Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

 ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO

Irema

Irema

Ese Imana yaremye isi mu minsi 6 y’amasaha 24, nk’uko bamwe babyemeza?

“Mu ntangiriro Imana yaremye ijuru n’isi.”—Intangiriro 1:1.

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO

. Igihe Imana yaremeye isanzure ry’ikirere, hakubiyemo n’isi, ntikizwi. Mu Ntangiriro 1:1 havuga ko ari “mu ntangiriro.” Abahanga mu bya siyansi bo muri iki gihe bemeza ko isanzure ry’ikirere ryagize intangiriro. Ubushakashatsi bwa vuba aha buvuga ko ishobora kuba imaze imyaka igera hafi kuri miriyari 14 ibayeho.

Nanone Bibiliya ivuga ibirebana n’“iminsi” itandatu y’irema. Ariko ntivuga ko iyo minsi ari iy’amasaha 24 (Intangiriro 1:31). N’ubundi kandi, Bibiliya ikoresha ijambo “umunsi” yerekeza ku bihe bitandukanye. Urugero, igihe cyose cy’irema Bibiliya icyita ‘umunsi Yehova Imana yaremeyeho isi n’ijuru’ (Intangiriro 2:4). Uko bigaragara, iyo ‘minsi’ y’irema ni imyaka ibarirwa mu bihumbi byinshi.—Zaburi 90:4.

IMPAMVU BYAGOMBYE KUGUSHISHIKAZA

. Ibitekerezo bidahuje n’ukuri by’abashyigikiye inyigisho ivuga ko Imana yaremye isi mu minsi itandatu y’amasaha 24, bishobora gutuma utakariza icyizere Bibiliya yose uko yakabaye. Ku rundi ruhande, niba Bibiliya irimo inkuru y’imvaho ivuga iby’irema, “ubwenge” burimo bushobora kukugirira akamaro.—Imigani 3:21.

 Ese Imana yakoresheje ubwihindurize kugira ngo ireme ibinyabuzima

“Imana iravuga iti ‘isi izane ibifite ubugingo nk’uko amoko yabyo ari.’”—Intangiriro 1:24.

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO

. Imana ntiyaremye ubwoko bworoheje bw’ikinyabuzima, hanyuma ngo bugende buhindukamo amoko ahambaye y’ibindi binyabuzima. Ahubwo yaremye “amoko” y’ibanze kandi ahambaye y’ibimera n’inyamaswa, hanyuma biza kororoka “nk’uko amoko yabyo ari” (Intangiriro 1:11, 21, 24). Iyo gahunda inakurikizwa muri iki gihe, yatumye isi yuzura “amoko” y’ibinyabuzima bimeze nk’ibyo Imana yaremye mu mizo ya mbere.—Zaburi 89:11.

Bibiliya ntigaragaza urugero ubwoko runaka bw’ikinyabuzima bushobora guhindukamo, urugero nk’igihe bakibanguriye ku kindi bihuje ubwoko, cyangwa kikamenyera kuba ahantu runaka. Nubwo hari abumva ko ibyo ari ubwihindurize, uzirikane ko bidatuma habaho ubwoko bushya bw’ibinyabuzima. Ubushakashatsi bwo muri iki gihe bushyigikira igitekerezo cy’uko amoko y’ibanze y’ibimera n’inyamaswa atigeze ahindukaho byinshi mu gihe kirekire cyane.

IMPAMVU BYAGOMBYE KUGUSHISHIKAZA

. Kuba Bibiliya ivuga ukuri ku birebana na siyansi, igasobanura “amoko” y’ibanze y’ibinyabuzima, bituma turushaho kwizera ko n’ibindi bivugwamo, hakubiyemo amateka n’ubuhanuzi, ari ukuri.

None se ni ibihe bintu byakoreshejwe mu kurema isanzure?

“Amaboko yanjye ni yo yabambye ijuru.”—Yesaya 45:12.

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO

. Imana ni yo soko y’imbaraga cyangwa ingufu zitagira akagero (Yobu 37:23). Ibyo ni iby’ingenzi cyane kuko abahanga mu bya siyansi bavumbuye ko ingufu zishobora kuvamo ibintu by’ibanze isanzure riremwemo. Bibiliya ivuga ko Imana ubwayo ari yo Soko y’“imbaraga nyinshi” cyangwa ingufu zatumye habaho isanzure (Yesaya 40:26). Imana isezeranya ko izatuma ibiremwa byayo bihama ikoresheje ingufu zayo, kuko Bibiliya ivuga ibirebana n’izuba, ukwezi n’inyenyeri, igira iti ‘[Imana] ni yo ituma bigumaho iteka ryose.”—Zaburi 148:3-6.

IMPAMVU BYAGOMBYE KUGUSHISHIKAZA

. Umuhanga mu by’inyenyeri witwa Allan Sandage yigeze kuvuga ati “siyansi ntishobora gusubiza ibibazo byimbitse kurusha ibindi. Mu gihe cyose utangiye kwibaza impamvu ikintu runaka kiriho, uba warenze imipaka ya siyansi.” Bibiliya isobanura iby’irema mu buryo buhuje na siyansi kandi igasubiza ibibazo siyansi idashobora gusubiza, hakubiyemo ikigira kiti “ni uwuhe mugambi Imana ifitiye isi n’abantu?” *

^ par. 16 Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba igice cya 3 mu gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.