Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Uko Bibiliya yafasha abagabo bahangayitse

Uko Bibiliya yafasha abagabo bahangayitse

 Iyo utekereje umuntu uhangayitse a mu bwenge bwawe ushobora guhita ubona umuntu ufite ubwoba bwinshi, umuntu watinye kubyuka mu gitondo cyangwa umuntu uhora mu maganya adashira.

 Hari abantu bitwara batyo iyo bahangayitse. Ariko abashakashatsi babonye ko abandi, cyanecyane abagabo, bitwara mu buryo butandukanye n’ubwo. Hari ubushakashatsi bwavuze ko iyo abagabo “bahangayitse akenshi banywa inzoga nyinshi n’ibiyobyabwenge. Ubwo rero umuntu ufite ikibazo cyo kunywa inzoga nyinshi, hari igihe byaba biterwa n’uko ahangayitse. Nanone abagabo bahangayitse akenshi bagira umujinya kandi bakarakazwa n’ubusa.”

 Birumvikana ko atari ko abagabo bose bitwara batyo. Ariko uko umuntu yaba yitwara kose, guhangayika biri kugenda byiyongera muri ibi ‘bihe biruhije bigoye kwihanganira’ (2 Timoteyo 3:1). None se niba uhangayitse Bibiliya ishobora kugufasha?

Inama zo muri Bibiliya zagufasha guhangana n’imihangayiko

 Bibiliya irimo inama nyinshi ziringirwa zagufasha mu gihe uhangayitse. Reka turebe eshatu muri zo.

  1.  1. “Ntimugahangayikishwe n’iby’umunsi w’ejo, kuko umunsi w’ejo uzaba ufite imihangayiko yawo. Buri munsi uba ufite ibibi byawo bihagije.”—Matayo 6:34.

     Icyo usobanura: Iyo twirinze guhangayikishwa bikabije n’ibintu bizabaho (cyangwa bishobora kutazabaho) mu gihe kizaza, tuba tugaragaje ubwenge. Akenshi ibintu dutinya ntibibaho nk’uko twabitekerezaga. Hari n’igihe ibintu bihinduka mu buryo tutari twiteze, bikarusho kuba byiza.

     Gerageza gukora ibi: Ibuka igihe watekerezaga ko hashobora kuba hari bube ibintu bibi, ariko ntibibe. Noneho tekereza ibiguhangayikishije muri iki gihe ugerageze gushyira mu gaciro, urebe niba koko bishobora kuzavamo ibibazo bikomeye.

  2.  2. “Nk’uko icyuma gityaza ikindi, ni ko n’umuntu atyaza mugenzi we.”—Imigani 27:17.

     Icyo usobanura: Abandi bantu bashobora kudufasha guhangana n’imihangayiko iyo tubibemereye. Bashobora kutugira inama nziza bashingiye ku byababayeho. Hari n’igihe bashobora kudufasha, ibintu byaduhangayikishaga tukabona nta cyo bitwaye.

     Gerageza gukora ibi: Tekereza umuntu ushobora kukugira inama, urugero nk’inshuti yawe, ishobora kuba yarigeze kugira ikibazo nk’icyo ufite. Mubaze icyamufashije cyangwa ikitaramufashije.

  3.  3. “Muyikoreze imihangayiko yanyu yose kuko ibitaho.”—1 Petero 5:7.

     Icyo usobanura: Imana yita cyane ku bababaye. Idusaba kuyisenga tukayibwira ibintu byose bituremereye.

     Gerageza gukora ibi: Kora urutonde rw’ibintu biguhangayikishije. Noneho senga Imana uyibibwire, usobanure buri kibazo uko giteye kandi uyisabe kugufasha guhangana na cyo.

Igihe imihangayiko izaba itakiriho

 Bibiliya ntiduha inama zo guhangana n’imihangayiko gusa. Ahubwo inadusezeranya ko vuba aha imihangayiko yose duhura na yo muri iki gihe izaba itakiriho. Izavaho ite?

 Ubwami bw’Imana buzavanaho ibintu byose biduhangayikisha (Ibyahishuwe 21:4). Mu gihe ubwo Bwami buzaba butegeka nta nubwo tuzongera gutekereza ko imihangayiko yigeze ibaho.—Yesaya 65:17.

 Ibyo bintu byiza ni byo “Imana itanga amahoro” iguteganyiriza (Abaroma 16:20). Iduha isezerano rigira riti: “Nzi neza ibyo ntekereza kubagirira, . . . Ni amahoro si ibyago, kugira ngo muzagire imibereho myiza mu gihe kizaza, n’ibyiringiro.”—Yeremiya 29:11.

a Muri iyi ngingo, “imihangayiko” ntiyerekeza ku burwayi bukomeye bwo kwiheba. Ahubwo yerekeza ku bintu bibaho buri munsi, bishobora gutuma umuntu yumva adatuje. Abafite uburwayi bwo kwiheba bashobora kujya kwa muganga.—Luka 5:31.