Soma ibirimo

IBISOBANURO BY’IMIRONGO YO MURI BIBILIYA

Matayo 6:34—“Ntimukiganyire mutekereza iby’ejo”

Matayo 6:34—“Ntimukiganyire mutekereza iby’ejo”

 “Bityo rero, ntimugahangayikishwe n’iby’umunsi w’ejo, kuko umunsi w’ejo uzaba ufite imihangayiko yawo. Buri munsi uba ufite ibibi byawo bihagije.”—Matayo 6:34, Ubuhinduzi bw’isi nshya.

 “Ntimukiganyire mutekereza iby’ejo, kuko ab’ejo baziganyira iby’ejo. Umunsi wose ukwiranye n’ibibi byawo.”—Matayo 6:34, Bibiliya Yera.

Ibisobanuro by’umurongo wo muri Matayo 6:34

 Igihe Yesu yavugaga ayo magambo, yarimo yizeza abamuteze amatwi ko badakwiriye guhangayika birenze urugero, cyangwa ngo bahangayikire ibyo mu gihe kizaza bitari ngombwa. Ahubwo, bagombaga kwita ku bibazo bibahangayikishije uwo munsi.

 Yesu ntiyashatse kuvuga ko tudakwiriye gutekereza ku byo mu gihe kizaza cyangwa ngo duteganyirize ejo hazaza (Imigani 21:5). Ahubwo yashakaga kutubwira ko tudakwiriye kugira ubwoba cyangwa ngo duhangayikishwe birenze urugero, n’ibishobora kutubaho mu gihe kizaza. Gukomeza guhangayika byatubuza ibyishimo kandi bigatuma tudakora neza ibyo dusabwa gukora. Guhangayikishwa n’ibintu bitaraba nta cyo bimaze. Akenshi ibintu biduhangayikisha ntibiba, kandi n’iyo bibaye usanga bidateye ubwoba nk’uko twabitekerezaga.

Imimerere umurongo wo muri Matayo 6:34 wanditswemo

 Ayo magambo ni amwe mu yo Yesu yavugiye mu kibwiriza cyo ku musozi kizwi cyane kiri muri Matayo igice cya 5 kugeza ku cya 7. Muri icyo kibwiriza, Yesu yigishije ko guhangayika bitari ngombwa nta cyo byahindura ku buzima bwacu (Matayo 6:27). Nanone yavuze ko dukwiriye gushyira inyungu z’Ubwami mu mwanya wa mbere, aho guhangayikishwa birenze urugero n’ejo hazaza. Imana yita ku bimera n’inyamaswa, ubwo rero ntizabura kwita ku bagaragu be bamukorera.—Matayo 6:25, 26, 28-33.

Soma muri Matayo igice cya 6, urebe ibisobanuro byatanzwe n’imirongo bifitanye isano.