Soma ibirimo

Jya ubabwira ko ubakunda

Jya ubabwira ko ubakunda

 Ong-li ni Umuhamya wa Yehova uba muri Bulugariya. Yigishije Bibiliya umugore ukiri muto witwa Zlatka. Icyakora umugabo w’uwo mugore we ntiyari ashishikajwe no kwiga Bibiliya. Ong-li yagize ati: “Igihe twabaga tuganira ku birebana n’imiryango, natsindagirizaga akamaro ko kubwira abo twashakanye n’abana bacu ko tubakunda. Igihe kimwe nabibwiye Zlatka maze ahita andeba ababaye, ambwira ko atigeze na rimwe abwira umugabo we cyangwa umukobwa we w’imyaka ikenda ko abakunda!”

 Zlatka yagize ati: “Mba numva nabakorera ibyo nshoboye byose, ariko kubabwira ko mbakunda numva ntabishobora.” Yongeyeho ati: “Mama ntiyigeze na rimwe ambwira ko ankunda kandi na nyogokuru ntiyajyaga abimubwira.” Ong-li yeretse Zlatka ko Yehova yabwiye Yesu mu ijwi riranguruye ko amukunda (Matayo 3:17). Yabwiye Zlatka ko agomba kubishyira mu isengesho, hanyuma akiyemeza kubwira umugabo we n’umwana we ko abakunda.

 Ong-li yaravuze ati: “Nyuma y’iminsi ibiri, Zlatka yambwiye yishimye ko yari yasenze Yehova amusaba kumufasha. Igihe umugabo we yatahaga, yamubwiye ko yize Bibiliya maze akabona ko umugore aba agomba kubaha umugabo we kandi akamukunda. Hanyuma yatuje ho gato, maze amubwira ko amukunda cyane! Igihe umukobwa we yatahaga, Zlatka yahise amuhobera maze amubwira ko amukunda. Zlatka yarambwiye ati: ‘Ubu numva meze neza kurusha ikindi gihe cyose. Maze imyaka myinshi narapfukiranye ibyiyumvo byange. None Yehova yaramfashije nereka abagize umuryango wange ko mbakunda.’”

Ong-li akomeje kwigisha Bibiliya abaturanyi be

 Ong-li yakomeje agira ati: “Hashize icyumweru, nahuye n’umugabo wa Zlatka maze arambwira ati: ‘Hari abantu benshi bambwiraga ko nkwiriye kubuza Zlatka kwiga Bibiliya. Gusa ubu nibonera ko kuba yiga Bibiliya byagiriye akamaro umuryango wacu wose. Ubu tubanye neza kurusha ikindi gihe cyose.’”