Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISI N’ABAYITUYE

Twasuye Mongoliya

Twasuye Mongoliya

MU KINYEJANA cya 12 ni bwo umusirikare w’intwari witwaga Genghis Khan yashinze icyari kuzaba ubwami bukomeye bwa Mongoliya. Agace gato k’ubwo bwami ni ko Mongoliya y’ubu. Icyo gihugu kiri hagati y’u Burusiya n’u Bushinwa, ntigikora ku nyanja, kandi kiri mu bihugu bifite abaturage batuye batatanye cyane.

Igihugu cya Mongoliya kigizwe n’imirambi y’umukenke n’ibindi byatsi, uruhererekane rw’udusozi, imisozi miremire, inzuzi n’imigezi. Mu majyepfo hari Ubutayu bwa Gobi bwabonetsemo ibisigazwa by’ibinyamaswa binini bya kera byitwaga dinozore. Icyo gihugu kiri ku butumburuke bwa metero 1.580. Abaturage bacyo bakunze kuvuga ko ari “Igihugu gifite ikirere gitamurutse.” Iryo zina rirakwiriye kuko muri icyo gihugu igihe cy’izuba kimara amezi arenga umunani.

Ingwe iba ahantu hakonja

Muri Mongoliya haba ubushyuhe n’ubukonje bikabije. Mu mpeshyi ubushyuhe bushobora kuzamuka bukagera kuri dogere 40, naho mu itumba ubukonje bukamanuka bukagera kuri dogere 40 munsi ya zeru. Abaturage bagera kuri kimwe cya gatatu b’icyo gihugu ni aborozi bahora bimuka. Abagabo n’abagore babyuka kare kare bakama ihene, inka, indogobe n’amafarashi. Abaturage baho bakunda kurya ibikomoka ku mata n’inyama ariko inyama z’intama ni zo bakunda cyane.

Keke zanitse ku zuba

Nanone bagira urugwiro kandi baba mu mazu y’amahema ya muviringo yimukanwa. Iyo bavuye mu rugo, basiga bafunguye kugira ngo nihagira umugenzi uhanyura yinjiremo aruhuke, kandi afate ibyokurya baba basize. Abashyitsi bakunze kuzimanirwa icyayi cy’amata kirimo akunyu gake.

Idini ryiganje muri icyo gihugu ni iry’Ababuda. Haba nanone idini gakondo, Abisilamu n’Abakristo, ariko abenshi ni abatagira idini. Muri Mongoliya hari Abahamya ba Yehova barenga 350, kandi bigisha Bibiliya abantu basaga 770.

Ingamiya z’amapfupfu abiri ziheka imizigo ndetse no mu gihe cy’ubukonje bwinshi