Ni iki cyakurinda gutinya urupfu?
Icyo Bibiliya ibivugaho
Twese dutinya umwanzi wacu ari we rupfu, kandi dukora uko dushoboye ngo tubungabunge ubuzima bwacu (1 Abakorinto 15:26). Icyakora, gutinya urupfu cyane bitewe n’imigenzo n’imiziririzo bidafite ishingiro byatumye abantu ‘bajya mu bubata ubuzima bwabo bwose’ (Abaheburayo 2:15). Kumenya ukuri bizakurinda kugira ubwoba butuma uhahamurwa n’urupfu, kuko ibyo bishobora no gutuma utishimira ubuzima.—Yohana 8:32.
Ukuri ku byerekeye urupfu
Abapfuye nta cyo bazi (Zaburi 146:4). Ntibikwiriye ko uhangayika wumva ko nupfa uzababazwa cyangwa ukajya mu muriro w’iteka, kuko Bibiliya igereranya urupfu no gusinzira.—Zaburi 13:3; Yohana 11:11-14.
Abapfuye nta cyo bashobora kudutwara. Yewe n’abantu bapfuye ari abanzi bacu kandi bagira urugomo ‘ntibagira icyo bimarira’ (Imigani 21:16). Bibiliya ivuga ko “urwango rwabo n’ishyari ryabo biba byarashize.”—Umubwiriza 9:6.
Iyo dupfuye ntibiba birangiye byanze bikunze. Imana yavuze ko izagarura abapfuye bakongera kuba bazima, binyuze ku muzuko.—Yohana 5:28, 29; Ibyakozwe 24:15.
Imana idusezeranya ko hari igihe ‘urupfu rutazabaho ukundi’ (Ibyahishuwe 21:4). Bibiliya ivuga iby’icyo gihe igira iti “abakiranutsi bazaragwa isi, kandi bazayituraho iteka ryose,’ badafite impungenge izo ari zo zose zo gupfa.—Zaburi 37:29.