Soma ibirimo

Kongera kubyarwa bisobanura iki?

Kongera kubyarwa bisobanura iki?

Icyo Bibiliya ibivugaho

 Amagambo avuga ngo “kongera kubyarwa” asobanura imishyikirano iba hagati y’Imana n’umuntu wongeye kubyarwa (Yohana 3:3, 7). Imana ituma abongeye kubyarwa baba abana bayo (Abaroma 8:15, 16; Abagalatiya 4:5; 1 Yohana 3:1). Kimwe n’uko umwana utari uwawe ashobora kuba uwawe mu buryo bwemewe n’amategeko, abongeye kubyarwa barahinduka bakaba bamwe mu bagize umuryango w’Imana.—2 Abakorinto 6:18.

Ni iki gituma umuntu yongera kubyarwa?

 Yesu yavuze ko “umuntu atabanje kongera kubyarwa, atabasha kubona ubwami bw’Imana” (Yohana 3:3). Ubwo rero, kongera kubyarwa bitegurira umuntu gutegekana na Kristo mu Bwami bw’Imana. Ubwo Bwami butegekera mu ijuru. Ni yo mpamvu Bibiliya ivuga ko ‘kubyarwa bundi bushya’ ari byo bituma umuntu ahabwa umurage ‘abikiwe mu ijuru’ (1 Petero 1:3, 4). Abantu bongeye kubyarwa babona gihamya idashidikanywaho y’uko ‘bazategekana na Kristo ari abami.’—2 Timoteyo 2:12; 2 Abakorinto 1:21, 22.

Umuntu yongera kubyarwa ate?

 Yesu yavuze ko abongera kubyarwa bagombaga ‘kubyarwa binyuze ku mazi no ku mwuka’ (Yohana 3:5). Ibyo bisobanura kubatizwa mu mazi hagakurikiraho kubatizwa binyuze ku mwuka wera.—Ibyakozwe 1:5; 2:1-4.

 Yesu ni we muntu wa mbere wongeye kubyarwa. Yabatirijwe mu ruzi rwa Yorodani, nyuma yaho Imana imusukaho umwuka wera cyangwa imubatiza binyuze ku mwuka wera. Icyo gihe Yesu yari yongeye kubyarwa ubwa kabiri binyuze ku mwuka wera, aba umwana w’Imana ufite ibyiringiro byo kuzasubira mu ijuru (Mariko 1:9-11). Ibyo byiringiro Imana yabigize impamo, igihe yazuraga Yesu ari ikiremwa cy’umwuka.—Ibyakozwe 13:33.

 Abandi bantu bongera kubyarwa na bo babanza kubatizwa mu mazi, bakabona guhabwa umwuka wera a (Ibyakozwe 2:38, 41). Icyo gihe baba bafite ibyiringiro bidashidikanywaho byo kuba mu ijuru, bakaba bazabigeraho Imana nibazura.—1 Abakorinto 15:42-49.

Ibintu abantu bakunze kwibeshyaho ku birebana no kongera kubyarwa

 Ikinyoma: Umuntu agomba kongera kubyarwa kugira ngo azabone agakiza cyangwa abe Umukristo.

 Ukuri: Igitambo cya Kristo ntigihesha agakiza abongera kubyarwa ngo bazategekane na Kristo mu ijuru gusa, ahubwo kigahesha n’abafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi bayobowe n’Ubwami bw’Imana (1 Yohana 2:1, 2; Ibyahishuwe 5:9, 10). Abagize iryo tsinda rya kabiri tumaze kuvuga, bafite ibyiringiro byo kuzabaho iteka ku isi izaba yahindutse Paradizo.—Zaburi 37:29; Matayo 6:9, 10; Ibyahishuwe 21:1-5.

 Ikinyoma: Umuntu ashobora guhitamo kongera kubyarwa.

 Ukuri: Abantu bose bemerewe kuba incuti z’Imana bityo bakabona agakiza (1 Timoteyo 2:3, 4; Yakobo 4:8). Icyakora, Imana ni yo ihitamo abagomba kongera kubyarwa, cyangwa gusukwaho umwuka wera. Bibiliya ivuga ko kongera kubyarwa ‘bidaturuka ku muntu ubyifuza cyangwa ku mihati umuntu ashyiraho, ahubwo bituruka ku Mana’ (Abaroma 9:16). “Kongera kubyarwa” bishobora no guhindurwamo ngo “kubyarwa no mu ijuru;” ibyo bikaba byumvikanisha ko gutoranya abongera kubyarwa bikorerwa mu ijuru cyangwa bikorwa n’Imana.— Yohana 3:3, ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.

a Koruneliyo n’abo bari kumwe ni bo bonyine basutsweho umwuka batarabatizwa.—Ibyakozwe 10:44-48.