Soma ibirimo

Ese Abahamya ba Yehova basenya imiryango cyangwa batuma irushaho kuba myiza?

Ese Abahamya ba Yehova basenya imiryango cyangwa batuma irushaho kuba myiza?

 Twe Abahamya ba Yehova, intego yacu ni iyo gutuma imiryango yacu n’iy’abaturanyi bacu irushaho kuba myiza. Twubaha Imana kuko ari yo yatangije umuryango (Intangiriro 2:21-24; Abefeso 3:14, 15). Yehova akoresha Bibiliya akatwigisha amahame yagiye afasha abantu bo hirya no hino ku isi kugira imiryango yunze ubumwe kandi yishimye.

Icyo Abahamya ba Yehova bakora ngo imiryango yunge ubumwe

 Twihatira gukurikiza inama zo muri Bibiliya, kuko ari zo zidufasha kuba abagabo, abagore n’ababyeyi beza (Imigani 31:10-31; Abefeso 5:22-6:4; 1 Timoteyo 5:8). Inama zo muri Bibiliya zifasha n’umuryango urimo abantu badahuje idini bakagira ibyishimo (1 Petero 3:1, 2). Hari igihe abantu baba barashakanye, hanyuma umwe muri bo akaza guhinduka Umuhamya. Iyumvire icyo abasigaye atari Abahamya babivugaho:

  •   “Imyaka itandatu ya mbere twamaranye, yari yuzuye ibibazo n’umwiryane. Ariko aho Ivete ahindukiye Umuhamya wa Yehova, yarushijeho kugaragaza urukundo no kwihangana. Ihinduka yagize ryatumye umuryango wacu udasenyuka.”—Clauir, wo muri Burezili.

  •   “Nabanje kwanga ko umugabo wanjye Chansa yigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova, kuko natekerezaga ko basenya imiryango. Ariko kuva icyo gihe, niboneye ko mu by’ukuri kwiga Bibiliya byagiriye akamaro umuryango wacu.”—Agness, wo muri Zambiya.

 Iyo tubwiriza, twereka abantu uko gukurikiza inama zo muri Bibiliya bishobora kubafasha:

Ese guhindura idini bizana umwiryane mu muryango?

 Tuvugishije ukuri, hari ubwo biba. Urugero, raporo yo mu mwaka wa 1998 yakozwe n’ikigo cy’ubushakashatsi cya Sofres, yagaragaje ko umuryango umwe mu miryango 20, aho usanga umwe mu bashakanye ari Muhamya, wagize ibibazo bikomeye igihe uwo muntu yahindukaga Umuhamya.

 Yesu yari yaravuze ko abari gukurikiza inyigisho ze bari kujya bahura n’ibibazo mu miryango (Matayo 10:32-36). Umuhanga mu by’amateka witwa Will Durant yavuze ko mu gihe cy’ubwami bwa Roma “Abakristo bashinjwaga gusenya imiryango,” a kandi hari n’Abahamya ba Yehova baregwa ibintu nk’ibyo muri iki gihe. Ibyo se byaba bishatse kuvuga ko Abahamya bateza ubwumvikana buke mu miryango?

Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu

 Igihe Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rwacaga urubanza ku birego byashinjwaga Abahamya ba Yehova by’uko basenya imiryango, rwavuze ko abagize imiryango batari Abahamya akenshi bateza ibibazo bitewe n’uko banga “kubahiriza uburenganzira bene wabo bafite bwo kujya mu idini bashaka, bakanga ko bakora n’ibikorwa byo mu rwego rw’idini.” Urwo rukiko rwakomeje rugira ruti “ibyo bikunze kuba mu miryango yose irimo abantu badahuje imyizerere kandi ntibitangaje no kuba byaba ku Bahamya ba Yehova.” b Niyo Abahamya ba Yehova batorohewe n’abantu batishimira imyizerere yabo, bihatira gukurikiza inama yo muri Bibiliya igira iti “ntimukiture umuntu wese inabi yabagiriye. . . . Niba bishoboka ku rwanyu ruhande, mubane amahoro n’abantu bose.”—Abaroma 12:17, 18.

Impamvu Abahamya ba Yehova bumva ko bagomba gushakana gusa n’umuntu bahuje idini

 Abahamya bumvira inama yo muri Bibiliya yo gushaka uri mu “Mwami gusa,” ni ukuvuga umuntu bahuje ukwizera (1 Abakorinto 7:39). Iyo nama ishingiye kuri Bibiliya kandi ishyize mu gaciro. Urugero, mu mwaka wa 2010 hari ingingo yasohotse mu kinyamakuru kivuga iby’imiryango (Journal of Marriage and Family) yavuze ko “iyo umugabo n’umugore bahuje idini” bakunze kubana neza. c

 Icyakora, Abahamya ntibashishikariza bagenzi babo gutandukana n’abo bashakanye batari Abahamya. Bibiliya igira “niba umuvandimwe afite umugore utizera, ariko uwo mugore akaba yemera kugumana na we, ntagatandukane na we; kandi umugore ufite umugabo utizera, ariko uwo mugabo akaba yemera kugumana na we, ntagatandukane n’umugabo we” (1 Abakorinto 7:12, 13). Abahamya ba Yehova bakurikiza iryo tegeko.

a Reba igitabo Caesar and Christ, ku ipaji ya 647.

b Reba umwanzuro wafashwe mu rubanza Abahamya ba Yehova b’i Moscow na bagenzi babo baburanagamo n’u Burusiya, ku ipaji ya 26-27, paragarafu ya 111.

c Reba ikinyamakuru Journal of Marriage and Family, Umubumbe wa 72, Nomero ya 4, (Kanama 2010), ipaji ya 963.