, 18.

“Bibiliya yatumye ndeka kunywa ibiyobyabwenge no kubicuruza kandi ituma mba umuntu ufitiye abandi akamaro”

Ikoraniro rirangiye, nahise mfata umwanzuro wo gusubira mu materaniro ya gikristo. Wa mukuru wanjye na mushiki wanjye na bo bakozwe ku mutima n’iryo koraniro, maze bafata umwanzuro nk’uwanjye. Twese uko turi batatu twemeye kwiga Bibiliya.

Umurongo wo muri Bibiliya wankoze ku mutima ni uwo muri Yakobo 4:8, ugira uti “mwegere Imana na yo izabegera.” Nabonye ko niba nifuza kwegera Imana, ngomba kureka ingeso mbi nari mfite. Muri zo harimo kureka itabi, inzoga nyinshi n’ibiyobyabwenge.—2 Abakorinto 7:1.

Naretse kwifatanya n’incuti nari mfite, nzisimbuza incuti nziza zisenga Yehova. Umusaza w’itorero wanyigishije Bibiliya yaramfashije cyane. Yakundaga kunterefona kandi akaza kunsura ngo arebe uko meze. N’ubu aracyari incuti yanjye magara.

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2001, niyeguriye Imana ndabatizwa, jye na ba bavandimwe banjye babiri. Tekereza ukuntu ababyeyi bacu hamwe na murumuna wacu wakomeje kuba indahemuka, basabwe n’ibyishimo igihe umuryango wacu wongeraga gusenga Yehova wunze ubumwe!

UKO BYANGIRIYE AKAMARO:

Najyaga ntekereza ko amahame yo muri Bibiliya atubuza umudendezo, ariko ubu numva ko aturinda. Bibiliya yatumye ndeka kunywa ibiyobyabwenge no kubicuruza kandi ituma mba umuntu ufitiye abandi akamaro.

Nshimishwa no kuba mu muryango w’abavandimwe mpuzamahanga, ugizwe n’abantu basenga Yehova. Ni abantu bakundana by’ukuri kandi bakorera Imana bunze ubumwe (Yohana 13:34, 35). Uretse kuba ndi muri uwo muryango, hari undi mugisha uhebuje nabonye: mfite umugore mwiza Adrianne nkunda cyane. Jye na we dushimishwa no kuba dukorera Umuremyi wacu dufatanyije.

Aho kugira ngo mbeho nishimisha gusa, ubu mara igihe kirekire mfasha abandi kumenya uko Ijambo ry’Imana rishobora kubagirira akamaro. Uwo murimo watumye ngira ibyishimo bitavugwa. Nemera ntashidikanya ko Bibiliya yamfashije guhinduka. Amaherezo nabonye umudendezo nyakuri.