Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INGINGO Y’IBANZE: ESE WAGOMBYE GUTINYA IMPERUKA?

Imperuka y’isi itera abantu ubwoba, ikabashishikaza kandi igatuma bumva bashobewe

Imperuka y’isi itera abantu ubwoba, ikabashishikaza kandi igatuma bumva bashobewe

Iyo wumvise ko kalendari y’Abamaya izarangira ku itariki ya 21 Ukuboza 2012, abenshi bakaba bavuga ko uwo munsi ku isi hazabaho ihinduka rikomeye, wumva umeze ute? Bitewe n’ibyo witeze, ushobora kumva uhumurijwe, ukumva ushobewe cyangwa se ukumva nta cyo bikubwiye. Ese ibyo si kimwe n’ibindi binyoma bivuga iby’imperuka y’isi?

Ubundi se Bibiliya ivuga iki ku ‘mperuka y’isi’ (Matayo 24:3, Bibiliya Yera)? Hari abatinya ko isi izashya. Abandi bafite amatsiko menshi yo kuzareba amaherezo y’iyi si. Abandi benshi bamaze kurambirwa guhora babwirwa ko imperuka yegereje. Ese ibyo batekereza bizabaho, cyangwa ntibizabaho?

Umenye icyo Bibiliya ivuga ku birebana n’imperuka, bishobora kugutangaza cyane. Uretse kuba Bibiliya itanga impamvu zagombye gutuma dutegereza imperuka, inerekana ko abantu bari kuzayitegereza bakabona itinze, bari kuzarambirwa. Turagutera inkunga yo gusuzuma ibisubizo Bibiliya itanga ku bibazo abantu bakunze kwibaza ku birebana n’imperuka y’isi.

Ese isi izashya?

IGISUBIZO BIBILIYA ITANGA: [Imana] yashyiriyeho isi imfatiro zihamye; ntizigera inyeganyega kugeza ibihe bitarondoreka, ndetse iteka ryose.”ZABURI 104:5.

Nta kintu na kimwe kizigera kirimbura isi, n’iyo waba umuriro. Ahubwo Bibiliya yigisha ko abantu bazatura ku isi iteka ryose. Muri Zaburi 37:29, hagira hati “abakiranutsi bazaragwa isi, kandi bazayituraho iteka ryose.”—Zaburi 115:16; Yesaya 45:18.

Imana imaze kurema isi, yavuze ko ‘yari nziza cyane’ kandi ni ko ikibibona (Intangiriro 1:31). Aho kugira ngo iyirimbure, yatanze isezerano ry’uko ‘izarimbura abarimbura isi;’ bityo ikazaba iyirinze abashobora kuyangiza.—Ibyahishuwe 11:18.

Ariko se amagambo yo muri 2 Petero 3:7 asobanura iki? Uwo murongo wo muri Bibiliya uvuga ko ‘ijuru n’isi biriho ubu bibikiwe umuriro.’ Ese ibyo byaba bisobanura ko isi izashya? Incuro nyinshi Bibiliya ikunze kuvuga “ijuru,” “isi” n“umuriro” mu buryo bw’ikigereranyo. Urugero, mu Ntangiriro 11:1 havuga ko “isi yose yari ifite ururimi rumwe.” Ijambo “isi” rivugwa aho, rigereranya abantu.

Amagambo akikije umurongo wo muri 2 Petero 3:7, agaragaza ko ijuru, isi n’umuriro bivugwamo ari iby’ikigereranyo. Ku murongo wa 5 n’uwa 6 havuga icyo ibyo bihuriyeho n’Umwuzure wo mu gihe cya Nowa. Icyo gihe isi ya kera yararimbutse, ariko umubumbe wacu nta cyo wabaye. Ahubwo Umwuzure wahitanye abantu babi, akaba ari bo biswe “isi.” Nanone Umwuzure warimbuye “ijuru,” ni ukuvuga ubutegetsi bw’abantu bw’icyo gihe (Intangiriro 6:11). Bityo rero, amagambo ari muri 2 Petero 3:7, ni ubuhanuzi buvuga ukuntu abantu babi n’abategetsi babo bazarimbuka burundu.

Bizagenda bite ku munsi w’imperuka?

IGISUBIZO BIBILIYA ITANGA: “Isi irashirana n’irari ryayo, ariko ukora ibyo Imana ishaka ahoraho iteka ryose.”1 YOHANA 2:17.

Iyo ‘si’ izashira, si uyu mubumbe; ni abantu bose badakora iby’Imana ishaka. Kimwe n’uko umuganga ashobora guca urugingo rwafashwe na kanseri kugira ngo arokore umurwayi, Imana na yo ‘izakuraho’ abantu babi kugira ngo abeza bishimire ubuzima hano ku isi (Zaburi 37:9). Bityo rero, twavuga ko “imperuka y’isi” ari nziza.

Kuba “imperuka y’isi” yerekeza ku kintu cyiza, bishimangirwa na Bibiliya zimwe na zimwe zihindura ayo magambo zivuga ko ari “iherezo rya gahunda y’ibintu” cyangwa “iherezo ry’ibihe” (Matayo 24:3, New International Version). Ubwo se kuba isi izagumaho ikazaba iriho n’abantu, ntibizaba bikwiriye ko nyuma yaho habaho ibihe bishya cyangwa uburyo bushya bwo kubaho? Bibiliya igaragaza ko ari uko bizagenda, kuko ivuga ko hari “isi izaza”.—Luka 18:30.

Icyo gihe kiri imbere ni cyo Yesu yise igihe cyo ‘guhindura byose bishya.’ Abantu bazabaho nk’uko Imana yari yarabiteganyije (Matayo 19:28). Icyo gihe:

  • Abantu bazaba muri paradizo ku isi nta cyo bikanga kandi bafite byose.—Yesaya 35:1; Mika 4:4

  • Bazagira akazi keza kandi gashimishije. —Yesaya 65:21-23.

  • Bazakira indwara z’ubwoko bwose.—Yesaya 33:24.

  • Ntibazongera gusaza.—Yobu 33:25.

  • Abapfuye bazazuka.—Yohana 5:28, 29.

Niba dukora ibyo Imana ishaka, ntidukwiriye gutinya imperuka y’isi. Ahubwo dukwiriye kuyitegerezanya amatsiko menshi.

Ese koko imperuka iri hafi?

IGISUBIZO BIBILIYA ITANGA: “Nimubona ibyo byose bibaye, muzamenye ko ubwami bw’Imana bwegereje.”LUKA 21:31.

Mu gitabo Porofeseri Richard Kyle yanditse kivuga ibirebana n’iminsi y’imperuka, yaravuze ati “ibintu bihinduka mu buryo butunguranye n’imivurungano iba mu baturage, bituma dutekereza ku isohozwa ry’ibyavuzwe ku birebana n’imperuka y’isi.” Ibyo abantu babitekereza cyane cyane mu gihe badashobora gusobanukirwa impamvu zitumye habaho iryo hinduka n’iyo mivurungano.—The Last Days Are Here Again.

Icyakora, abahanuzi bavuze ibirebana n’imperuka, ntibagerageje gusobanura iby’imperuka y’isi bahereye ku bintu by’amayobera byabaye mu gihe cyabo. Ahubwo bahumekewe n’Imana, basobanura uko ibintu byari kuzaba byifashe igihe imperuka y’isi yari kuzaba yegereje. Isomere bimwe mu bivugwa muri ubwo buhanuzi, urebe niba koko birimo bisohora muri iki gihe.

  • Intambara, inzara, imitingito n’indwara z’ibyorezo.—Matayo 24:7; Luka 21:11.

  • Urugomo rwariyongereye cyane.—Matayo 24:12.

  • Abantu barimbura isi.—Ibyahishuwe 11:18.

  • Abantu barikunda, bakunda amafaranga kandi ntibakunda Imana.—2 Timoteyo 3:2, 4.

  • Ibibazo mu miryango.—2 Timoteyo 3:2, 3.

  • Abantu ntibashishikazwa no kumva ko imperuka yegereje.—Matayo 24:37-39.

  • Ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana bubwirizwa ku isi hose.—Matayo 24:14.

Nk’uko Yesu yabivuze, “ibyo bintu byose” tubona bigaragaza ko imperuka yegereje (Matayo 24:33). Abahamya ba Yehova bemera ko ibyo bimenyetso bifite ishingiro, kandi babwiriza mu bihugu 236 kugira ngo bageze ku bandi ibyo bizera.

Ese kuba abantu baragiye bibeshya ku gihe imperuka izabera, byaba bigaragaza ko imperuka itazabaho?

IGISUBIZO BIBILIYA ITANGA: “Igihe bazaba bavuga bati ‘hari amahoro n’umutekano!,’ ni bwo irimbuka ritunguranye rizabagwa gitumo nk’uko ibise bitungura umugore utwite, kandi nta ho bazahungira rwose.”—1 ABATESALONIKE 5:3.

Bibiliya igereranya iryo rimbuka n’ibise, ari bwo bubabare umugore agira iyo agiye kubyara. Ibyo bise bigomba kubaho kandi biza bitunguranye. Igihe kibanziriza imperuka kigereranywa na cya gihe umugore aba atwite, kuko umugore ufite icyizere agenda abona ibimenyetso by’uko ari hafi kubyara. Umuganga umuvura ashobora kugenekereza akavuga itariki azabyarira. Nubwo atabyara neza neza kuri iyo tariki, aba azi neza ko byanze bikunze azabyara. Mu buryo nk’ubwo, kuba imperuka itaba mu gihe abantu bari biteze, ntibikuraho ibimenyetso bidakuka biranga ‘iminsi y’imperuka.’—2 Timoteyo 3:1.

Ushobora kwibaza uti ‘none se niba hari ibimenyetso bigaragaza ko imperuka yegereje, kuki abantu benshi batabimenya?’ Bibiliya igaragaza ko abantu benshi batari kuzaha agaciro ibimenyetso bigaragaza ko imperuka yegereje. Aho kumva ko ibibera ku isi bigenda birushaho kuzamba kandi ko turi mu minsi y’imperuka, bari kuzaba bakoba ababyizera, bavuga bati “uhereye igihe ba sogokuruza basinziriye mu rupfu, ibintu byose bikomeza kumera nk’uko byahoze kuva isi yaremwa” (2 Petero 3:3, 4). Mu yandi magambo, ibimenyetso by’iminsi y’imperuka birigaragaza, ariko abantu barabyirengagiza.—Matayo 24:38, 39.

Iyi ngingo yagaragaje bimwe mu bimenyetso bishingiye ku Byanditswe bigaragaza ko imperuka yegereje. * Ese wifuza kumenya ibindi bimenyetso? Niba ubyifuza, ushobora gusaba Umuhamya wa Yehova akagufasha kwiga Bibiliya ku buntu. Ashobora kugusanga iwawe cyangwa ahandi hantu hakunogeye, cyangwa se mukigira Bibiliya kuri telefoni. Nta kindi bizagusaba uretse gushaka umwanya, kandi rwose bizakugirira akamaro cyane.

^ par. 39 Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba igice cya 9 kivuga ngo “Ese koko turi mu ‘minsi y’imperuka’?,” mu gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.