Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese koko ukuri kuracyafite agaciro?

Ese koko ukuri kuracyafite agaciro?

 Ese gutandukanya ukuri n’ikinyoma bisigaye bikugora? Muri iki gihe abantu benshi basigaye bemera ibintu bashingiye ku marangamutima cyangwa ku bitekerezo byabo bwite aho gushingira ku kuri no ku bintu bifatika. Hirya no hino ku isi, abantu benshi bemera ko ukuri kutakibaho.

 Iyo mitekerereze si mishya. Mu myaka 2.000 ishize, Guverineri w’Umuroma witwaga Ponsiyo Pilato yabajije Yesu abigiranye agasuzuguro ati: “Ukuri ni iki” (Yohana 18:38)? Nubwo Pilato atategereje ngo Yesu amusubize, ikibazo cye cyari ingenzi. Igisubizo Bibiliya itanga kuri icyo kibazo gishobora kukunyura kandi gishobora no kugufasha kumenya ukuri n’ikinyoma n’ubwo muri iki gihe kubitandukanya bigora abantu.

Ese koko ukuri kubaho?

 Yego. Bibiliya ikoresha ijambo “ukuri” ishaka kwerekeza ku gitekerezo gishingiye ku bintu bifatika kandi gihuje n’amahame mbwirizamuco. Yigisha ko Yehova a ari we soko y’ukuri nyako, kuko imwita ‘Imana y’ukuri’ (Zaburi 31:5). Bibiliya irimo ukuri guturuka ku Mana kandi igereranya ukuri n’umucyo, kuko gushobora kutuyobora mu gihe duhuye n’ibintu biteye urujijo bibera muri iyi si.—Zaburi 43:3; Yohana 17:17.

Wamenya ute ukuri?

 Imana ntishaka ko twemera buhumyi ukuri ko muri Bibiliya. Ahubwo idushishikariza kugenzura uko kuri dukoresheje ubushobozi bwacu bwo kwiyumvisha ibintu aho kuyoborwa n’amarangamutima (Abaroma 12:1). Imana yifuza ko tuyimenya kandi tukayikunda n’“ubwenge bwacu bwose.” Ikindi kandi inadutera inkunga yo gushaka ibihamya bitwemeza ko ibyo Bibiliya yigisha ari ukuri.—Matayo 22:37, 38; Ibyakozwe 17:11.

Ikinyoma gituruka he?

 Bibiliya ivuga ko ikinyoma cyatangijwe n’umwanzi w’Imana, ari we Satani. Bibiliya imwita “se w’ibinyoma” (Yohana 8:44). Igihe yavuganaga n’abantu ba mbere, yabeshyeye Imana (Intangiriro 3:1-6, 13, 17-19; 5:5). Kuva icyo gihe, Satani yakomeje gukwirakwiza ibinyoma no guhisha ukuri ku byerekeye Imana.—Ibyahishuwe 12:9.

Kuki muri iki gihe ikinyoma cyogeye hose?

 Muri iki gihe, Bibiliya yita “iminsi y’imperuka,” Satani akomeje gushuka abantu no kubayobya kurusha mbere hose. Abantu babeshya abandi bagamije kubayobya no kubarya utwabo (2 Timoteyo 3:1, 13). Amadini menshi yo muri iki gihe nayo yuzuyemo ibinyoma by’ubwoko bwose. Nk’uko Bibiliya yari yarabihanuye, abantu bo muri iki gihe “bazigwiriza abigisha bababwira ibyo amatwi yabo yifuza kumva,” kandi “baziziba amatwi kugira ngo batumva ukuri.”—2 Timoteyo 4:3, 4.

Kuki ukuri ari ingenzi?

 Ukuri gutuma abantu bizera abandi. Kandi iyo nta cyizere abantu bafitanye, ubucuti burahagarara bigatuma na sosiyete isenyuka. Bibiliya ivuga ko Imana yifuza ko tuyisenga mu kuri. Igira iti: “abayisenga [Imana] bagomba kuyisenga mu mwuka no mu kuri” (Yohana 4:24). Niba wifuza kumenya uko ukuri ko muri Bibiliya kwagufasha gutahura ibinyoma by’amadini n’uko waca ukubiri na byo, soma ingingo ivuga ngo: “Ibinyoma bituma abantu banga Imana.”

Kuki Imana yifuza ko umenya ukuri?

 Imana yifuza ko wazabona agakiza, kandi kugira ngo uzakabone ugomba kubanza kumenya ukuri ku biyerekeyeho (1 Timoteyo 2:4). Niwiga amahame y’Imana arebana n’icyiza n’ikibi kandi ukayashyira mu bikorwa, bizatuma urushaho kuba incuti y’Imana (Zaburi 15:1, 2). Kugira ngo Imana ifashe abantu kumenya ukuri, yohereje Yesu ku isi. Imana yifuza ko twakumvira inyigisho za Yesu.—Matayo 17:5; Yohana 18:37.

Ese koko Imana izavanaho ikinyoma?

 Yego. Imana yanga abantu babeshya abandi bagamije kubarya utwabo. Yadusezeranyije ko izakura mu isi abantu bose biyemeje gukomeza kubeshya (Zaburi 5:6). Igihe Imana izabikorera, izanasohoza isezerano ryayo rigira riti: “Akanwa kavuga ukuri kazagumaho iteka ryose.”—Imigani 12:19.

a Yehova ni izina bwite ry’Imana (Zaburi 83:18). Reba ingingo ivuga ngo: “Yehova ni nde?