Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

John Moore/Getty Images

Kwita ku buzima—Ni iki Ubwami bw’Imana buzakora?

Kwita ku buzima—Ni iki Ubwami bw’Imana buzakora?

 Kuba icyorezo cya COVID-19 kitagihangayikishije isi yose, ntibishatse kuvuga ko kitakiri ikibazo ku buzima bw’abantu bo hirya no hino ku isi.. . . Ariko dushobora kwitega ko hashobora kubaho ikindi cyorezo, ubwo rero tugomba kuzaba twiteguye igihe kizaba kije.”—Byavuzwe na Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, umunyamabanga mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Buzima, ku itariki ya 22 Gicurasi 2023.

 Abantu benshi bakomeje guhangana n’ingaruka batewe n’icyorezo cya COVID-19. Hari abo cyasigiye ibibazo by’uburwayi, abandi kibasigira imihangayiko. Ese koko za leta n’ibigo byita ku buzima, byaba byiteguye guhangana n’icyorezo kizakurikiraho, kandi se koko baba bashoboye kudufasha mu bibazo by’ubuzima biriho muri iki gihe?

 Bibiliya ivuga ko hari ubutegetsi buzatuma tugira ubuzima bwiza. Ivuga ko “Imana yo mu ijuru izimika ubwami,” cyangwa ubutegetsi (Daniyeli 2:44). Igihe buzaba butegeka, “nta muturage waho uzavuga ati ‘ndarwaye’” (Yesaya 33:24). Buri wese azishimira kugira amagara mazima n’imbaraga nk’iz’abasore.—Yobu 33:25.