Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INGINGO YO KU GIFUBIKO

Wakora iki mu gihe usumbirijwe n’amakuba?

Wakora iki mu gihe usumbirijwe n’amakuba?

UKIRI muto wifuzaga kuzaba iki? Ushobora kuba waravugaga ko uzashaka, ukiga ukaminuza cyangwa ukagira ubuhanga mu mwuga runaka. Ariko burya, iby’isi ni gatebe gatoki, kandi ngo ibyago ntibiteguza. Anja, Delina na Gregory biboneye ko ibyo ari ukuri.

  • Anja aba mu Budage. Igihe yari afite imyaka 21 yagiye kwisuzumisha, basanga arwaye kanseri. None ubu yaheze mu rugo.

  • Delina wo muri Amerika arwaye indwara mbi ifata imitsi ikorana n’ubwonko. Kuri ibyo agerekaho no kwita kuri basaza be batatu babana n’ubumuga.

  • Gregory uba muri Kanada, we arwaye indwara yo guhangayika bikabije.

Nubwo Anja, Delina na Gregory bahanganye n’ibibazo bikomeye, ntibaheranywe n’agahinda. Ni iki kibafasha gutuza?

Bibiliya igira iti “nucika intege ku munsi w’amakuba, imbaraga zawe zizaba nke” (Imigani 24:10). Ibyo uwo mugani uvuga birumvikana rwose. Burya kubura ibyiringiro ni rwo rupfu. Iyo ugwiririwe n’amakuba ukumva ko ijuru rikugwiriye, kwikomeza birakugora. Ariko iyo ushikamye ntuhungabane, ubyitwaramo kigabo ubuzima bugakomeza.

Isomere uko ibyo byafashije Anja, Delina na Gregory.