Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese amahame yo muri Bibiliya agenga ikiza n’ikibi aracyafite agaciro?

Ese amahame yo muri Bibiliya agenga ikiza n’ikibi aracyafite agaciro?

 Abantu benshi, harimo n’abavuga ko ari Abakristo, babona ko ibyo Bibiliya ivuga ku birebana n’ibitsina n’ishyingiranwa bitagihuje n’igihe. Kugira ngo amadini amwe n’amwe ahuze n’igihe, agenda ahindura inyigisho zayo ku birebana n’imyitwarire igenga ikiza n’ikibi. Ese amahame yo muri Bibiliya agenga ikiza n’ikibi aracyafite agaciro? Yego rwose. Dore impamvu.

Abantu bakeneye amahame y’Imana agenga ikiza n’ikibi

 Abantu bakenera ko Umuremyi wabo abayobora. Bibiliya igira iti: “Ntibiri mu muntu ugenda kwiyoborera intambwe ze” (Yeremiya 10:23). Nubwo Yehova a yaturemanye ubushobozi bwo gufata imyanzuro, ntiyaduhaye uburenganzira bwo kugena ikiza n’ikibi. Ni yo mpamvu ashaka ko tumwishingikirizaho.—Imigani 3:5.

 Muri Bibiliya ni ho dusanga amahame y’Imana agenga imyitwarire. Reka turebe impamvu ebyiri ayo mahame ari ingenzi cyane.

  •   Imana ni yo yaturemye (Zaburi 100:3). Yehova we Muremyi wacu, azi neza ibyo dukeneye kugira ngo tugire amagara mazima, twishime, dutekereze neza kandi twumve dutuje. Nanone azi ingaruka zatugeraho turamutse twanze ko atuyobora (Abagalatiya 6:7). Ikirenze ibyo, Yehova atwifuriza ibyiza. Iyo ni yo mpamvu Bibiliya ivuga ko Imana ‘ikwigisha ibikugirira umumaro, ikakunyuza mu nzira ukwiriye kunyuramo.’—Yesaya 48:17.

  •   Ibyifuzo byacu bishobora kutuyobya. Abantu benshi bumva ko bashobora kwihitiramo ikiza n’ikibi bayobowe n’umutima wabo, ni ukuvuga ibyifuzo byabo n’ibyo bakunda. Icyakora Bibiliya ivuga ko ‘umutima urusha ibindi byose gushukana, kandi ari mubi cyane’ (Yeremiya 17:9). Umutima wacu utayobowe n’ubwenge buva ku Mana, watuyobya tugakora ibintu twazicuza nyuma.—Imigani 28:26; Umubwiriza 10:2.

Ese abayobozi b’amadini bakwiriye kwirengagiza icyo Bibiliya ivuga ku birebana n’ikiza n’ikibi?

 Oya rwose! Bibiliya itwigisha ukuri ku byerekeye Imana n’imyitwarire ishaka ko tugira (1 Abakorinto 6:9-11; Abagalatiya 5:19-23). Nanone ishaka ko abantu bamenya uko kuri (1 Timoteyo 2:3, 4). Ubwo rero abayobozi b’amadini bagomba kwigisha ibyo Ijambo ry’Imana rivuga.—Tito 1:7-9.

 Abantu benshi badashaka kumva amahame mbwiriza muco yo muri Bibiliya, bishakira abayobozi b’amadini “bababwira ibyo amatwi yabo yifuza kumva” (2 Timoteyo 4:3). Ariko Ijambo ry’Imana ritanga umuburo rigira riti: “Bazabona ishyano abavuga ko icyiza ari kibi” (Yesaya 5:20). Birumvikana ko Imana izahana abayobozi b’amadini batigisha abantu ukuri kubirebana n’icyo Imana ivuga ko ari kiza cyangwa ari kibi.

Ese amahame yo muri Bibiliya ashyigikira abantu batihanganira ibitekerezo by’abandi?

 Oya. Abantu bose bifuza gushimisha Imana bigana Yesu Kristo kandi bakumvira inyigisho ze. Yigishije abigishwa be kudacira abandi imanza ahubwo bagakunda abantu bose kandi bakabubaha.—Matayo 5:43, 44; 7:1.

 Yesu yigishije abigishwa be gukurikiza amahame y’Imana agenga imyitwarire mu mibereho yabo. Ariko nanone yabigishije ko bagomba kwemera ko abandi na bo bashobora guhitamo andi amahame bagenderaho (Matayo 10:14). Yesu ntiyahaye uburenganzira abigishwa be bwo gukoresha poritike cyangwa ubundi buryo ngo bahatire abandi kumvira amahame y’Imana.—Yohana 17:14, 16; 18:36.

Gukurikiza amahame yo muri Bibiliya bidufitiye akahe kamaro?

 Abantu bakurikiza amahame y’Imana agenga ikiza n’ikibi bibagirira akamaro muri iki gihe kandi bizabahesha imigisha no mu gihe kizaza (Zaburi 19:8, 11). Imwe muri yo ni iyi:

a Yehova ni izina ry’Imana nk’uko bigaragara muri Bibiliya.—Yeremiya 16:21.