Soma ibirimo

Agakiza ni iki?

Agakiza ni iki?

Icyo Bibiliya ibivugaho

 Hari igihe abanditse Bibiliya bakoreshaga ijambo “agakiza” cyangwa “gukizwa,” bagira ngo bumvikanishe igitekerezo cyo kurokoka ikintu giteje akaga cyangwa irimbuka (Kuva 14:13, 14; Ibyakozwe 27:20). Icyakora akenshi iryo jambo ryerekeza ku gukizwa icyaha (Matayo 1:21). Kubera ko icyaha ari cyo gituma abantu bapfa, iyo abantu bakijijwe icyaha baba bafite ibyiringiro byo kuzabaho iteka.​—Yohana 3:16, 17. a

Umuntu yakora iki ngo abone agakiza?

 Kugira ngo umuntu abone agakiza agomba kwizera Yesu kandi akabigaragaza yumvira amategeko ye.​—Ibyakozwe 4:10, 12; Abaroma 10:9, 10; Abaheburayo 5:9.

 Bibiliya ivuga ko ukwizera kugaragazwa n’imirimo cyangwa ibikorwa birangwa no kumvira (Yakobo 2:24, 26). Icyakora ntibivuga ko ibyo ari byo bihesha umuntu agakiza. Agakiza ni “impano y’Imana” ishingiye ku “buntu butagereranywa” bwayo.​—Abefeso 2:8, 9.

Ese umuntu ashobora gutakaza agakiza?

 Yego. Nk’uko umuntu bamaze kurohora ashobora kongera kugwa mu mazi, umuntu wakijijwe icyaha ariko ntakomeze kugaragaza ukwizera, na we ashobora gutakaza agakiza. Ni yo mpamvu Bibiliya itera Abakristo bamaze kubona agakiza inkunga yo “kurwanirira cyane ukwizera” (Yuda 3). Nanone iha abamaze kubona agakiza umuburo wo ‘gukomeza gusohoza agakiza kabo batinya kandi bahinda umushyitsi.’​—Abafilipi 2:12.

Ese Imana ni yo mukiza wacu cyangwa ni Yesu?

 Bibiliya ivuga ko Imana ari yo mbere na mbere dukesha agakiza, kuko akenshi ivuga ko Imana ari “Umukiza” (1 Samweli 10:19; Yesaya 43:11; Tito 2:10; Yuda 25). Nanone Imana yagiye ikoresha abantu batandukanye kugira ngo ikize abari bagize ishyanga ryayo rya Isirayeli. Buri wese muri abo bantu yakoresheje, Bibiliya imwita “umukiza” (Nehemiya 9:27; Abacamanza 3:9, 15; 2 Abami 13:5). b Bibiliya ivuga ko na Yesu ari “Umukiza” kubera ko Imana idukiza icyaha binyuze ku gitambo cy’incungu cya Yesu Kristo.​—Ibyakozwe 5:31; Tito 1:4. c

Ese abantu bose bazakizwa?

 Oya. Hari abantu batazakizwa (2 Abatesalonike 1:9). Hari abigeze kubaza Yesu bati “mbese abakizwa ni bake?” Yesu yarabashubije ati “muhatane cyane kugira ngo mwinjire mu muryango ufunganye. Ndababwira ko hari benshi bazashaka kuwinjiramo ariko ntibabibashe.”​—Luka 13:23, 24.

Ibintu abantu bakunze kwibeshyaho ku birebana no kuba abantu bose bazakizwa

 Ikinyoma: Mu 1 Abakorinto 15:22 havuga ko abantu bose bazakizwa, kuko hagira hati “abantu bose bazaba bazima muri Kristo.”

 Ukuri: Imirongo ikikije uwo ivuga ibirebana n’umuzuko (1 Abakorinto 15:12, 13, 20, 21, 35). Bityo rero, amagambo agira ati “abantu bose bazaba bazima muri Kristo,” asobanura ko abazazuka bose, bazazuka binyuze kuri Yesu Kristo.​—Yohana 11:25.

 Ikinyoma: Muri Tito 2:11 havuga ko abantu bose bazakizwa, kuko herekana ko Imana ‘izanira abantu bose agakiza.’—Bibiliya Yera.

 Ukuri: Ijambo ry’ikigiriki ryahinduwemo “bose” muri uyu murongo nanone rishobora gusobanura “abantu b’ubwoko butandukanye cyangwa b’ingeri zose.” d Bityo rero, amagambo yo muri Tito 2:11 asobanura ko Imana iha agakiza abantu b’ingeri zose, hakubiyemo abantu “bakomoka mu mahanga yose no mu miryango yose no mu moko yose n’indimi zose.”—Ibyahishuwe 7:9, 10.

 Ikinyoma: Muri 2 Petero 3:9 hagaragaza ko abantu bose bazakizwa, kuko havuga ko Imana ‘idashaka ko hagira n’umwe urimburwa.’

 Ukuri: Imana ishaka ko abantu bakizwa, ariko ntibibahatira. Ku ‘munsi [wayo] w’urubanza izarimbura abatubaha Imana.’​—2 Petero 3:7.

a Bibiliya ivuga ko umuntu aba ‘yarakijijwe,’ nubwo yaba atarakizwa icyaha n’urupfu.​—Abefeso 2:5; Abaroma 13:11.

b Muri iyi mirongo, hari Bibiliya zimwe na zimwe zagiye zikoresha amagambo “umutabazi,” “umuvunyi,” “umuyobozi,” “intwari” cyangwa “umuntu” aho gukoresha ijambo “umukiza.” Ariko kandi, mu mwandiko wa Bibiliya w’umwimerere w’igiheburayo, ijambo ryakoreshejwe kuri abo bantu biswe abakiza, ni na ryo ryagiye rikoreshwa bavuga ko Yehova Imana ari Umukiza.​—Zaburi 7:10.

c Izina “Yesu” rikomoka ku izina ry’igiheburayo Yehoh·shuʹaʽ risobanurwa ngo “Yehova ni agakiza.”

d Reba inkoranyamagambo yitwa Complete Expository Dictionary of Old and New Testament Words, yanditswe na Vine. Iryo jambo ry’ikigiriki riboneka nanone muri Matayo 5:11. Muri uwo murongo, Yesu yavuze ko abantu bari kuzajya bavuga ibibi by’“uburyo bwose” ku bigishwa be..