Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INGINGO YO KU GIFUBIKO | WAKORA IKI MU GIHE USUMBIRIJWE N’AMAKUBA?

Ingorane uhanganye na zo: Ibibazo ufite nta cyo wabikoraho

Ingorane uhanganye na zo: Ibibazo ufite nta cyo wabikoraho

ESE urwaye indwara idakira? Waba se waratanye n’uwo mwari mwarashakanye cyangwa ugapfusha uwawe? Iyo uhuye n’ibibazo utagira icyo ukoraho, ushobora kumva wifuza ko nibura hagira igihinduka. Ni iki cyagufasha gutuza?

PAWULO YADUSIGIYE URUGERO RWIZA

Intumwa Pawulo yakoze ingendo z’ubumisiyonari nyinshi mu kinyejana cya mbere, kandi yarangwaga n’ishyaka. Ariko igihe yafatwaga agafungwa arengana, ingendo ze zahise zihagarara. Yafunzwe imyaka ibiri kandi yari arinzwe n’abasirikare. Aho kugira ngo yihebe, yibandaga ku byo yashoboraga gukora. Yahumurizaga abazaga kumusura bose akoresheje Bibiliya. Icyo gihe ni na bwo yanditse amwe mu mabaruwa ye, akaba ari amwe mu bitabo bigize Bibiliya.—Ibyakozwe 28:30, 31.

NI IKI CYAFASHIJE ANJA GUTUZA?

Nk’uko byavuzwe mu ngingo ibanziriza iyi, Anja yaheze mu rugo. Yaravuze ati “maze kurwara kanseri, ubuzima bwanjye bwarahindutse. Nzi ko nta cyo nakora ngo iyo ndwara idakwira hose. Ubu nta kazi nshobora gukora, kandi singishobora kujya aho abandi bari ngo dusabane.” Anja abigenza ate kugira ngo ahangane n’ikibazo afite, nubwo indwara arwaye nta cyo yayikoraho? Yagize ati “guhindura gahunda zanjye byaramfashije cyane. Nagerageje gushyira mu mwanya wa mbere ibyo nabonaga ko bimfitiye akamaro. Nanone nahinduye ingengabihe nari nsanzwe ngenderaho, nshyiraho indi ihuje n’ubushobozi bwanjye. Ibyo byatumye ntuza.”

“Nitoje kunyurwa mu mimerere yose naba ndimo.”—Byavuzwe na Pawulo mu Bafilipi 4:11.

ICYO WAKORA

Mu gihe uhanganye n’ibibazo udashobora kugira icyo ukoraho, jya ugerageza gukora ibi bikurikira:

  • Jya wibanda ku byo ushoboye gukora. Urugero, mu gihe udashobora kugira icyo ukora ku burwayi bwawe, hari ibindi ushobora gukora, urugero nko gukora siporo, kurya indyo yuzuye no kuruhuka bihagije.

  • Ishyirireho intego kandi ugaragaze uko wazigeraho. Jya ugira icyo ukora buri munsi cyagufasha kuzigeraho.

  • Jya ukora uturimo dutandukanye nubwo twaba tworoheje, kuko bituma wumva ko hari ibyo ushoboye. Urugero, ushobora guhanagura ameza, koza ibyombo n’ibindi. Nanone jya wambara neza. Imirimo y’ingenzi ujye uyiheraho mu gitondo.

  • Jya wibuka ko ibyakubayeho bishobora kugira icyo bikwigisha cyangwa bikigisha abandi. Urugero, ibibazo uhanganye na byo bishobora gutuma wunguka ubundi bwenge bugufasha guhangana n’ingorane, cyangwa bikagira icyo byungura abandi.

Umwanzuro: Hari igihe utagira icyo uhindura ku bibazo ufite, ariko ushobora kugira icyo ukora kugira ngo ubyitwaremo neza.