UKO WAKWIYIGISHA
Kwiyigisha neza bizagufasha gukomeza kuba maso
Soma muri Daniyeli 9:1-19 kugira ngo umenye akamaro ko kwiyigisha neza.
Suzuma uko ibintu byari byifashe. Ni ibihe bintu byari biherutse kuba, kandi se byatumye Daniyeli yumva ameze ate (Dan. 5:29–6:5)? Iyo uza kuba Daniyeli wari kumva umeze ute?
Kora ubushakashatsi. Ni ibihe ‘bitabo byera’ Daniyeli ashobora kuba yarasomye (Dan. 9:2; w11 1/1 22 par. 2)? Kuki Daniyeli yihannye kandi agasabira imbabazi Abisirayeli bose (Lew. 26:39-42; 1 Abami 8:46-50; dp 182-184)? Isengesho Daniyeli yavuze rigaragaza rite ko yiyigishaga neza Ijambo ry’Imana?—Dan. 9:11-13.
Bitwigisha iki? Ibaze uti:
-
“Nakwirinda nte kurangazwa n’ibibera ku isi” (Mika 7:7)?
-
“Kwiyigisha neza Ijambo ry’Imana nk’uko Daniyeli yabigenzaga, byatugirira akahe kamaro” (w04 1/8 12-13 par. 17)?
-
“Ni izihe ngingo nakwiyigisha zikamfasha ‘gukomeza kuba maso’” (Mat. 24:42, 44; w12 15/8 5 par. 7-8)?