Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Uko wamenyera itorero rishya

Uko wamenyera itorero rishya

ESE wigeze wimukira mu rindi torero? Niba byarakubayeho, ushobora kumva umeze nka Jean-Charles wavuze ati: “Kumenyera mu itorero rishya ari na ko ufasha abagize umuryango wawe gukomeza kugirana ubucuti bukomeye na Yehova, ntibiba byoroshye.” Uretse n’ibyo, abantu bimukiye mu rindi torero baba bagomba gushaka akazi, aho kuba, wenda bagashaka n’amashuri y’abana babo, kandi bakaba bagomba kumenyera ikirere cyaho, umuco waho n’uburyo bwaho bwo kubwiriza.

Nicolas na Céline bo bari bafite ikibazo gitandukanye n’icyo. Ibiro by’Ishami by’u Bufaransa byabasabye kwimukira mu rindi torero, maze barabyemera. Baravuze bati: “Twabanje kubyishimira, ariko nyuma yaho twumva tubabajwe no gutandukana n’incuti zacu. Twari tutaramenyana neza n’abavandimwe bo muri iryo torero rishya.” a Nubwo hashobora kuvuka ibibazo nk’ibyo se, wakora iki ngo umenyere mu itorero rishya? Ni iki abandi bakora ngo bagufashe? Ni iyihe migisha uzabona niwimukira mu rindi torero kandi se bizagirira abandi akahe kamaro?

IBINTU BINE BYAGUFASHA KUMENYERA

Jya wishingikiriza kuri Yehova

1. Jya wishingikiriza kuri Yehova (Zab. 37:5). Mushiki wacu witwa Kazumi wo mu Buyapani, yari amaze imyaka 20 mu itorero, mbere y’uko ajya gukorera ahandi hantu. Ni iki yakoze ngo ‘areke Yehova amuyobore mu byo yateganyaga gukora byose’? Yaravuze ati: “Nasengaga Yehova, nkamubwira ibimpangayikishije byose, ukuntu numva mfite irungu n’impungenge mfite. Nasengaga Yehova kenshi, maze akampa imbaraga nabaga nkeneye.”

Wakora iki ngo urusheho kwishingikiriza kuri Yehova? Nk’uko ikimera kiba gikeneye amazi n’ifumbire bituruka mu butaka kugira ngo gikure neza, ukwizera kwacu na ko gukwiriye kwitabwaho kugira ngo kurusheho gukomera. Nicolas twigeze kuvugaho, yabonye ko gutekereza ku ngero z’abantu bigomwe ibintu byinshi kugira ngo bakore ibyo Imana ishaka, urugero nka Aburahamu, Yesu na Pawulo, byamufashije kurushaho kwishingikiriza kuri Yehova. Kugira gahunda ihoraho yo kwiyigisha bizagufasha kumenyera ubuzima bushya. Nanone bizatuma ubona ibyo ukeneye byose kugira ngo utere inkunga abo muri iryo torero rishya.

Jya wirinda kugereranya amatorero

2. Jya wirinda kugereranya amatorero (Umubw. 7:10). Jules wavuye muri Bénin akimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yabonye ko umuco waho utandukanye cyane n’uw’aho yahoze. Yaravuze ati: “Numvaga ari nkaho ngomba kubwira amateka yanjye, umuntu wese duhuye.” Kubera ko ibyo bintu atari abimenyereye, yatangiye kujya yitarura abagize itorero. Icyakora uko yagendaga arushaho kumenyana n’abavandimwe na bashiki bacu bo muri iryo torero, yahinduye uko yabonaga ibintu. Yaravuze ati: “Ubu nsobanukiwe ko burya ku isi hose abantu ari bamwe, uretse ko bavuga kandi bagakora ibintu mu buryo butandukanye. Ubwo rero, ni iby’ingenzi ko twakira abantu nk’uko bari.” Jya wirinda kugereranya itorero urimo n’iryo wahozemo. Nk’uko mushiki wacu w’umupayiniya witwa Anne-Lise yabivuze, “iyo umuntu yimutse, ntaba yiteze kubona ibyo yasize aho yavuye, ahubwo aba agiye kubona ibindi bishya.”

Abasaza na bo, baba bagomba kwirinda kugereranya imikorere y’itorero barimo n’iryo bahozemo. Gukora ibintu mu buryo butandukanye, ntibivuze ko biba ari bibi byanze bikunze. Byaba byiza ubanje kumenya imimerere itorero ririmo, mbere yo gutanga ibitekerezo bishya (Umubw. 3:1, 7b). Aho guhatira abavandimwe kubona ibintu nk’uko ubibona, jya ubigisha binyuze ku rugero rwiza utanga.—2 Kor. 1:24.

Jya ukora byinshi mu itorero

3. Jya ukora byinshi mu itorero rishya urimo (Fili. 1:27). Nubwo kwimuka bisaba igihe n’imbaraga, ni iby’ingenzi ko ukomeza kwifatanya mu materaniro y’itorero kuva ukigera aho wimukiye, byaba bishoboka ukayajyamo imbonankubone. None se niba abagize iryo torero rishya batarigeze bakubona cyangwa bakaba bakubona rimwe na rimwe, bagufasha bate? Mushiki wacu witwa Lucinda we n’abakobwa be babiri, bimukiye mu mujyi munini wo muri Afurika y’Epfo. Yaravuze ati: “Incuti zanjye zangiriye inama yo gukora byinshi mu itorero rishya, nkajya njyana n’abandi mu murimo wo kubwiriza kandi ngatanga ibitekerezo mu materaniro. Nanone twemeye ko iwacu hajya habera porogaramu yo kujya kubwiriza.”

“Niwifatanya mu buryo bwuzuye” mu bikorwa by’itorero, ufatanyije n’abavandimwe na bashiki bacu bo mu itorero wimukiyemo, bizagutera inkunga kandi bifashe n’abandi. Anne-Lise twigeze kuvuga, Abasaza b’itorero bamugiriye inama yo kujya abwirizanya na buri wese mu bagize itorero. Byamugiriye akahe kamaro? Yaravuze ati: “Ibyo byamfashije guhita numva ko nanjye ndi umwe mu bagize itorero.” Nanone kwifatanya mu bikorwa by’itorero urugero nko gukora isuku ku Nzu y’Ubwami no kuyitaho, bizatuma nawe wumva ko iryo ari itorero ryawe. Nurushaho kwifatanya muri ibyo bikorwa, bizagufasha kumenyerana n’abagize iryo torero bidatinze.

Jya ushaka incuti nshya

4. Jya ushaka izindi ncuti (2 Kor. 6:11-13). Iyo abantu bazi ko ubitaho, kukubera incuti biroroha. Ubwo rero, jya ugera ku Nzu y’Ubwami mbere y’uko amateraniro atangira, kandi narangira na bwo uhagume kugira ngo ubone umwanya uhagije wo kuganira na bo. Jya wihatira kumenya amazina yabo. Iyo ugaragaje ko uri umuntu ugira urugwiro kandi wishyikirwaho, byanze bikunze abandi bakwisanzuraho maze mukaba incuti.

Aho kugerageza kwigira uko utari ngo abantu bagukunde, jya ureka bakumenye nk’uko uri koko. Jya ukora nk’ibyo Lucinda yakoze. Yaravuze ati: “Ubu dufite incuti magara, bitewe n’uko twafashe iya mbere, tugatumira abandi iwacu ngo badusure.”

“BURI WESE AJYE YAKIRA MUGENZI WE”

Kwinjira mu Nzu y’Ubwami yuzuye abantu utamenyereye, hari abo bishobora gutera ubwoba. None se wakora iki ngo ufashe abantu bashya baje mu itorero kumva bisanzuye? Pawulo yatanze inama igira iti: “Buri wese ajye yakira mugenzi we abyishimiye, nk’uko Kristo na we yatwakiriye abyishimiye” (Rom. 15:7). Iyo abasaza biganye Kristo, bafasha abakiri bashya kumva bisanzuye. (Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo: “ Icyagufasha mu gihe wimutse.”) Icyakora, abagize itorero bose, harimo n’abana, bashobora gufasha abashya baje mu itorero.

Kwakira abandi bikubiyemo kubatumira no kubafasha mu buryo bufatika. Urugero, hari mushiki wacu wemeye gukoresha igihe cye, atembereza mu mujyi umudada wari wimukiye mu itorero ryabo, kandi amusobanurira uko yajya atega imodoka. Ibyo uwo mushiki wacu yakoze, byashimishije cyane uwo muntu mushya kandi bimufasha kumenyera aho hantu.

KWIMUKA BITUMA WIGA IBINTU BISHYA

Kugira ngo inzige ziguruke, zibanza kubigerageza kenshi amaherezo zikaguruka neza. Igihe nawe wimukiye mu itorero rishya, jya ukomeza kwikuramo ibintu bigutera ubwoba kugira ngo ukore umurimo wa Yehova. Nicolas na Céline twigeze kuvuga baravuze bati: “Kwimuka hari ikintu gikomeye bigutoza. Kumenyerana n’abantu bashya no kumenyera ibindi bintu, byadutoje indi mico.” Jean-Charles, na we twavuze tugitangira, yavuze ko kwimuka byagiriye akamaro umuryango we. Yaravuze ati: “Kwimuka byatumye abana bacu barushaho gukunda Yehova, kandi bakora byinshi mu itorero. Nyuma y’amezi make gusa, umukobwa wacu yatangiye gutanga ibyerekanwa mu materaniro yo mu mibyizi, naho umuhungu wacu na we, aba umubwiriza utarabatizwa.”

Wakora iki se niba imimerere urimo itakwemerera kwimuka, wenda ngo ujye gufasha irindi torero? Gerageza kumera nk’uri mu itorero rishya, maze ukore ibivugwa muri iyi ngingo. Jya wishingikiriza kuri Yehova kandi ugire uruhare mu bikorwa by’itorero. Ujye ubwirizanya n’abandi, ushake incuti nshya kandi urusheho kugirana ubucuti n’abo musanganywe. Nanone ushobora gufasha abashya cyangwa abafite ibyo bakeneye, ukagira ibintu runaka ubakorera. Kubera ko Abakristo b’ukuri barangwa n’urukundo, gukomeza kurugaragaza bizatuma urushaho kuba incuti ya Yehova (Yoh. 13:35). Jya wizera udashidikanya ko ibitambo bimeze bityo, “ari byo bishimisha Imana rwose.”—Heb. 13:16.

Nubwo kumenyera mu itorero rishya bishobora kukugora, hari Abakristo benshi babishoboye, kandi nawe wabishobora. Wa mushiki wacu witwa Anne-Lise yaravuze ati: “Kwimukira mu matorero atandukanye, byatumye ndushaho kugaragaza urukundo.” Kazumi yaravuze ati: “Iyo wimukiye mu rindi torero, wibonera ukuntu Yehova agushyigikira kuruta mbere hose.” Naho umuvandimwe witwa Jules yaravuze ati: “Kugira incuti mu itorero rishya byandinze kugira irungu. Ubu nsigaye nkunze itorero nimukiyemo, ku buryo kurihindura byangora.”

a Niba ushaka izindi nama ku birebana n’icyagufasha mu gihe ufite irungu, reba ingingo yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Gicurasi 1994 (mu Cyongereza).