Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ESE BYARAREMWE?

Umuserebanya ufite uruhu rukurura amazi

Umuserebanya ufite uruhu rukurura amazi

HARI umuserebanya wo muri Ositaraliya (Moloch horridus) ufite uruhu rwuzuyeho amahwa. Urwo ruhu rukurura ibitonyanga by’ikime, amazi yo mu mucanga utose cyangwa rukayakurura igihe hari ubukonje. Ayo mazi agenda atemba ku ruhu akazagera mu kanwa. Agera mu kanwa ate? Uruhu rwawo rutangaje ni rwo rubigiramo uruhare.

Amazi anyura mu tugende turi ku ruhu agakomereza mu tundi tugende anyuze mu dutiyo, akerekeza mu kanwa

Suzuma ibi bikurikira: Uruhu rw’uwo muserebanya rutwikiriwe n’amagaragamba. Hari abahanga mu bya siyansi batekereza ko ikime kigwa ku magaragamba yawo kigatembera mu tuntu tumeze nk’utugende turi ku ruhu rwawo hagati y’amagaragamba. Utwo tugende dufite ukuntu tugenda duhererekanya ayo mazi akazagera mu kanwa.

None se bigenda bite ngo ayo mazi azamuke avuye ku maguru, agere mu kanwa atabangamiwe n’imbaraga rukuruzi? Bigenda bite se ngo uwo muserebanya ukuruze inda ku mucanga maze uzamure amazi?

Abashakashatsi bavumbuye ibanga uwo muserebanya ukoresha. Twa tugende turi ku ruhu twoherereza amazi utundi tugende turi imbere mu ruhu anyuze mu dutiyo. Kuba urwo ruhu ruteye rutyo, birufasha kuzamura amazi rutabangamiwe n’imbaraga rukuruzi, mbese nk’uko iponji inyunyuza amazi.

Janine Benyus, umuyobozi mukuru w’uruganda rukora ibintu bitandukanye rwiganye ibinyabuzima, yavuze ko kwigana uburyo uwo muserebanya ukurura amazi, bizafasha ba injenyeri kunonosora uburyo bwo gushyushya amazu no kubona amazi yo kunywa.

Ubitekerezaho iki? Ese uruhu rw’uwo muserebanya rukurura amazi rwabayeho biturutse ku bwihindurize, cyangwa rwararemwe?