Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO

Ubwihindurize

Ubwihindurize

Hari abavuga ko ubuzima bwabayeho biturutse ku bwihindurize. Abandi bo bemeza ko Imana yaremye ikiremwa cya mbere, ibindi bikagenda bigikomokaho binyuze ku bwihindurize. None se Bibiliya yo ibivugaho iki?

Ese inkuru yo muri Bibiliya y’irema, ivuguruza inyigisho ivuga ko isanzure ryabayeho bitewe n’ikintu cyaturitse kikiremamo ibintu bitandukanye?

Bibiliya ivuga gusa ko “mu ntangiriro Imana yaremye ijuru n’isi” (Intangiriro 1:1). Ntisobanura uko Imana yagiye irema buri kintu. Ku bw’ibyo, niyo isanzure ry’ikirere ryaba ryarabayeho biturutse ku kintu cyaturitse kikabyara ibintu bitandukanye, ntibyavuguruza ibyo Bibiliya ivuga. Nubwo byaba byarabayeho, ni hahandi mu Ntangiriro 1:1 haba hagaragaza uwatumye bibaho.

Abahanga muri siyansi benshi bavuze ko iryo turika ryabayeho gutya gusa, nta muntu ubigizemo uruhare, nuko nyuma y’igihe, ibyari bigize icyo kintu cyaturitse bikagenda byiyegeranya bikavamo inyenyeri n’imibumbe. Bibiliya ntishyigikira icyo gitekerezo, ahubwo ivuga ko Imana ari yo yaremye isanzure ry’ikirere, wenda yifashishije iryo turika cyangwa ubundi buryo.

“Mu ntangiriro Imana yaremye ijuru n’isi.”Intangiriro 1:1.

Ese Bibiliya ivuga ko mu binyabuzima hagiye habaho ihinduka?

Yego. Ivuga ko Imana yaremye ibinyabuzima “nk’uko amoko yabyo ari” (Intangiriro 1:11, 12, 21, 24, 25). Ese mu bwoko runaka bw’ibinyabuzima hashobora kubamo ihinduka? Yego. Ese iryo hinduka ryatuma habaho ibinyabuzima by’ubundi bwoko? Oya.

Reka dufate urugero. Mu myaka ya za 70, hari abantu bakoze ubushakashatsi ku nyoni zo mu bwoko bw’inkomanga zo mu Birwa bya Galápagos. Basanze ihinduka ry’ikirere ryaratumye izifite umunwa munini ari zo zisigara izindi zirapfa. Hari abavuze ko icyo ari ikimenyetso cy’uko ubwihindurize bwabayeho. Ese koko ibyo bigaragaza ko habayeho ubwihindurize cyangwa ni uko izo nyoni zari zifite ubushobozi bwo kwihanganira imimerere yaho? Mu myaka yakurikiyeho, inyoni zo muri ubwo bwoko zifite umunwa muto zongeye kuba nyinshi. Porofeseri Jeffrey H. Schwartz ashingiye kuri ubwo bushakashatsi, yageze ku mwanzuro w’uko kuba ubwoko bw’ibinyabuzima runaka bushobora guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, “bidasobanura ko habayeho ibinyabuzima by’ubundi bwoko.”

Ese Bibiliya n’inyigisho y’ubwihindurize bigira aho bihurira?

Bibiliya ivuga ko ‘[Imana] ari yo yaremye ibintu byose’ (Ibyahishuwe 4:11). ‘Yaruhutse’ irangije kurema (Intangiriro 2:2). Ibyo byumvikanisha ko Imana itaremye ikinyabuzima kimwe ngo iruhuke, ubundi nyuma y’igihe kigende kivamo amoko atandukanye y’ibinyabuzima harimo amafi, ingagi n’abantu. * Inyigisho ivuga ko ihinduka ry’ikirere rishobora gutuma habaho ubwoko bushyashya bw’ibinyabuzima, ipfobya uruhare rw’Umuremyi, uwo Bibiliya ivuga ko “yaremye ijuru n’isi n’inyanja n’ibibirimo byose.”—Kuva 20:11; Ibyahishuwe 10:6.

“Yehova Mana yacu, birakwiriye ko ikuzo n’icyubahiro n’ububasha biba ibyawe, kuko ari wowe waremye ibintu byose.”Ibyahishuwe 4:11.

Ibindi wamenya. Bibiliya igira iti ‘imico itaboneka [y’Imana] igaragara neza kuva isi yaremwa, kuko igaragarira mu byaremwe’ (Abaroma 1:20). Kwiga ibyerekeye Imana bishobora gutuma umuntu yishimira ubuzima, kuko abayishaka by’ukuri bose ibafitiye umugambi wuje urukundo (Umubwiriza 12:13; Abaheburayo 11:6). Niba wifuza ibindi bisobanuro, uzaganire n’Abahamya ba Yehova cyangwa ujye ku rubuga rwa www.pr418.com/rw. Reba ahanditse ngo INYIGISHO ZA BIBILIYA > IBIBAZO BISHINGIYE KURI BIBILIYA.